Mu minsi ishize nibwo Inyarwanda.com yabagejejeho inkuru y’umusore witwa Mugabo Frank wabenzwe ku munota wa nyuma na Mukamisha Diane akamubenga ku munsi nyirizina w’ubukwe nyuma yo kumusaba, kumukwa ndetse no gusezerana na we imbere y’amategeko, aho Mugabo Frank yavugaga ko yazize ubukene no kutagira umuryango.
Muri iyi nkuru aho Mugabo Frank wavugaga ko Mukamisha Diane abifashijwemo na mukuru we bamujijije ko ari umukene kandi akaba adafite umuryango, gusa nk’uko Inyarwanda.com twabasezeranyije ko tuzabashakira icyaba kibyihishe inyuma, twabashije kumva n’uruhande rw’umukobwa aho basobanura amanyanga no kwirarira byaranze uyu musore Mugabo Frank ari nabyo byamuviriyemo kubengwa ku munota wa nyuma.
Mugabo Frank na Mukamisha Diane basezeranye imbere y'amategeko nk'umugore n'umugabo
Nk’uko Mugabo Frank yari yabihamirije Inyarwanda.com, ku itariki ya 21/06/2014 yasezeranye na Mukamisha Diane mu murenge wa Mukarange wo mu karere ka Kayonza, ndetse uwo munsi ni nabwo habaye imihango yo gusaba no gukwa yabereye i Rukara, bakaba barasezeraniye hafi y’iwabo w’umukobwa kuko bashakaga kubikorera rimwe no gusaba no gukwa.
Nyuma yo gusaba no gukwa, bahise batangira imyiteguro yo gusezena imbere y’Imana bagahita banabana nk’umugore n’umugabo, ibyo byagombaga kuba ku itariki ya 28/06/2014. Igihe cyagiye kugera aba bombi babanye neza, ndetse ku itariki 28/06/2014, Mugabo Frank ahamya ko we n’uwari yaramaze kuba umugore we imbere y’amategeko bagiye kwigira umubano bwa nyuma mu rusengero rwa ADEPR Nyarugunga, dore ko bari barateguye ko bazasezeranira mu mujyi wa Kigali bakanahatwikururira hanyuma bakabona kwerekeza i Muhanga ari naho hari hateganyijwe urugo rushya rw’abageni.
Bari barasezeranye kuzabana akaramata ariko ntibabanye n'umunota umwe
Nk’uko uyu musore yakomezaga abihamya, tariki ya 27/06/2014 ku mugoroba habura amasaha macye ngo ubukwe bube, mukuru wa Mukamisha Diane usanzwe uba muri Amerika yagiye i Gitarama (Muhanga) aho Mugabo Frank atuye, agenda ari kumwe n’umushyingira wa Mukamisha Diane (Maraine) bitwaje amashuka yo gusasa, uwo mukuru w’umugore we ajya mu cyumba arasasa.
Frank akomeza asobanura ko uwo mukuru w’umugore we yamubajije impamvu nta bantu bahari, undi amubwira ko impamvu ari uko ubukwe bugomba kubera i Kigali bityo hakaba hari ababyeyi babiri gusa bagombaga gusigara ku rugo abandi bose bakaba bari hafi y’ahazabera ubukwe. Frank yavugaga ko yabonye uwo mukuru wa Diane arakaye ndetse ahita anagenda we n’uwagombaga gushyingira murumuna we, asiga avuze ngo ntiyumva ukuntu bashyingira Mukamisha ku musore utagira umuryango.
Ubusanzwe bari babanye neza ndetse basezeranye bishimye
Aha niho byose bizingiye, nibwo hatahuwe amanyanga no kwirarira bya Mugabo Frank. Ese umuryango w’umukobwa wo urabivugaho iki?
Umusore witwa Abahari Amisa ni we mushoferi watwaye Mugabo Frank, mukuru wa Mukamisha witwa Zainab n’umugabo we ndetse n’uwagombaga gushyingira Mukamisha Diane (Maraine) abavana i Kigali abajyana i Muhanga kwa Frank aho bari bajyanye ibintu bari baguze i Kigali ariko banagiye gusasa nk’uko na Mugabo Frank yari yabitangaje. Nk’uko uyu musore Amisa yabishimangiye mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, uyu munsi babaye bakigera aho kwa Mugabo Frank, umushyingira na mukuru w’umukobwa bajya mu cyumba gusasa naho we n’umugabo wa mukuru w’umugeni basigara baterura ibintu byari byaguzwe i Kigali babishyira muri iyo nzu, barangije baguma hanze baba baganira. Gusa icyaje kubatangaza ni uko basanze muri urwo rugo nta bantu benshi bahari uretse abagore babiri bahasanze, hanyuma bababaza impamvu hakonje bakababwira ko nta muryango Frank afite aho, ko batanamuzi cyane kuko ari bwo yari agikodesha ahongaho. Kuva ubwo Mugabo Frank yumvise abo bantu bamuvuyemo maze ahita agenda aburirwa irengero, kuko ibyo kuba akodesha kandi yimukiye vuba aho byari bibatangaje. Kubera ko ku munsi w’ubukwe byari kuba ari umunsi w’umuganda, baje gushaka Mugabo Frank ngo bamujyane i Kigali atazabura imodoka ihamugeza kubera umuganda baramubura ndetse na telephone ye bayigerageje basanga ntiri ku murongo, bataha bumiwe ari nabwo byatangiye kugaragara ko ubukwe bushobora kuba bugiye gupfa.
Iyi niyo nzu Mugabo Frank yari yarateganyije, n'ubwo yayikodeshaga yabeshyaga ko ari iye bwite
Ubwo muri ako kanya bari babaye nk’abakubiswe n’inkuba, kuko ari bwo bwa mbere bari bamenye ko Mugabo Frank inzu abajyanyemo atari iye bwite, ndetse batangira no gukeka ko ibyo yari yarababwiye mbere byose ashobora kuba ntabyo afite byari ukwirarira.
Izi nzu zombi Frank yabeshyaga ko ari ize bwite yiyubakiye
Ubwo umunsi nyirizina warageze, Mugabo Frank ajya i Kigali ngo ajye gufata umugeni ku Kicukiro ariko icyo gihe umuryango wari wateranye ubona ko bikabije batabasha gushyingira umukobwa wabo kuri Mugabo Frank, kuko yari yaramaze kwiyemera akavuga amazu n’imitungo ihambaye afite kandi byose nta na kimwe yari afite, cyane ko bitari ubwa mbere agaragaraho amanyanga bakayihanganira, kuko bemeza ko na mbere ubukwe bwigeze gushaka gupfa umukobwa agashaka kubivamo ariko umuryango ukamuhendahenda, icyo gihe bakavuga ko aria bantu bashaka kwica ubukwe.
Bamaze gusezerana kubana akaramata ibyishimo byari byose kuri bombi ariko ibintu byaje guhinduka
Mu kiganiro Inyarwanda.com twagiranye na Ndoli Joseph Salim; musaza wa Mukamisha Diane ndetse ari na we uhagarariye uyu muryango, yadutangarije ko ubusanzwe Mugabo Frank we yari yarabeshye umukunzi we Mukamisha Diane ndetse n’umuryango w’umukobwa ko inzu bagiye kubamo ari iye bwite yubatse, ndetse ko n’iruhande rwayo hari indi nziza cyane ariko yo bakaba batazayibamo, ko ahubwo irimo abapangayi bayikodesha bazajya babishyura amafaranga azabafasha mu rugo rwabo, ibyo umuryango w’umukobwa wumva ni igitekerezo cyiza barabishyigikira.
Imwe muri izi nzu, Mugabo Frank yavugaga ko bazayibamo naho indi nziza bakayiha abayikodesha ikajya ibinjiriza
Iyi nzu nini niyo Mugabo Frank yabeshyaga ko ari iye ariko ikajya ikodeshwa
Mugabo Frank yanasabye Diane Mukamisha ndetse aranamukwa, aha bari iwabo w'umukobwa mu Mutara
Uretse ibyo, Mugabo Frank yari yarabeshye umukobwa ko afite andi mazu mu Ruhengeri ndetse n’i Kigali, kandi akaba anafite ikigo cy’ubwubatsi (enterprise) nyamara bimwe mu byo yakoze mu gihe cy’imyiteguro y’ubukwe ndetse no mu gusaba no gukwa byerekanye ko yabeshyaga, kuko byinshi byakozwe n’umukobwa uretse inkwano yahawe. Uyu mukobwa ngo ubundi yari afite iduka mu Mutara ariko yararigurishije kugirango abashe kwitegura ubukwe.
