RFL
Kigali

Umuhanzi Asa Jean de Dieu yashyize hanze indirimbo nshya yise All I see

Yanditswe na: Irakiza Jean Jacques
Taliki:4/02/2013 13:45
0




Uyu muhanzi mu gihe amaze amezi atari make akorera akazi ke muri Butare, akaba ari naho ibijyanye n’ubuhanzi bwe biri gukorerwa, Umuhanzi Asa Jean de Dieu ubu yashyize hanze indirimbo ye nshya yitwa “All I see” nyuma y’iminsi myinshi adakora indirimbo nshya.

Kanda hano wumve iyi ndirimbo All I see

Asa Jean de Dieu akaba agiye kwerekeza muri Studio Super Level kuba bagirana amasezerano ikazamukorera Album yose y’amajwi. Asa Jean de Dieu kandi haciye igihe akoze amashusho y’indirimbo ye yitwa “Kubaho kwanjye”.

Ubwo twaganiraga Asa yadutangarije ko arimo gushaka uzamukorera amashusho y’izindi ndirimbo ze dore ko Producer Cedru wamukoreye indirimbo, kuri ubu atakibarizwa mu Rwanda nyuma y’aho yerekeje muri Press one ho muri Amerika.

Umuhanzi Asa azwiho kuba akora umuziki ujya ukora ku mitima ya benshi, akenshi akabikesha kubikora yitonze buhoro buhoro nk’uko abyitangariza agira ati “Indirimbo za video zanjye zizajya zigenda zikorwa buhoro buhoro uko Nyagasani anshoboje”.

 

Patrick Kanyamibwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND