RFL
Kigali

Ibyakozwe na Farious, Muyoboke, Urban Boys, Tom Close, Dream Boys n'abandi muri Serena byarenze kuba igitaramo-AMAFOTO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:19/10/2014 10:01
14


Nk’uko byari biteganijwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18/10/2014, i Kigali muri Serena hotel habereye igitaramo cyahuje abahanzi batandukanye barangajwe imbere na Tom Close, Dream boys, Urban boys, Social Mula, Charly&Nina ndetse n’abahanzi bo mu karere Big Fizzo na Jackie Chandiru.



Iki gitaramo cyari cyiswe The Explosion concert cyagaragayemo ibintu byinshi bidasanzwe birenze kuba cyari igitaramo cy’umuziki ndetse uko igitaramo cyagendaga gikura niko byagendaga byigaragaza ko ibyari bigenderewe birenze ibyo abitabiriye iki gitaramo bari biteze kubona.

explosion

N'ubwo abafana babanje kutishimira umwanya bamaze bategereje dore ko iitaramo cyatangiye ahagana saa moya na 50. Baje kugira ibihe byiza benshi bataha banyuzwe

Ubundi nk’uko byari byagiye bitangazwa mbere, iki gitaramo cyari kigamije guhuriza hamwe abahanzi nyarwanda bagiye bakorana na Muyoboke mu myaka ishize hamwe nabo barimo bakorana muri iyi minsi, ahanini hagamijwe kumurika no gutangiza ku mugaragaro kompanyi ya ‘Decent entertainement’ uyu mugabo ahuriyeho na Twahirwa Theogene(Dj Theo) ari nayo batangiye gukoreramo ibikorwa byabo bya buri munsi bya muzika basanzwe bazwiho.

Uretse kuba hari hitezwe kureba uburyo abahanzi bose bahoze bakorana na Muyoboke Alex mu myaka yashize barimo Tom Close, Dream Boys na Urban boys bari buze kwifatanya nawe mu gitaramo, byarangiye ibi bibaye inkuru mpamo  ndetse uburyo bahanyuranye umucyo bishimangira ko iki gitaramo bari bakigize icyabo, bigatanga isura nyayo y’uko umuziki ukwiye guhuza abantu kurusha uko wabazanamo umwiryane no kutavuga rumwe.

Tom Close

Tom Close umuhanzi wa mbere wakoranye na Muyoboke Alex nk'umujyanama we bakaza gutandukana badacana uwaka, muri iki gitaramo bagaragaje ko bimitse ikibahuza kurusha ibyabatanyije mu kazi

dream

TMC na Platini nabo bitabiriye iki gitaramo nk'abahanzi bigize gukorana n'uyu mugabo

urban boys

Urban boys itsinda ryakoranye na Muyoboke bakagerana kuri byinshi nabo bari baje kumutera ingabo mu bitugu

Social

Social Mula nawe nk'ambasaderi wa mbere wa Decent entertainement yahanyuranye umucyo

Ikindi kigaragaje cyane muri iki gitaramo ni ukwizihirwa byo ku rwego rwo hejuru byaranze umuryango cyangwa se urugo nyirizina rwa Alex Muyoboke,kuva ku mwana wabo muto w’imyaka 3, kugeza ku mugore we basa nkaho bari bimuriye umugoroba wabo w’urukundo n'umunezero mu rugo muri iki gitaramo.

bams

Aston umuhungu w'imfura wa Muyoboke yazamutse ku rubyiniro ahasanga Urban boys ashimangira amateka n'ibihe byiza aba basore babanyemo na se mu gihe kingana n'umwaka

Uretse kuba yari yakomeje kugaragara aticaye hamwe, aho wabonaga yunganira umugabo we mu mirimo imwe n’imwe muri iki gitaramo, byaje gutungura benshi ndetse bitungura na Muyoboke ubwe, ubwo umugore we yajyaga imbere y’imbaga y’abantu bari bitabiriye iki gitaramo akaririmba indirimbo nshya y’urukundo yamuhimbiye kuri uyu munsi.

ornella

Umugore wa Muyoboke nawe yaje kugaragaza ko kugorora umuhogo abizi, maze aririmbira abari bitabiriye iki gitaramo indirimbo ye ya mbere yahimbiye umugabo we, Aho mu nyikirizo yayo agira ati " Nakuyobotse nkuzi, ngukunze, uranshimisha, ndagukunda,..."

Ornella yagize ati “ Muyoboke ni umugabo wanjye, ndamukunda cyane nishimiye urwego agezeho mu kazi ke nkaba narahimbye iyi ndirimbo ngo mugaragarize ko mukunda kandi mushyigikiye mu bikorwa bye.”

muyo

Umugabo we yahise amusanga ku rubyiniro aramushimira

muyoboke

Bakabyinnye ingwatira

Akimara kumva ayo magambo y’umugore we, Alex Muyoboke yahise ahaguruka mu byicaro bye yiruka asanga umugore we ku rubyiniro maze aramuhobera aramosoma, banafatanya guceza ako karirimbo kabo n’umwana wabo ari hafi aho.

Ntibyarangiriyeho aho dore ko ubwo iki gitaramo cyasatiraga umusozo wacyo, ubwo umuririmbyi Big Fizzo yarari kuririmba yaje gusaba umugore wa Muyoboke kuza bagafatanya kuririmba indirimbo ‘Uko wapi’.Yaje batangira kuyiririmba ariko mu by’ukuri icyari kigambiriwe ntabwo kwari ugufatanya iyo ndirimbo ahubwo byahise bihindura isura Big Fizzo ahita azamura indirimbo y’isabukuru nziza y’amavuko, muri ako kanya Muyoboke Alex hamwe nabo mu muryango w’umugore we baba bamusanze ku rubyiniro n’umutsima(Cadeaux) maze byongera kuba ibidasanzwe ku bari bitabiriye igitaramo.

 oka

ornella

N'ubwo yari aziko yemeje umugabo we ubwo yamutunguraga, yasanze we ibyo yateguriwe birenzearaturika ararira

Ornella

Mu gihe yari aziko nyina ari mu rugo i Bujumbura yatunguwe no kubona ariwe umuzaniye umutsima ku rubyiniro

muyoboke

ornella

Uyu mutsima wari wanditsweho na Alex Muyoboke

Aha Muyoboke nawe yaje gushimangira urukundo akunda umugore we avuga ko ariwe mugore wa mbere ku isi ye, avuga ko ibyabaye byose hari hashize amezi arenga abiri abipanga kugirango azamukorere ikintu kidasanzwe atazigera yibagirwa.

AMAFOTO MENSHI AGARAGAZA UKO BYARI BYIFASHE MURI IKI GITARAMO

Jackie

Jackie Chandiru ni umwe mu bahanzi bari bategerejwe cyane muri iki gitaramo akaba yanashimishije cyane abakunzi b'umuziki mu ndirimbo ze nka Gold digger n'izindi zikunzwe harimo nizo yaririmbanye na bagenzi be bahoze bagize itsinda rya Blu 3

jackie

Agitunguka ku rubyiniro. Uyu muhanzi yakoze playback ariko agaragaza ingufu nyinshi n'ubuhanga

Jackie

jackie

ka

Jackie Chandiru na Urban boys mu ndirimbo yabo Take it off babyinishije Serena hotel ku rwego rwo hejuru

tiino


Mc Tino, Umukinnyi wa filimi Denis Nsanzamahoro, uhagarariye iduka rya Solution sports na Uncle Austin bari baje kwihera ijisho

charly

am

Itsinda ry'abakobwa Charly&Nina naryo ryitabiriye igitaramo banagaragazwa ku mugaragaro nk'abahanzi ba mbere bemeranyije gukorana na Decent entertainement

The

Iri tsinda rya Charly&Nina ku rubyiniro ryari riherekejwe n'abasore bafatanyaga gususurutsa abitabiriye igitaramo

Nina

Nina mu ijwi rye ryiza we na mugenzi we bategerejweho byinshi

ba

Charly nawe amaze gushimangira ubuhanga mu kugorora ijwi

amsm

ma

Mu ndirimbo bafatanyije na mugenzi wabo Social Mula bahuriye muri Decent entertainement bashimangiye ubuhanga bwabo

Davis

Social Mula akigera ku rubyiniro yabanje ashima Imana avuga ko ari bwo bwa mbere agiye kuririmba mu gitaramo gikomeye muri Serena hotel aririmba live.

HS

Mu ijwi rye ryisanze cyane ry'umwimerere ku nshuro ya mbere yararirimbye LIVE, Social yigaragaje nk'umuhanzi mwiza uri mu iterambere dore ko ari umwe mu bashimishije abantu ku rwego rukomeye mu ri iki gitaramo

The Explosion

nam

Social

Social yari yishimiwe cyane muri uyu mugoroba

Social

Bamwe bahavuye bemeza ko n'ubwo nta gihembo cyangwa ishimwe runaka arabona mu muziki ari umwe mu bahanzi beza bagaragaza ahazaza

bas

Christopher na Knowless nabo bagaragaye muri iki gitaramo baje kwihera ijisho

senderi

Senderi nawe ntiyatanzwe

ma

Makuza Lauren, umuyobozi ushinzwe umuco muri MINISPOC yari yitabiriye igitaramo The Explosion concert

the

maa

Aimable Twahirwa na Tidjala Kabendera nabo bari bahari

naka

Mushyoma Joseph(BOUBOU), umuyobozi wa kompanyi ya EAP(East African Promoters) yagize uruhare rukomeye muri iki gitaramo nawe yitabiriye

ank

Stage, amatara, ibicurangisho hamwe n'indangururamajwi byari byatanzwe na EAP

nak

Davis umuhanzi mushya uri mu biganiro na Decent entertainement nawe yataramiye abakunzi b'umuziki

super

Itsinda rya Super Brothers riri kuzamuka naryo ryasusurukije abantu

nam

Mu ijwi rye ryiza, Umutare Gabby nawe iri joro yinjiye mu mitima ya benshi mu bari bitabiriye iki gitaramo

NS

Abaraperikazi babiri Fearless na Sister P(wambaye ingofero)

nans

Abafana bagaragazaga akanyamuneza

ns

Mc Kate Gustave na Phil Peter nibo bayoboye iki gitaramo

maa

Aba baririmbyi bagize itsinda rya Sauti Band nibo baherekezaga abahanzi mu majwi y'inyuma

nams

Platini yashimiye Muyoboke ibyiza bageranyeho

ams

Urukweto rwe rwiza yambaye bwa mbere mu gitaramo gisoza irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star nirwo Platini yari yaserukanye kuri uyu mugoroba

an

anms

Uyu mukobwa winjiye agahangwa amaso cyane n'abantu, nyuma y'igitaramo yagaragaye ari kumwe na Big Fizzo, hakaba ni amwe mu makuru avuga ko yaba ari umukunzi we banafitanye umwana

naa

Tom Close mu byino ikunze kumuranga

akak

Twahirwa Theo a.k.a Dj Theo mu izina rya Decent entertainement, mu ijambo rye rimurika ku mugaragaro Decent entertainement n'ibikorwa byayo

nam

ajs

Safi mu ndirimbo 'YAWE'

naajs

Itsinda rya Urban boys naryo ryashimishije abantu cyane

 

sjs

Ababyinnyi ba Big Fizzo

kd

Big Fizzo mu ndirimbo ze zitandukanye zagiye zikundwa cyane mu Rwanda haba izo hambere n'iz'ubu nka Munyana, Akabaju, Ndakumisinze, Niwonyemera,.. yashimishije abakunzi be cyane, biganjemo igitsina gore. Akaba ariwe muhanzi waririmbye umwanya munini live muri iki gitaramo

nsjs

ajsk

ahja

Uyu muhanzi yanafashije Alex Muyoboke gutungura umugore we

ma

Umuziki wabyinwaga ku rwego rwo hejuru

aston

nama

Aston umuhungu wa Muyoboke ni umwe mu basusurukije ibi birori mu rwego rwo hejuru n'ubwo ataramenya kuvuga amagambo yavugiraga mu ndangururamajwi adafite icyo asobanuye yasetsaga cyane abantu

ama

nak

Jackie Chandiru yagiranye ibihe byiza n'abakunzi be

REBA HANO VIDEO Y'UDUSHYA TWARANZE IKI GITARAMO

Nizeyimana Selemani

AMAFOTO/Jean Chris KITOKO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    byabaye byiza,ariko ndabona abantu babaye bake
  • 9 years ago
    byabaye byiza,ariko ndabona abantu babaye bake
  • 9 years ago
    Ndifuzakomwampanumber zumwemubagize itsindary urban boys
  • jojo9 years ago
    ahwiiii ndemeye birandenze mbega igitarama urwo rukundo barukomeze imana ibibafashemo bibere urugero benshi
  • jojo9 years ago
    ahwiiii ndemeye birandenze mbega igitarama urwo rukundo barukomeze imana ibibafashemo bibere urugero benshi
  • jojo9 years ago
    ahwiiii ndemeye birandenze mbega igitarama urwo rukundo barukomeze imana ibibafashemo bibere urugero benshi
  • umurerwa9 years ago
    Sha byari byiza pe kd bagaragaje ko babanye neza na muyoboke
  • 9 years ago
    yooo mbega ibintu binshimishije mostly surprise yakozwe
  • 9 years ago
    gusa nibyiza ko bakundana, na surprises ariko bari kubishyira iwabo murugo apana muri concert!!!! reba nkuriya Mukecuru bagoye na gateaux muri kiriya gicuku murusaku!!! gusa sinzi aho ubustar buhirira nakavuyo no kuvanga ibintu
  • 9 years ago
    gusa nibyiza ko bakundana, na surprises ariko bari kubishyira iwabo murugo apana muri concert!!!! reba nkuriya Mukecuru bagoye na gateaux muri kiriya gicuku murusaku!!! gusa sinzi aho ubustar buhirira nakavuyo no kuvanga ibintu
  • 9 years ago
    rwasa arebana iseseme kigomba kuba ari kiyemezi kino kigabo nubusanzwe
  • ange9 years ago
    Mwamfasha mukampa number ya Safi muri Urban boys. Ndamukunda sana!
  • key9 years ago
    Abanyagwanda murokora vyiza cane na barundi turashoboye twarabemeje Muri misic live
  • key9 years ago
    Abanyagwanda murokora vyiza cane na barundi turashoboye twarabemeje Muri misic live





Inyarwanda BACKGROUND