Uburyo Mugabo Frank na Mukamisha bahuye nabyo ubwabyo bitandukanye n’ibimenyerewe muri iki gihe
Uyu musaza wa Mukamisha Diane, avuga ko ubundi Mugabo Frank yabaga i Kigali, agasaba umusore w’inshuti ye kuzamurangira umukobwa w’imico myiza babana kuko abona amaze gukura, undi nawe amurangira Mukamisha Diane w’iwabo mu Mutara maze Mugabo Frank ajya mu Mutara agiye gusura uwo musore, bahita bajyana iwabo wa Mukamisha Diane ari nabwo bahuye umusore agasaba umukobwa ko bazabana, umukobwa amubwira ko yamuha igihe bakabanza bakamenyana.
Umuhungu wari umaze kwemeranywa na Mukamisha ko bakundana bakazabana, yakomeje kumushyiraho igitutu ngo bashakane vuba anamuhamiriza ko afite ubushobozi kandi akaba akuze kuburyo akeneye gushaka umugore, ibi bituma Mukamisha Diane akoranya umuryango maze ababwira uko byifashe, uyu musaza we Ndoli Joseph Salim nawe akaba yarabanje kubyanga ariko aza kubyemera kuko yumvaga Mugabo Frank ari umurokore wo mu itorero rya ADEPR bityo akaba atabeshya umukunzi we ndetse n’umuryango.
Mugabo Frank na Mukamisha Diane beretse ababyeyi ibirori by'igice, umunsi bagombaga kubana mu miryango bamera nk'abapfushije
Ni uko igihe kiza kugera bapanga ubukwe, barasaba, barakwa ndetse bajya no gusezerana imbere y’amategeko, kugeza icyo gihe umukobwa yari atarasura umuhungu ngo amenye aho avuga ko yubatse ndetse n’umuryango w’umukobwa igihe wapangaga kujya gusura umukwe wabo, uyu musore yashakaga impamvu ataboneka ibyo kumusura bigapfa bari babyiteguye, bivuga ko urugo Mukamisha Diane yari yiteguye gutahamo atari aruzi ariko yari azi ko ari urugo rwiyubashye cyane kuburyo yanabisobanuriraga umuryango bakumva ni ahantu hameze neza.
Ibijyanye no gusubizwa inkwano ndetse n’ibindi byakoreshejwe ntibabivugaho rumwe
Mugabo Frank yari yatangaje ko umuryango w’umukobwa wanze kugira icyo umusubiza yaba inkwano cyangwa ibindi yakoresheje muri iyo myiteguro y’ubukwe, aho yavugaga ko yakoye umukobwa amafaranga y’u Rwanda 800.000 kandi ubukwe bwe bwose akaba yarabutakajeho asaga miliyoni eshanu, gusa Ndoli Joseph Salim uhagarariye umuryango w’umukobwa, we ibi yabiteye utwatsi avuga ko amafaranga y’inkwano yo koko ari 800.000 by’amafaranga y’u Rwanda ariko nyuma y’uko ubukwe bupfa imiryango ikaba yarateranye, umuryango wa Mugabo Frank usabwa gutanga urutonde rw’ibyo bakoresheje n’amafaranga yabyo kugirango babisubizwe, baza gusanga agaciro kabyo kagera ku mafaranga y’u Rwanda arenga gato miliyoni imwe n’ibihumbi magana ane (1.400.000 Frw).
Gusa uyu Ndoli akomeza avuga ko banze guhita batanga ayo mafaranga, basaba ko Mugabo Frank yatanga ikirego mu rukiko asaba gatanya, bamara kubatandukanya nk’abashakanye imbere y’amategeko bakabona guha umuryango wa Frank Mugabo ayo mafaranga bagomba gusubizwa. Gusa Frank we ibi ntiyigeze abikora, kuburyo kugeza n’ubu umuryango w’umukobwa uhamya ko ayo mafaranga ahari kandi biteguye kuyatanga igihe cyose ibyo kubatanya bizaba byakemutse.
Kugeza ubu uyu mukobwa Mukamisha Diane ari muri gahunda zo kwisubirira kwiga mu gihugu cya Uganda muri Kampala International University kuko ubusanzwe yarangije amashuri yisumbuye, naho Mugabo Frank we akora mu ruganda rw’ikawa i Shyogwe mu karere ka Muhanga.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO