RFL
Kigali

Theo Bosebabireba yashyize hanze amashusho y'indirimbo arimo kurapa ikagaruka no kuri Fireman

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/10/2014 18:05
7


Umuhanzi Uwiringiyimana Theo bakunda kwitwa Bosebabireba, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise “Miliyoni y’amadorali”, iyi ikaba yaratangaje benshi kuko hari igice yumvikanamo arapa ndetse akanavugamo umuhanzi Fireman uzwi mu njyana ya Hip Hop, uretse ibyo kandi aya mashusho akaba agaragaramo udushya twinshi.



Muri iyi ndirimbo nshya ya Theo Bosebabireba harimo agashya katajyaga kumvikana mu ndirimbo ze zisanzwe aho ashyiramo n’injyana ya Rap, akaririmbamo ijambo “vayo vayo” risanzwe rikunda gukoreshwa cyane n’umuraperi Fireman ndetse n’uyu muraperi hakumvikamo izina rye, ibi byose uyu muhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana akaba yadutangarije ko we abifata nk’ibisanzwe kuba yagira icyo ahindura mu njyana asanzwe aririmba.

Theo Bosebabireba yazanye agashya mu njyana asanzwe aririmbamo, yongeramo no kurapa

Theo Bosebabireba yazanye agashya mu njyana asanzwe aririmbamo, yongeramo no kurapa

Muri iyi ndirimbo yitwa “Miliyoni y’amadolari”, Uwiringiyimana aririmbamo ibintu bitandukanye ariko byinshi muri byo uyumvise akaba atahita abisobanukirwa, ari nabyo yadusobanuriye mu kiganiro twagiranye. Hari aho aririmba ngo “Miliyoni z’amadolari zarahunitswe, abatagira shinge na rugero barasunitswe, urubanza natangiye 81 Yesu agiye kurinda agaruka rutarangiye, nabuze abagabo bari bahari, nabuze abagabo bo kubihamya.”

fireman

Theo Bosebabireba mu ndirimbo ye nshya humvikanamo injyana ya Hip Hop akanavugamo Fireman

Muri aya magambo, Theo Bosebabireba akaba yatangarije inyarwanda.com ko yashakaga kuvuga ko abafite ubushobozi biyitaho cyane ntibibuke abakene kuburyo babafata nk’aho atari abantu ndetse akaba atamutumira no mu birori, naho ibijyanye n’urubanza yatangiye 81 ho aba ashaka kuvuga mu mwaka w’1981 ubwo yavukaga, akaba abyita urubanza kuko yabaheho mu buzima bubi cyane ndetse n’ubu akaba akomeje kuba mu isi ahora abonamo akarengane n’ababayeho nabi, ibi byose akaba ari nabyo agenda agaragaza mu mashusho y'iyi ndirimbo.

REBA HANO INDIRIMBO "MILIYONI Z'AMADOLARI"

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    NIKONABAYE
  • tuyishimegeratd9 years ago
    mwaramuste.tewo.numurokore.nahimbizimana.nizozimuhereye
  • 9 years ago
    Indirimbo za Theo, ndazikunda iyo nayo ngomba kuyitunga
  • 9 years ago
    Miminsi araba arapa nawe
  • Munezero David9 years ago
    TEO TURAMWEMERA NAKOMEZE ADUSHIMISHE,KANDI NDASHIMIRA N,ABANYAMAKURU BA INYARWANDA.COM MUKOMEREZE AHO.
  • ndiho8 years ago
    KURAPA SI IBYAWE KABISA.
  • prince6 years ago
    uwo yaravangiwe ubwo muracyamufata nkumukrito Wapi uwo yaraguye ararambarara kugirango azongere abyuke ni yesu gusa ariko Namwe nimwumvu umuntu avuye mu kigeragezo sikarande ageze kwa vayo vayo uko ni ukungirwa kumwe gukomeye cyane theo we ibika aho uwiteka yagukuye naho bitabaye ibyo ni mumuriro utazima siguciriye urubanza ariko atabifata ukundi gusa ibuka.





Inyarwanda BACKGROUND