RFL
Kigali

Sangwa Aline na Ndayizeye Emmanuel bo mu itorero Inganzo Ngali bagiye kurushinga

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:15/05/2013 9:02
1




Amakuru dukesha Izuba rirashe avuga ko kuri iyi nshuro Itorero Inganzo Ngali rigiye gushyingira abandi babyinnyi baryo babiri aribo Ndayizeye Emmanuel na Kayigemera. Iri torero rimaze imyaka 6 rishinzwe ariko rimaze kuba ubukombe mu mbyino gakondo mu Rwanda . ababyinnyi baryo bafashanya muri byinshi mu buzima busanzwe, bamwe barakundana kugeza ubwo bafata umwanzuro wo kurushinga.

Mu kiganiro iki kinyamakuru cyagiranye n'umwe mu babyinnyi wo mu Itorero Inganzo Ngari wanze ko izina rye ritangazwa yavuze ko ari ku nshuro ya kabiri bagiye kongera gushyingira.

sangwa

Ndayizeye Emmanuel na Sangwa Aline bagiye kurushinga

Yagize ati "ku itariki ya 1 Nyakanga 2011 ni bwo umutoza w'abahungu Nahimana Serge na Izere Reine Gaëlle barushinze, kuri ubu bagiye gukurikirwa na Ndayizeye Emmanuel ndetse na Kayigemera Sangwa Aline”.

“Ni muri urwo rwego Ndayizeye Emmanuel na Kayigemera Sangwa Aline (Umutoza w'abakobwa) bari kwitegura kurushinga ku wa 25 Gicurasi 2013 baziyakirira i Gikondo aho bita kwa Rujugiro mu nzu yagenewe kwakira ibirori”,Umwe mu bagize Inganzo Ngari.

sangwa

Ndayizeye Emmanuel ni uyu uri imbere

Iby’ubu bukwe bitangajwe nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa byabaye ku itariki ya 25 Ugushyingo 2012.

serge

Serge na Gaëlle barushinze muri 2011.

Uwo mubyinnyi wo mu Nganzo Ngali yagize ati "imyiteguro y'ubukwe igeze kure kuko habura iminsi mike cyane ngo umunsi nyirizina ugere”.

Munyengabe Murungi Sabin.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Muraberanye





Inyarwanda BACKGROUND