RFL
Kigali

Reba ukuntu Ngarukiye Daniel acuranga inanga anaririmba mu cyongereza

Yanditswe na: Editor
Taliki:8/09/2012 0:00
0




Daniel Ngarukiye, umuhanzi nyarwanda ukiri muto akaba azwiho gucuranga inanga gakondo, yashyize ahagaragara amashusho y’imwe mu nanga ze, aho aririmba mu rurimi rw’icyongereza.


Ubwo yatugezagaho amashusho y’iyi nanga, Daniel yatangaje ko yifuje gukora aya mashusho agamije kuziba icyuho cy’abahanzi nyarwanda bagaragaye muri iyi ngeri ariko batigeze batekereza gushyira ibihangano byabo no mu buryo bw’amashusho.

Ati: “Ubusanzwe mu bantu bacurangaga inanga nta mashusho bigeze bakora, abanyarda bakeneye kubona ibicurangisho byabo gakondo, inanga hari abantu bayumva ku izina byibuze barayibona muri iyi Why did she lie to me.”

Mu busanzwe, Daniel avuga ko yaririmbye iyi ndirimbo mu cyongereza ubwo yigaga ururimi rw’icyongereza. Aha ubwo yabizobanuriraga Inyarwanda.com yagize ati: “Ubusanzwe si njye wabihisemo ahubwo nisanze nahinduye indirimbo yanjye y’ikinyarwanda, noneho nyihinduye mu cyongereza kuko nari ntangiye kwiga icyongereza, sinitaga k’uburyo bakivuga, gusa, nararirimbaga nkabona baraseka nkayoberwa ibyo ari byo mbona ko ya ndirimbo ari nziza bikomeza bityo”.

Nyuma y’iyi ndirimbo Daniel arateganya amashusho y’indi ndirimbo yitwa Rubanguzankwaya, kuri ubu akaba yanashyize hanze indi nanga yitwa AB’IWACU MURAHO.

Daniel

Daniel Ngarukiye

Jean Paul IBAMBE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND