RFL
Kigali

Riderman yafunguwe ngo akurikiranwe ari hanze ku byaha bishobora gutuma afungwa, akishyura ihazabu akanariha ibyangijwe

Yanditswe na: Editor
Taliki:6/08/2014 17:12
9


Kuri uyu wa gatatu tariki 6 Kanama 2014 nibwo umuhanzi Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman yabaye arekuwe by’agateganyo ngo akomeze gukurikiranwa ari hanze, akaba akomeje gukurikiranwa nyuma y’impanuka yagizemo uruhare yabaye mu gitondo cyo ku itariki 31 Nyakanga 2014 mu mujyi wa Kigali (Rwandex).



Aya makuru yemejwe n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda ari nabwo yari yashyikirijwe mu minsi ishize na Polisi y’u Rwanda yari yamutaye muri yombi impanuka ikimara kuba, ndetse hanasobanurwa ibyo akurikiranweho n’ibihano ashobora kuzahanishwa naramuka ahamwe n’ibyo byaha.

Ubu umuhanzi Riderman ari mu rugo aho agiye gukurikiranwa ari hanze

Ubu umuhanzi Riderman ari mu rugo aho agiye gukurikiranwa ari hanze

Alain Mukuralinda; umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, mu magambo yatangarije inyarwanda.com yagize ati: “Yafunguwe ariko akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa biturutse ku buteshuke n’ubuteganye buke bihanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000)”.

Umuvugizi w'ubushinjacyaha bw'u Rwanda Alain Mukuralinda

Umuvugizi w'ubushinjacyaha bw'u Rwanda Alain Mukuralinda

Nk’uko kandi umuvugizi w’ubushinjacyaha yakomeje abivuga, si ibi byonyine Riderman akurikiranyweho kuko no kuba yari atwaye ikinyabiziga atagira uruhushya rwo gutwara nabyo biri mu byo ubushinjacyaha bumukurikiranyeho, akaba ashobora kuzishyura ibyangijwe birimo imodoka ebyiri ndetse akavuza n’abantu bakomerekeye mu mpanuka. Aha Alain Mukuralinda mu magambo ye akaba yagize ati: “Akurikiranyweho kandi icyaha cyerekeranye n’uburyo bwo kugenda mu mihanda atwara ikinyabiziga nta ruhushya abifitiye, gihanishwa ihazabu kuva ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10.000) kugeza ku bihumbi ijana na mirongo itanu (150.000) no kwishyura ibyangijwe”.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Chakira9 years ago
    Raidamani,akwiye,igihanope?Yahungabanyije,benshi kd abakomeretse bihangane
  • dodos9 years ago
    mwakoze kumurekura,naze atuze ubwo arihanze nibindi bizagenda biza.
  • mutabaruka patrick9 years ago
    yewe igisumizi birambabaje kd birananshimishije kuba bakurekuye!
  • samuel uwizeyimana9 years ago
    Rideman! bibaho kdi komera nkumugabo.
  • aloys bibaye 9 years ago
    igisumizi ihangane !
  • bibaye9 years ago
    igisumizi ihangene tukurinyuma %
  • madudu9 years ago
    bavandimwe bisumizi lmana nimube hafi imurengere imurinde igihome kwishyurabyo ibintu nibishakwa
  • allanally9 years ago
    msz none twagufsha iki pole di tanzania ariko giye kuza kukureba ugume kwihagana cyane imana ikurihafi namugabo udakosa man
  • fazzo9 years ago
    Ubuzima nta formule ari nayo mpamvu buhishe byinshi tutazi,gusa icyambere ni ukubaho,ibindi birashakwa bikabonwa





Inyarwanda BACKGROUND