RFL
Kigali

Riderman yababajwe n'abahanzi bishimiye ibyago bye by'impanuka no gufungwa ariko yabyigiyemo byinshi

Yanditswe na: Editor
Taliki:12/08/2014 12:15
14


Mu minsi ishize umuhanzi Riderman yarafunzwe nyuma y’impanuka y’imodoka ye yagonganye n’izindi ebyeri zitwara abagenzi, gusa kugeza ubu yaratashye ngo akomeze gukurikiranwa ari hanze, ibibazo yagize yigiyemo byinshi ariko yanababajwe cyane na bamwe mu bahanzi bagenzi be bishimiye ibyago bye.



Mu kiganiro Riderman yagiranye na Inyarwanda.com, yadutangarije ko ubu ameze neza nta kibazo, ikibazo cye kikaba kiri mu maboko y’ubutabera ngo bukomeze gukora akazi kabwo. N’ubwo yari mu bibazo bimukomereye ariko yishimiye cyane abakunzi be n’abanyarwanda muri rusange bakomeje kumuba hafi, akaba yaranatunguwe n’ubutumwa bugufi burenga 900 yasanze abantu baramwandikiye , mu byo bamubwiraga hakaba harimo abamwizezaga ko barimo kumusengera ngo Imana ibashe kumufasha mu bibazo arimo.

Ibyabaye kuri Riderman byatumye akuramo isomo ry'uko akwiye guhora ashima Imana

Ibyabaye kuri Riderman byatumye akuramo isomo ry'uko akwiye guhora ashima Imana

Uyu muhanzi yigiye byishyi mu bibazo yagize nk’uko yakomeje abidutangariza, iby’ingenzi muri byo hakaba harimo ko umuntu akwiye guhora ashima Imana kuko nawe uburyo yarokotse ndetse na bagenzi be bakomeretse ntihagire upfa abona ari ukurinda kw’Imana akurikije uburyo imodoka zari zangiritse, we ku giti cye akumva ari iminsi yo kubaho Imana yamwongereye kuko n’abandi bose babonye imodoka yari arimo batiyumvisha uburyo atapfuye.

riderman

Ikindi Riderman yigiye mu bibazo yagize, harimo kuba abantu bose bakwiye kumenya ko bidakwiye gutwara badafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, aha akaba yaboneyeho no gusaba imbabazi inzego zibishinzwe, abakomerekeye mu mpanuka  ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange, kuba yari atwaye imodoka atabifitiye uruhushya.

Riderman arakangurira abanyarwanda kwirinda kujya batwara batabifitiye uruhushya

Riderman arakangurira abanyarwanda kwirinda kujya batwara batabifitiye uruhushya

Riderman ariko hari ibyamubabaje cyane mu bibazo yagize, muri ibyo hakaba harimo bamwe mu bahanzi bagenzi be yaje kumenya ko bishimiye ibyago yagize bakajya bagenda banabyigamba, akumva bidakwiye ko umuntu yakwishimira ibyago bya mugenzi we kandi ntawe utahura n’ibibazo. Ikindi yanenze ni bamwe mu bantu bakwirakwije ibinyoma ko yari yasinze kandi nk’uko Polisi yabigaragaje nta nzoga yari yanyweye.

Ubu Riderman ari mu rugo naho ikibazo kiri mu maboko y'ubutabera

Ubu Riderman ari mu rugo naho ikibazo kiri mu maboko y'ubutabera

Riderman yasoje ikiganiro twagiranye ashimira Imana ikomeje kumuba hafi ndetse n’abakunzi be bamweretse ko batamwibuka gusa ageze ku rubyiniro, aboneraho kwihanganisha abakomerekeye muri iriya mpanuka ndetse n’imiryango yabo.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dassize9 years ago
    Uri Imfura mugabo! Kd Imana ntisebya uwayiringiye!!!! Turagushyigikiye
  • sandra9 years ago
    Ni gake umunyarwanda agira ibibazo bagenzi be bakishima,ukosore imibanire naho ubundi nziko nabo batakwanga
  • mupenzi liliane9 years ago
    ihangane bizashira kd imana niyomuvugizi wawe tiragukunda ntiyarigutuma tukubura abo bifuzako wagiribyago ntibazabibona
  • men-c9 years ago
    Sandra sinemeranya nawe gusa nanone ibyo wavuze nawe nuburenganzira bwawe. ubuse uyobeweko iyo umuntu ateye imbere harabatishima?? kubana ibyo sinabitindaho kuko ntawunezeza bose ariko kuba harabishimiye ibyango byamubayeho subutwari ahubwo nubugwari kbs. naho ubundi riderman Imana igufashe kdi gusaba imbabazi nubutwari. icyo nakubwira ntuzakore nkabo ahubwo haranira kuberekako utandukanye kdi Imana yakurinze urusheho kuyishima nokuyisenga.
  • coco9 years ago
    Kwishimira mubibazo byamugenzi wawe its no Good kbsa uyumunsi niwe ejo nibo Ridazo we love kandi komeza wihangane abawe tukuri inyuma ...big up musaza komera kigabo.
  • 9 years ago
    Cane balishimye gusa bilababaje vrema ako nziko super level yakuguye inyuma bagukunda nkabavandimwe
  • Didier9 years ago
    Imana Irakuzi Kbs Muvandi
  • drogba9 years ago
    ntukishinge amagambo yenda ababikubwiye baranabeshya keretse niba hari abo wiyumviye,naho uwishimira ibyago by,abandi we azabona ishyano. courage
  • mugabo v9 years ago
    ihangane kandi ntibaguteranye ninshuti zawe bagendeye kuli ibyo ururimii ntirubura icyo ruvuga wibyitaho komeza inzira yawe kandi wibuke uwiteka imana yacu mbere yibyo ukora byose
  • shukuru9 years ago
    muzi kwibuka imana aruko mugeze mubyago 2
  • maman gain9 years ago
    riderman nubwo yaba yarakosheje kajana ntabwo bagenzibe bakamubaye hafi aribo bari bakwiriyw kwishimira ibibazo bye nibabarabyishimiye s Niki bunguka mubibazo bya riderman twe abakunzibe ntitwamwagira kuberako yagize ibibazo ishuti utayeretseko uyirihafi mubibazo ntanubwo waba waramukundaga ibyo bigaragazako bamugiriraga ishyari. we love u forever
  • maman gain9 years ago
    riderman nubwo yaba yarakosheje kajana ntabwo bagenzibe bakamubaye hafi aribo bari bakwiriyw kwishimira ibibazo bye nibabarabyishimiye s Niki bunguka mubibazo bya riderman twe abakunzibe ntitwamwagira kuberako yagize ibibazo ishuti utayeretseko uyirihafi mubibazo ntanubwo waba waramukundaga ibyo bigaragazako bamugiriraga ishyari. we love u forever
  • 9 years ago
    Abanyarwana ni banga mwabo abenshi ubwo bari baziko ugiye gufungwa ugakena Imana niyo nkuru icyangombwa ni ukwemera amakosa
  • 9 years ago
    Age Anwa Inzoga Nyeya





Inyarwanda BACKGROUND