Nyuma y’ukwezi kumwe umuhanzi Bahati wahoze mu itsinda rya Just family akoze igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere y’ivugabutumwa ry’Imana yise ‘AMASHIMWE’ ndetse akanatanga ubuhamya bw’uburyo yakoreshaga amarozi n’abapfumu, benshi bagiye babigarukaho ndetse bamwe bibaza imibereho y’uyu musore muri sosiyete nyuma y’ubu buhamya.
Inyarwanda.com, ikaba yegereye Bahati ayitangariza amakuru ye mashya nyuma y’ukwezi gushize atanze ubu buhamya, ndetse aboneraho no kugaruka kuri gahunda afite dore ko ataryamye ahubwo akomeje ivugabutumwa avuga ko rigamije gushimangira aho Imana yamukuye, aho kuri ubu noneho ngo yatangiye umushinga mushya wo gukora filimi mpamo(Documantaire) izagaragaza ukuri kose kw’ibyo aherutse gutangaza n’ubwo abantu bamwe na bamwe bitabashimishije ndetse bakanabimugaragariza aho agenda hose.
Habiyambere Jean Baptiste wamenyekanye cyane nka Bahati mu itsinda rya Just family
Mu kiganiro na Bahati yemeje ko n’ubwo ubu buhamya bwe bwavuzweho ibintu byinshi bitandukanye, ndetse bugafatwa mu buryo bunyuranye we, ku ruhande rwe nta kibazo na kimwe kugeza ubu afite n’ubwo nyuma yo kubatanga yagiye ahura n’abantu bamwita umurozi, umupfumu ngo byose agenda abimenyera
Mu magambo ye yagize ati “ Muri njyewe mo imbere Bahati nta kibazo na kimwe mfite, ubuzima bwarakomeje nkomeza n’ubundi mu gakiza no gukomeza gukora akazi kanjye ka buri munsi nk’uko bisanzwe ariko hanze bagiye babifata mu buryo butandukanye, hari abo duhura bakanyita umurozi, bakavuga bati dore wa murozi, ni ukuvuga ngo abenshi basigaye banyita umurozi ariko nta kintu bintwara kunyita umurozi nta kintu bimpinduraho…”
Bahati ubwo yatangaga ubuhamya bwe mu gitaramo cyo kumurika album ye ya mbere
Akomeza agira ati “Hari n’abandi bavuga ngo dore wa mupfumu, bati watanze abahanzi ariko hari nabo duhura kuko babizi ko bihari bakavuga bati mwana wakoze ikintu gikomeye uzagume mu gakiza ntuzavemo, ati kuko natwe turabizi ko umuziki w’u Rwanda harimo gukoresha abarozi n’abapfumu ariko ntaho twabivugira nta n’ubwo twatinyuka kubivuga wagaragaje ko muri iyi industry yacu biriya bintu bikorwa. Ni uko abantu bagenda babifata, usanga babifata mu buryo butandukanye.”
Bahati yanagarutse kuri liste z’abanyamakuru zasohotse bivugwa ko bari baratanzwe ngo babigarurire. Uyu mugabo akaba yagaragaje ko yatunguwe n’uburyo bwo gukabiriza no kuvuga abanyamakuru benshi mu gihe we yatanze urugero rw’umunyamakuru umwe gusa mu buhamya bwe, akaba yibaza ho liste y’abanyamakuru yavuye dore ko nyuma yo kuyireba anavuga ko yasanze harimo bamwe mu banyamakuru bishyizemo kandi barinjiye muri uyu mwuga nyuma yahoo Just family yari yarasenyukiye.
Ati “ Bamwe bakoze liste y’abanyamakuru benshi ngo twari twararoze gusa ikintu kinsetsa, natanze urugero rw’umwe mu banyamakuru bo mu Rwanda wari witabiriye n’igitaramo cyanjye ni Mke Karangwa ariko ugasanga umunyamakuru umaze amezi abira atatu muri industry ya muzika nawe yishyizemo kandi Just family imaze imyaka ibiri itakibaho,Buri muntu wese yagiye abifata uko abyumva n’uko abishaka.”
Gusa ibi byose, Bahati avuga ko bitamuciye integer ahubwo byamweretse ko agomba gukaza umurego, ku bw’iyo mpamvu akaba yatangiye umushinga wa filimi documantaire n’ubundi ishimangira ubu buhamya bwe, aho yanabonye izindi mbaraga za bamwe mu bahanzi bagenzi be hamwe na bamwe mu bakora mu muziki nabo bazi kandi bemera ko harimo izindi mbaraga bemeye kugira icyo bavuga no kuzagaragara muri iyi filimi igomba kuba yasohotse mu ntangiriro z’ukwezi kwa 11(Ugushyingo).
Ati “ Ubu ngiye gukora filimi documantaire ivuga ibi bintu naciyemo noneho inagaragaza itangira rya Just family, uko yagiye izamuka naho twacikiye intege, naho twatangiriye kwinjira muri ibyo bintu. Ni ukuvuga ngo iyo filimi izaba ivuga kuri njyewe cyane ariko n’itsinda rya Just family ivuga kuri ubwo buzima bwo mu bapfumu.”
Nyuma yo kumurika album ya mbere akanatanga ubuhamya bw'uburyo yakoreshaga amarozi n'abapfumu, ubu noneho yiyemeje no kubishyira mu film
Akomeza agira ati “ Ni filimi nshaka gushyiramo ukuri kose, kuko nibyo ntavuze uriya munsi ntanga ubuhamya, byose noneho muri iyo filimi bizagaragaramo, nzabivuga ndetse nzanagaragaza aho imiti twayikoreshaga, hari byinshi, ibitaramo byacu twakoraga tugahomba impamvu yabyo mbivuge kandi harimo n’abahanzi bo muri iyi industry ya music nyarwanda banyemereye nabo baziko bihari bazaba bari muri iyo filime, hari n’abandi bantu bari muri iyi industry ya music bakoramo bakomeye nabo baziko bihari nabo bemeye kuzagira icyo bavuga bakanagaragara muri iyi filim. So ni filimi nzabiva imuzingo. Turatangira kuyikora muri iki Cyumweru ndashaka kuyikora amanywa n’ijoro ku buryo mu matariki ya mbere y’ukwa 11 izaba iri ku isoko abantu bazayigura bazabona byose byose.”
Reba BAHATI ubwo yatangaga ubuhamye bwe
Reba ikiganiro yagiranye n'inyarwanda.com muri iki cyumweru nyuma y'ukwezi kumwe atanze ubu buhamya
Ubwo yasozaga ikiganiro yagiranye n’inyarwanda.com, Bahati yageneye ubutumwa abantu cyane cyane urubyiruko n’abahanzi bagenzi be. Mu magambo ye yagize ati “ Ubutumwa natanga ku bantu b’abasore kandi b’abahanzi bagenzi banjye nidutekereze ku bugingo bwacu kurusha uko twatekereza ku buzima.Ikindi twireba ibifatika dukeneye bituma dukoresha ibibi, turebe Imana yacu kandi twumve ko ibyo dukeneye byose Imana ifite ubushobozi bwo kubiduha kuko nitujya kubishakira ahandi nk’uko nabikoreshaga nicyo bita kubangikiranya Imana uba uyatse ubushobozi bwayo ukabuha abapfumu,…Yego nibyo abapfumu batanga mu buryo bwihuse ariko bibiliya iravuga iti iby’Imana biribwa n’abarambije abarambiwe bagiye ariko ubirya ubuziraherezo ntabwo bigira guaranti.”
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO