RFL
Kigali

Tariki 26 - 12 - 2014, umunsi udasanzwe ku bakunzi b'imyidagaduro mu Rwanda

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:11/08/2014 15:51
0


Nk’uko bimaze kumenyerwa,buri mwaka ikigo cya Inyarwanda Ltd gitegura ibirori bizwi ku izina rya Inyarwanda Fans Hangout bihuza ibyamamare bitandukanye n’abakunzi babyo aho bahurira hamwe hagamijwe gusabana,kuganira ndetse no guhuza urugwiro.



Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’ikigo Inyarwanda Ltd ari nacyo gifite uru rubuga rwa inyarwanda.com ,nk’uko byari bitegerejwe na benshi,kugeza ubu hamaze kumenyekana itariki ndetse n’ahantu hazabera ibi birori ngarukamwaka ku nshuro ya gatanu(5).

Ubuyobozi bwa Inyarwanda Ltd buratangaza ko bidasubirwaho,byamaze kwemezwa ko ibirori  ngarukamwaka bya Inyarwanda Fans Hangout ku nshuro ya gatanu(5)bizaba tariki ya 26/12/2014 ku munsi ukurikira noheli bikazabera mu mujyi wa Kigali kuri Hill Top Hotel iherereye I Remera/Giporoso ku muhanda werekeza ku kibuga cy’indege I Kanombe ahateganye neza neza n’ikigo cya Sarr Motor.

Biteganyijwe ko ibirori nyir’izina bizatangira guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba(18h/6pm)aho nk’uko bimaze kumenyerwa hazabaho kunyura kuri tapi itukura(Red Carpet),kwifotoza,kuganira,gusangira ndetse no gusabana hagati y’ibyamamare ndetse n’abakunzi babyo.

Nk’uko bimaze kumenyerwa,ibi birori bizarangwa no gususurutswa n’abahanzi batandukanye,abanyarwenya bakomeye,ndetse n’ibindi bikorwa byo kwidagadura nko kubyina,n’ibindi.

Ibindi bisobanuro ndetse n’amakuru mashya kuri ibi birori bizajya bibagezwaho mu gihe kiri imbere.

 Amafoto y'uko muri inyarwanda Fans Hangout 2013 byari byifashe

gg

Uhereye i bumoso,Bwana Joseph Masengesho umuyobozi mukuru wa Inyarwanda LTD,Depite Bamporiki Eduard na Madamu we

gg

Byari ibirori bibereye ijisho

hh

gg

ff

j

 

ff

ss

ss

dd

ff

g

vv

ff

hh

dd

dd

dd

dd

ss

dd

Niba ushaka kuzajya ukurikirana kuri facebook imitegurire n'amafoto y'uko byari byifashe ubushize KANDA HANO

Robert Musafiri







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND