RFL
Kigali

Producer Dr Jack yitabye Imana aguye i Burundi

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:8/11/2014 11:32
26


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 08/11/2014 nibwo inkuru ya kababaro yaturutse i Burundi ivuga ko Uwayezu Jacques wamenyekanye cyane nka producer Dr Jack yitabye Imana mu ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira uyu wa Gatandatu azize uburwayi dore ko yari amaze iminsi mu bitaro bikuru by’i Bujumbura.



Uyu mugabo wari umaze imyaka irenga ibiri akorera i Bujumbura aho yafashaga abahanzi baho bakomeye mu kubatunganyiriza indirimbo, yamenyekanye cyane mu Rwanda ahagana mu myaka ya 2007-2008 ubwo yafashaga abahanzi batandukanye muri studio nka F2K, Ubuntu record,Maurix music,.. ndetse akaba ni umwe mu bari bagize itsinda ry’ABAKIMAZE yarahuriyemo na mugenzi we Faruk Dihno bamenyekanye mu ndirimbo Ikigabo cy'igisambo.

Dr Jack

Aho yari amaze iminsi akorera mu gihugu cy'u Burundi bashenguwe bikomeye n'urupfu rw'uyu mugabo

Amakuru aturuka i Burundi avuga ko mu minsi ishize Dr Jack yaba yararozwe ndetse agerageza kwivuza ariko indwara arwaye irabura kugeza ubwo agiye mu baganga ba Kirundi ari nabo babashije kumuvoma mu nda ibintu bidasanzwe arazanzamuka gusa ngo nyuma yaho gato yongera kurwara ajya mu bitaro ari naho yaguye bikavugwa ko yaba yazize indwara y'Ibihaha.

Kugeza ubu hari amakuru avuga ko uyu mugabo ashobora gushyingurwa mu Rwanda dore ko ari naho akomoka gusa turacyagerageza gukurikirana neza.

Dr Jack

Dr Jack yari yarahiriwe n'isoko rya muzika i Burundi. Umwe mu bahanzi bakoranaga bya hafi ni Big Fizzo

Tugarutse gato muri amwe mu mateka ya Dr Jack, uyu mugabo yakoze indirimbo zitandukanye zakunzwe cyane ndetse zagize uruhare mu iterambere rya muzika nyarwanda, akaba yaragiye akorana n’abahanzi batandukanye, aha twavuga nk’umuraperi Neg-G The General yakoreye indirimbo nka'Internat',Parlez,Ibiceri n’izindi, Riderman mu ndirimbo nka 'Nakoze iki', Urban boys mu ndirimbo Sindi indyarya yabamenyekanishije cyane, yakoze 'Mpamiriza ukuri' ya Dream boys na Jay Polly, akora 'Kuba ipantalo' ya Tom Close n’abandi benshi ndetse akaba ariwe mu producer wa mbere wabashije kwegukana igihembo cya Salax awards.

Sindi indyarya, imwe mu ndirimbo zinjije Urban boys mu mujyi wa Kigali, amajwi yayo yatunganyijwe na Dr Jack

Dr Jack

Dr Jack na Sat B yakoreye indirimbo yakunzwe cyane i Bujumbura yitwa ' Simba hawana meno'

Mbere y’uko yerekeza i Burundi, Dr Jack yabanje gukorera i Bukavu hose akaba yaratangazaga ko ari impamvu z’imibereho zituma aho abonye isoko ariho yerekeza. Mu gihugu cy'u Burundi ubu yari umwe mu baproducer bakunzwe bagerageza gukora akazi gakomeye, muri iyi minsi indirimbo What's my name yakoreye Big Fizzo ikaba yari imwe mu zikunzwe cyane, mu bandi bahanzi yakoranaga nabo bya hafi harimo Sat B n'abandi.

Ubutumwa bw'akababaro

SAT B

Sat B aho aherereye i Nairobi akimenya urupfu rw'uyu mugabo yahise agaragaza intimba atewe no kumubura

Dr Jack

Umuraperi K8 aho aherereye muri Leta z'unze Ubumwe za Amerika nawe yababajwe bikomeye n'uru rupfu

Neg

Neg G The General we ntabwo arabyiyumvisha

Dr Jack

Davydenko wafashijwe cyane na Dr Jack kwinjira mu mwuga wo gutunganya indirimbo, nawe yamusabiye ku Mana

dr

Indirimbo 'Kuba ipantalo ukore' ya Tom Close izahora imwibutsa Dr Jack wayimukoreye

Inyarwanda.com imwifurije kuruhukira mu mahoro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kaizer9 years ago
    Yoooo imana imwakire mubayo.imana yamuhamagariye gutegura inzira nziza.
  • CECILE9 years ago
    Nyagasani Amwakire
  • CECILE9 years ago
    Nyagasani Amwakire
  • zarcy christian9 years ago
    biratubabaje gusa tuzahore tumwibuka
  • IDRISSA9 years ago
    TWESE NIYO NZIRA,KANDI BIDUSIGIRE ISOMO
  • greenrider nkunda Epastro 9 years ago
    Yo biteye agahinda muvandimwe sinabona byinshi navuga arko gusa imana I kwakire mubayo...( R.I.P ) dr jack nituzakwibagirwa
  • dd9 years ago
    Ndababaye vrema imana ikwakireeeeeee
  • Nikuze9 years ago
    yooo!!yari intwari disi.Imana imuhe iruhuko ridashira
  • belyse9 years ago
    imana imuhe iruhuko ridashira. tuzahora tukwibuka muhungu wacu.
  • Igihozo9 years ago
    Ndumva ntunguwe pe gusa Imana imwakire mubayo.
  • placide9 years ago
    mbabajwe nuko agiye nari narabuze aho yagiye none mubonye numva inkuru mbi koko
  • never9 years ago
    sad news.may he RIP.none deserves to die this young
  • uwimana esther9 years ago
    niba yarakoze ibinezeza IMana izamuhemba niba yarayirakaje ....?bon azagororerwa ibyo yakoze
  • irakoze david9 years ago
    nanj ndamwifurij iruhuk ryiza
  • niyonkuru serge9 years ago
    sorry for that buriya Imana imukunze kuturush kd rip to dr jacques and last man never die
  • TUYISABE9 years ago
    Twari tukigukeneye ariko ubwo iminsi ibyanze Imana iguhe iruhuko ridashira.
  • irn9 years ago
    byebye!
  • 9 years ago
    imwakire mubayo amen
  • niyonkuru djamali9 years ago
    nifatanyije numuryangowe kwihangana
  • theo9 years ago
    Imana imwakire mubayo





Inyarwanda BACKGROUND