RFL
Kigali

Tidjara Kabendera abitse ibanga ryageza umuziki nyarwanda muri Kongo, Tanzaniya, Kenya n'ahandi

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/07/2014 12:52
2


Mu gihe mu Rwanda havugwa ikibazo cy’ururimi nka kimwe mu bituma muzika nyarwanda itarenga imbibi, umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Tidjara Kabendera araha ikaze umuhanzi nyarwanda wese waramuka amukeneyeho ubufasha mu gihe yifuza gukora indirimbo y’igiswahili.



Nk’uko bizwi ko abahanzi bo muri Uganda nka Jose Chameleone, abo muri Tanzaniya nka Diamond, Ray C, Ali Kiba, Professor Jay n’abandi, indirimbo bagiye bazamukiraho bakigarurira imitima y’abafana bo muri aka karere, zabaga ziri mu rurimi rw’igiswahili rukoreshwa byibuze n’ibihugu byose bigize akarere ka Afrika y’Uburasirazuba n’ubwo atari rwo gusa baba bakoresha ariko narwo ruba rurimo.

Tidjara Kabendera aha yicaranye n'umugabo we

Tidjara Kabendera aha yicaranye n'umugabo we 

Umunyamakuru Tidjara Kabendera nk’umwe mu banyamakuru bazwiho kugira ubuhanga muri uru rurimi, yatangiye kujya afatanya n’abahanzi mu kuba bakora indirimbo ziri mu giswahili. Ubwo umuhanzikazi Knowless yamurikaga album ye ya gatatu muri Hoteli Serena ya Kigali, yashimiye cyane Tidjara Kabendera ku bufasha bwe mu ndirimbo ye nshya iri mu giswahili, iyi ikaba yitwa “Tulia”.

Aha Tidjara Kabendera yari yishimiye kubona Knowless aririmba indirimbo yamufashije kwandika mu giswahili

Aha Tidjara Kabendera yari yishimiye kubona Knowless aririmba indirimbo yamufashije kwandika mu giswahili

Nk’uko Tidjara yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, yavuze ko atari ubwa mbere afasha abahanzi kuko nka Patrick Nyamitari yamufashije gukora indirimbo ziri mu giswahili zigera kuri eshatu, kandi n’ubu akaba yafasha umuhanzi wese waramuka abyifuje.

Tidjara ati: “Hari abahanzi nagiye mfasha, njye sindi umwanditsi ariko umuhanzi amaze kwandika indirimbo mu Kinyarwanda akansaba kumufasha kuyishyira mu giswahili nta kibazo, igiswahili cyafasha abahanzi nyarwanda cyane, gusa nanone sinjye wajya gushaka abahanzi ngo mbibasabe, icyo babura ni ukubishaka gusa. Nka Chameleone yazamukiye ku ndirimbo z’igiswahili, n’abandi bahanzi bo muri East Africa bazamuwe no kuririmba igiswahili ni benshi”.

Mu gihe abahanzi nyarwanda baramuka bashyize imbaraga mu kwagura umuziki wabo ugakundwa no mu bihugu duturanye bikoresha igiswahili, ntawabura kuvuga ko uyu munyamakuru unagaragaza ko akunda abahanzi yaba igisubizo cyane ko we avuga ko abahanzi bose babyifuza adashobora kubaheza, bikaba byadufasha kujya twumva indirimbo z’abanyarwanda zimenyekana muri Kongo, Tanzaniya, Uganda, Kenya n’ahandi.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • EBQ9 years ago
    shukuran dada, thts part of patriotism........Allah blss u
  • Jeje9 years ago
    Shukuran ketire dada,umagiriye inama zima kbs





Inyarwanda BACKGROUND