RFL
Kigali

Umuhanzi Jay Polly mu rugamba rwo gukangurira abanyarwanda gukoresha ingufu z'imirasire y'izuba

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/01/2015 14:46
5


Umuhanzi Jay Polly wegukanye igihembo gikuru cya Primus Guma Guma Super Star umwaka ushize wa 2014, ni umwe mu barimo kwifashishwa mu gukangurira abanyarwanda kubungabunga ibudukikije, kugendana n’iterambere no kwivana mu bwigunge hakoreshejwe imbaraga z’imirasire y’izuba.



Mu gihe hirya no hino mu byaro bitarabasha kubona amashanyarazi hakigaragara abakigorwa no kuba mu bwigunge, itsinda ry’abantu biyemeje gukwirakwiza amashanyarazi akoreshwa n’ingufu z’imirasire y’izuba bafatanyije n’umuhanzi Jay Polly bakomeje kugenda bigisha abaturage ibyiza byo gukoresha izo mbaraga ndetse n’akamaro byagirira umuryango nyarwanda harimo no kubungabunga ibidukikije.

Abaturage barakangurirwa kwitabira gukoresha ingufu zituruka ku mirasire y'izuba bakivana mu bwigunge

Abaturage barakangurirwa kwitabira gukoresha ingufu zituruka ku mirasire y'izuba bakivana mu bwigunge

Kuwa gatandatu w’icyumweru gishize uyu muhanzi yari aherereje ikipe y’abantu basakaza amatara ya Waka Waka, berekeje mu Ntara y’Amajyaruguru ahahoze hitwa muri Byumba maze bagenera ubutumwa abahatuye buherekejwe n’ibihembo ku bantu babashije kwitabira gukoresha aya matara, mu bihembo byatanzwe hakaba harimo n’amagare.

Abitabiriye gukoresha ingufu zituruka ku mirasire y'izuba bahawe ibihembo birimo n'amagare

Abitabiriye gukoresha ingufu zituruka ku mirasire y'izuba bahawe ibihembo birimo n'amagare

Uretse ibihembo byatanzwe, hanatanzwe ubutumwa butandukanye bwakanguriraga abaturage gukoresha aya matara akoresha imirasire y’izuba, umuhanzi Jay Polly akaba yarabaganirije ndetse aranabataramira, yiyemeza kuzakomereza no mu zindi ntara hirya no hino bagasobanurira abanyarwanda uko bakwivana mu bwigunge babikesha ingufu zituruka ku mirasire y'izuba.

jay






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kayiranga ignace9 years ago
    na jye ndifuzako iryo terambere ryanjyeraho ntuye mucyaro njyirango kubona umuriro biragoye aho ntuye nkaba nifuzako mwazampa ayomahirwe yogucana iwanjye nkabishyura mumaze kumpa uwo muriro uturuka kumirasire y izuba nkava mubwogunjye nkareba TV nkabandi murakoze muzansubiza kuriziriya emeri nabahaye ibisabwa
  • uwase alliah9 years ago
    nibyiza cyane pee
  • rwitare8 years ago
    turamwemera cyane
  • Theoneste7 years ago
    Mwarakoze kuko burimunya Rwanda wese yacana kubera kureba kwanyu mufatanyije nubu yobozi bwiza dufite Abanyarwanda mukomerezaho
  • 7 years ago
    Aha ibyo niswingi jey pi urumusazarat





Inyarwanda BACKGROUND