Ku itariki 30 uku kwezi nibwo umuhanzi Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman azongera kwigaragariza abafana be mu gitaramo cya Primus Guma Guma Super Star ya 4, akaba yizeza abafana be ko nyuma y’ibibazo amazemo iminsi azishimana nabo bityo akanabasaba kuzaza ari benshi bakongera kumwereka urukundo.
Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye n’uyu muhanzi, yadutangarije ko akunda abafana be kandi iteka ahora abashimira uburyo bamwereka urukundo, akaba yongera kubasaba kuzaza kwifatanya nawe kuri uyu munsi aho hazaba hasozwa irushanwa rya Primus Guma Guma Super y’uyu mwaka, Riderman uheruka kwegukana iri rushanwa akazaba anafatanya n’abafana be kongera kwishimira intsinzi y’umwaka ushize. Uretse muri iki gitaramo kandi, Riderman anashimangira ko ubu agiye kugarukana imbaraga mu ruhando rwa muzika, akaba afite byinshi agiye kugeza ku bakunzi be n’abakunzi ba muzika muri rusange.
Ibibazo Riderman amazemo iminsi nyuma y'impanuka yahuye nayo byatumye aburana n'abafana be
Riderman kandi azaba ari we muhanzi rukumbi uzataramira abazitabira ibi birori atari mu irushanwa ry’uyu mwaka, kuko abandi bazaririmba kuri uwo munsi ari Jay Polly, Bruce Melody na Dream Boys bazaba bahatanira igikombe ndetse n’indi myanya ibiri ya mbere, hanyuma Active, Ama-G, Teta, Jules Sentore, Senderi, Christopher na Young Grace nabo bakazaririmba bahatanira imyanya yindi kuva ku mwanya wa kane kugeza kuwa cumi.
Aba bahanzi kandi imiririmbire yabo izaba ifite agaciro kuko ibirori bizatangira buri mwanya w’umuhanzi utazamenyekana, amanota bazahabwa nyuma yo kuririmba akaba azahita yiyongera kuyo basanganywe ndetse no ku y’ababatoye bakoresheje ubutumwa bugufi, igiteranyo cy’ayo manota yose kikaba ari cyo kizabashyira ku myanya itandukanye.
Riderman uheruka kwegukana Guma Guma azaba afatanya n'abahanzi bayitabiriye uyu mwaka mu gutaramira abanyarwanda
Ibi birori bizabera kuri Sitade Amahoro i Remera muri sitade nini, abantu bakazatangira kwinjira ku isaha ya saa kumi z’umugoroba aho kwinjira bizaba ari ubuntu kuri buri wese ariko mu myanya y’icyubahiro ho kwinjira bikazaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu (5000). Twabibutsa ko abahanzi bose uko ari 10 bazahabwa ibihembo, uzahabwa igihembo nyamukuru akazegukana amafaranga y’u Rwanda 24.000.000 naho uwa nyuma agahabwa 500.000 by’amafaranga y’u Rwanda.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO