Mu minsi ishize umuhanzi Riderman yarafunzwe nyuma y’impanuka y’imodoka ye yagonganye n’izindi ebyeri zitwara abagenzi, gusa kugeza ubu yaratashye ngo akomeze gukurikiranwa ari hanze, ibibazo yagize yigiyemo byinshi ariko yanababajwe cyane na bamwe mu bahanzi bagenzi be bishimiye ibyago bye.
Mu kiganiro Riderman yagiranye na Inyarwanda.com, yadutangarije ko ubu ameze neza nta kibazo, ikibazo cye kikaba kiri mu maboko y’ubutabera ngo bukomeze gukora akazi kabwo. N’ubwo yari mu bibazo bimukomereye ariko yishimiye cyane abakunzi be n’abanyarwanda muri rusange bakomeje kumuba hafi, akaba yaranatunguwe n’ubutumwa bugufi burenga 900 yasanze abantu baramwandikiye , mu byo bamubwiraga hakaba harimo abamwizezaga ko barimo kumusengera ngo Imana ibashe kumufasha mu bibazo arimo.
Ibyabaye kuri Riderman byatumye akuramo isomo ry'uko akwiye guhora ashima Imana
Uyu muhanzi yigiye byishyi mu bibazo yagize nk’uko yakomeje abidutangariza, iby’ingenzi muri byo hakaba harimo ko umuntu akwiye guhora ashima Imana kuko nawe uburyo yarokotse ndetse na bagenzi be bakomeretse ntihagire upfa abona ari ukurinda kw’Imana akurikije uburyo imodoka zari zangiritse, we ku giti cye akumva ari iminsi yo kubaho Imana yamwongereye kuko n’abandi bose babonye imodoka yari arimo batiyumvisha uburyo atapfuye.
Ikindi Riderman yigiye mu bibazo yagize, harimo kuba abantu bose bakwiye kumenya ko bidakwiye gutwara badafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, aha akaba yaboneyeho no gusaba imbabazi inzego zibishinzwe, abakomerekeye mu mpanuka ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange, kuba yari atwaye imodoka atabifitiye uruhushya.
Riderman arakangurira abanyarwanda kwirinda kujya batwara batabifitiye uruhushya
Riderman ariko hari ibyamubabaje cyane mu bibazo yagize, muri ibyo hakaba harimo bamwe mu bahanzi bagenzi be yaje kumenya ko bishimiye ibyago yagize bakajya bagenda banabyigamba, akumva bidakwiye ko umuntu yakwishimira ibyago bya mugenzi we kandi ntawe utahura n’ibibazo. Ikindi yanenze ni bamwe mu bantu bakwirakwije ibinyoma ko yari yasinze kandi nk’uko Polisi yabigaragaje nta nzoga yari yanyweye.
Ubu Riderman ari mu rugo naho ikibazo kiri mu maboko y'ubutabera
Riderman yasoje ikiganiro twagiranye ashimira Imana ikomeje kumuba hafi ndetse n’abakunzi be bamweretse ko batamwibuka gusa ageze ku rubyiniro, aboneraho kwihanganisha abakomerekeye muri iriya mpanuka ndetse n’imiryango yabo.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO