Umwe mu bakiristo ba ADEPR witwa Sugira Steven mu minsi ishize yatangaje ko yahawe ubutumwa n’Imana buvuga ku gihugu cy’u Rwanda n’umukuru wacyo Paul Kagame, gusa Perezida wa Repubulika nawe nyuma yaje kugira icyo abwira abamuhanurira none Sugira nawe aragira icyo yongera gutangaza ku byo Perezida yavuze.
Uyu musore ubwo yashyiraga ahagaragara ubu buhanuzi bwe, yatangaje ko yajyaga afata igihe cy’iminsi itatu cy’amasengesho atarya atananywa maze ubwo yafataga umwana w’amasengesho yo gusengera igihugu, ngo Imana yahise imuha ubutumwa bukubiye mu bice bitatu agomba kugeza ku babugenewe, uwa mbere wari ubugenewe akaba ari Perezida Paul Kagame, abanyarwanda ndetse n’itorero ry’Imana.
Sugira Steven asanzwe ari umuvugabutumwa mu itorero rya ADEPR
Sugira yagize ati: “Ubwo nasengaga nabonye Perezida wacu afashe mu ntoki inkoni y’ izahabu ndabwirwa ngo ubutware buri mu ntoki ze kandi ngo Imana iramushyigikiye”. Yakomeje avuga ko Imana yahise imuha ijambo riboneka muri Yesaya 45: 1-2 hagira hati: “Ni we mfashe ukuboko kw’ iburyo nkamuneshereza amahanga ari imbere ye kandi nzakenyuruza abami kugirango mukingurire inzugi kandi n’amarembo ye ntazugarirwa... Nzakujya imbere ahataringaniye mparinganize…..“.
Perezida Paul Kagame nawe yaje gusubiza abajya bamuhanurira bose ababwira ko babwira Imana ikajya imwibwirira
Nyuma y’iminsi micye ibi bitangajwe, kimwe n’abandi bose bajya bahanurira Perezida Paul Kagame baje guhabwa igisubizo na nyir’ubwite bajya bahanurira, akaba yarababwiye ko ibyo atabizi, bitari mu murongo we kandi ari ibintu bimurenze.
Perezida Kagame ati: “Njye ibyo guhanura byo nakubwira ko ntabizi, izo ni powers (imbaraga) zirenze iziri muri constitution (itegeko nshinga), ibyo birandenze ntabwo mfite uko nabisobanura. Ibyo ntabwo biri muri category yanjye yo ku isi hano, abahanuzi ibyo ni ukwemera kundi kutari mu murongo wanjye. Ibijyanye no kwemera, n’Imana n’ubuhanuzi, ibyo ni ibindi bindenze…”.
Perezida Paul Kagame kandi yavuze ko abantu bagiye bamuhanurira akaza kubatuma ku Mana ko bayibwira ikajya ibimwibwirira. Aha akaba yaragize ati: “Hari abantu bajyaga baza kundeba kuva nkiri mu buyobozi bundi n’aho mbereye Perezida, nahoraga mbona abantu bambwira ko bashaka kumbona, ko banzaniye ubutumwa bw’ubwo buhanuzi, banzaniye ubutumwa bw’Imana yavuganye nabo ikabantumaho, ariko ngeze aho numva atari byo. Ndababwira nti niba koko muvugana n’Imana, ubutaha niyongera kubantumaho muzayimbwirire ko nshaka kwivuganira nayo! Kubera ko yampa inshingano kandi yarangiza ntimvugishe? Ubu ugirango ndi aha, nyobora abantu, si abantu b’Imana nkanjye nk’uko ndi umuntu w’Imana? Byashoboka bite? Niho namenyeye ko hagomba kuba harimo ikinyoma, kubera ko Imana ntabwo irobanura, kandi akazi twese dukora byitwa ko ari akayo, nonese njye nayobora abantu yarangiza ikajya kuvugisha abo bantu ntimbwire? Abo bantu bajyaga baza kubimbwira narababwiye nti mwe murampenda, mwebwe muzambwirire iyo Mana yanyu muvuga ibantumaho ko nanjye ndi uwayo, ndashaka kwivuganira nayo.”
Perezida Kagame asanga abavuga ko bamuhanurira bamuhenda
Nyuma y’ibi Inyarwanda.com yongeye kuganira na Sugira Steven ndetse tumubaza niba yarabashije kubwira Imana ngo ijye yibwirira ubutumwa Perezida Paul Kagame itanyuze kuri uyu Sugira Steven, maze adutangariza ko ibyo Perezida Kagame yavuze asanga ari ukuri ariko nawe ibyo yahanuye bikaba bizemezwa n’uko bizasohora.
Sugira ati: “Ubundi Imana ivugana n’umuntu ibinyujije mu buryo butatu, ishobora kubinyuza ku Mwami, ku mutambyi no ku muhanuzi. Perezida rero nk’uko yabivuze, bigaragara ko hari n’ubutumwa Imana ijya imuha itabanje guca ku bahanuzi cyangwa abatambyi. Gusa nanjye ibyo natumwe n’Imana bizagera aho bisohore, sinjye utuma bisohora ariko igihe nikigera bizagaragara ko ntari umuhanuzi w’ibinyoma”.
Sugira yemeza ko atari umwe mu bahanuzi b'ibinyoma
Sugira Steven akomeza avuga ko yakurikiranye ikiganiro Perezida Kagame yavugagamo ibijyanye n’abamuhanurira, akavuga ko icyo Perezida yibandagaho ari abahanuzi bagiye bamubeshya bityo akumva we atarimo kuko atari umuhanuzi w’ibinyoma, kandi ngo nta handi ibi bizagaragarira uretse kuba ibyo yahanuye bizasohora bakabibona.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO