RFL
Kigali

Umuhanzi Khizz Kizito arashimangira ko ahari ntaho yagiye

Yanditswe na: Editor
Taliki:15/05/2014 13:52
2


Umuhanzi Khizz Kizito ahamya ko atavuye mu muziki ndetse ko kuba atagaragara atari uko yabaye ahagaritse umuziki, ahubwo agashimangira ko afite indi mirimo asigaye akora itajyanye n’umuziki ariko ibyo bikaba bitamubuza kwibuka inshingano afite mu ruhando rwa muzika.



Mu kiganiro Khizz Kizito yagiranye n’inyarwanda.com ubwo yadushyikirizaga amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa “Ndahari”, Khizz Kizito wamenyekanye cyane mu ndirimbo Ifoto, Ndakunzwe n’inzindi, yadutangarije ko ahari kandi atigeze ava mu muziki, ahubwo ko muri iyi minsi afite akandi kazi kadafite aho gahuriye n’umuziki ariko ibyo bikaba bidasobanuye kuva mu muziki.

KIZZ

Yagize ati: “Sinavuye mu muziki ahubwo mfite akandi kazi katari umuziki, gusa n’ubwo mfite izindi nshingano kandi umwanya uba ari muto, sinzahagarika ibikorwa bya muzika ndetse no gukora indirimbo nzajya nyaruka kuko umuziki kuwukora mbifata nk’inshingano ku bakunzi banjye n’abakunzi ba muzika nyarwanda muri rusange”.

KANDA HANO WUMVE "NDAHARI" YA KIZITO

KIZZ

Khizz Kizito kandi yaboneyeho gushimira abakunzi b’ibihangano bye batajya bamujya kure, ashimira abantu bose bajya bamufasha mu buryo butandukanye mu bikorwa bye bya muzika, anabizeza ko atazigera abatenguha; ko azajya akora ibishoboka byose agaha umwanya umuziki kandi akanitabira bimwe mu bikorwa by’ingenzi muri muzika biba ari ngombwa ko agaragaramo.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dodos9 years ago
    asigaye acuruza liquor and wines mu mujyi
  • 9 years ago
    ruhagoyacu.fb





Inyarwanda BACKGROUND