RFL
Kigali

Twagiye dufasha abahanzi benshi, ubu natwe tuzi icyo gukora tuje guhangana n'abahungu-Charly&Nina(VIDEO)

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:25/08/2014 17:19
8


Itsinda rishya ry’abahanzi b’abakobwa rigizwe na Charly na Nina, rikomeje kugaragaza gahunda n’ikerekezo gihamye mu muziki wabo, aho nyuma y’ukwezi kumwe gusa bashyize ahagaragara indirimbo yabo ya mbere n’amashusho bakoreye i Bugande, ubu bamaze gushyira ahagaragara indi ndirimbo nshya iherekejwe n’amashusho yayo.



 

ansh

Aba bahanzi bari basanzwe bamenyerewe cyane mu gufasha mu majwi y’inyuma abahanzi bo mu irushanwa rya Guma Guma, bakaba batangaza ko badateze gusubira inyuma ndetse baje biteguye guhangana n’amatsinda y’abasore asanzwe amenyerewe mu muziki nyarwanda, no kuba ikitegererezo kuri bagenzi babo b’abakobwa nabo bagatinyuka bakigaragaza.

Reba amashusho y'indirimbo nshya yabo bise 'Mapenzi'

Ubwo batugezagaho iyi ndirimbo yabo nshya bise Mapenzi yatunganyijwe mu buryo bw’amashusho na Gilbert, aba bakobwa bavuze ko batangiye gutegura album yabo ya mbere igomba gusohoka bidatinze, ndetse bakaba bafite indi ndirimbo nshya batarasohora bakoranye n’umuhanzi w’umugande SizzaMan.

ansjh

Charly na Nina

Charly ati “Dufite ibikorwa bitandukanye turimo dutegura harimo na album yacu ya mbere twatangiye gutekerezaho n’ubwo tutaramenya neza igihe tuzaba twayirangirije, ariko dufite indirimbo nshya na Sizzaman yakorewe i Bugande harabura gukora video kandi nabyo tubirimo, ikindi ni uko dupanga gutegura ibitaramo byacu.”

Aba bahanzi bavuga ko kuri iyi album yabo ya mbere bagiye kugerageza gukorana n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda no mu karere ari nako baririmba mu ndimi zitandukanye kugirango barusheho kumenyekana vuba no kwagura umuziki.

ansh

Aba bakobwa bavuga ko ubunararibonye bamaze kugira mu gufasha abandi bahanzi no kuririmba umuziki wa live ariyo ntwaro bishingikirije. Nina ati  “ Ntabwo twe dushaka kuririmbira kuma CD, dufite ubuhanga mu gukoresha amajwi yacu kandi tuzi stage, twagiye dufasha abahanzi benshi, ubu tuzi icyo gukora n’ikitari icyo gukora ku buryo bizadufasha, icyo dusaba abakunzi b’umuziki ni ukudushyigikira kandi inkunga ya buri wese turayikeneye.”

Reba hano amashusho y'indirimbo Ngwino, aba bahanzi batangiriyeho


Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Awwww sha nabifuje kera none bilabaye cngzzzzzz
  • ndayambaje fabrice9 years ago
    Nubyukuri twese turabikunze kambesa ndumvakabisa birenze murakoze
  • ndayambaje fabrice9 years ago
    Nubyukuri twese turabikunze kambesa ndumvakabisa birenze murakoze
  • 9 years ago
    ndabikunze
  • soso9 years ago
    mwashyutswe
  • peter19 years ago
    they are good , keep it up girls
  • 9 years ago
    music yurwanda noneho iteye imbere, mbega abana bazi kuririmba. cyokoza nabangira inama yo kuba bitonze gusohora album
  • sugira9 years ago
    Ariko Charlotte ubwo wabuze iki ku buryo wiyandarika bigeze aho?Naragukundaga ariko ubu ntaho twahurira,mbabajwe na famille yawe gusa





Inyarwanda BACKGROUND