RFL
Kigali

Polisi yasanze kugumisha Riderman muri gereza atari wo muti iramurekura ariko aracyakurikiranwa

Yanditswe na: Editor
Taliki:31/07/2014 21:01
11


Nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 31 Nyakanga umuhanzi Riderman atawe muri yombi nyuma y’impanuka byemejwe ko yatewe n’amakosa ye, Polisi yaje gusanga kumufunga atari wo muti iba imurekuye ngo agire ibyo yuzuza nk’inshingano zikurikira ibyabaye ariko aracyakurikiranwa.



Kuri uyu mugoroba nibwo Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman yafunguwe arataha, iyi ikaba ari inkuru ishimishije ku bakunzi b’uyu muhanzi n’umuryango we wose, gusa uyu musore n’ubwo atari muri gereza Polisi yo itangaza ko gufunga atari ukuguma mu buroko kuko n’ubu akiri gukurikiranwa.

Riderman ubu ntakiri muri gereza

Riderman ubu ntakiri muri gereza

Inyarwanda.com iganira n’umuvugizi wa Polisi mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda Sup. Ndushabandi Jean Marie Vianney, yadutangarije ko uyu muhanzi yabaye arekuwe ngo ajye gukora imenyekanisha (declaration) ku bijyanye n’iyi mpanuka nk’uko amategeko abiteganya, gusa ariko akaba agifite ibyo akurikiranweho ndetse n’ibyo agomba kuzuzuza nyuma bijyanye no kuryozwa ibyangijwe muri iyi mpanuka niba ubwishingizi afite butamwemerera kumwishyurira mu gihe atwaye adafite uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga.

Sup Ndushabandi Jean Marie Vianney ati: “Ntabwo kugumisha umuntu muri gereza ari byo bikemura ikibazo, n’ubu aho ari aracyari mu maboko yacu, ubundi yarekuwe ngo ajye gukora declaration, ubu imodoka ye irafunze, hanyuma hazanabaho umwanya wo gukurikirana niba ubwishingizi yari afite bumwemerera kumwishyurira nk’umuntu wari utwaye ikinyabiziga adafite permis, niba butabimwemerera ubwishyu bw’ibyangijwe buzava mu mitungo ye”.

Riderman aramutse afite ubwishingizi buzwi nka Omnium yakwishyurirwa byose

Riderman aramutse afite ubwishingizi buzwi nka Omnium yakwishyurirwa byose

Nk’uko uyu muvugizi wa Polisi yakomeje abitangaza, ngo mu gihe Riderman yaba yaraguze ubwishingizi buzwi ku izina rya Omnium (Tout risque) yakwishyurirwa ibyangijwe byose harimo n’imodoka ebyeri zitwara abagenzi; iyo mu bwoko bwa Coaster n’indi yo mu bwoko bwa Toyota Hiace, ndetse n’imodoka ye yo mu bwoko bwa Benz yangiritse cyane bakayimwishyura kandi n’abantu bakomerekeyemo ubwishingizi bukabavuza.

Mu gihe ariko uyu muhanzi yaba yari afite ubwishingizi busanzwe (Contre Tiers), yakwishyura ibi byose byangijwe muri iyi mpanuka harimo imodoka ebyeri zangijwe ndetse akavuza n’abantu bakomeretse , kuko ubusanzwe ubu bwoko bw’ubwishingizi bwishyurira umuntu ibyo yangije mu mpanuka ariko mu gihe adafite uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga akaba yirwariza akariha byose, aha uyu muvugizi wa Polisi akaba yanaboneyeho gukangurira abanyarwanda kujya birinda gutwara ibinyabiziga badafite uruhushya kuko bishobora kubazanira ingorane.

Sup. Ndushabandi Jean Marie Vianney; umuvugizi w'ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda

Sup. Ndushabandi Jean Marie Vianney; umuvugizi w'ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda

Uyu muvugizi wa Polisi ariko avuga ko ubwishingizi bwose Riderman yaba afite, agomba kwishyura ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi magana atanu (500.000 Frw) kuko yari atwaye imodoka adafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga kandi agateza impanuka yakomerekeyemo abantu barenze umwe nk'uko amategeko abiteganya.

riderman

Twagerageje kuvugisha Riderman ku murongo wa Telefone ngo tumenye niba afite ubwo bwoko bw’ubwishingizi bushobora kumwishyurira ibi byangijwe mu mpanuka ariko ntitwabashije kumubona, gusa amakuru dukesha inshuti ze ni uko ubu ari mu rugo kandi ameze neza nta kibazo.

KANDA HANO UREBE INKURU N'AMAFOTO BY'IYO MPANUKA

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ana9 years ago
    Abo Bakoze Impanuka Bihangane Naho Riderman Yahuye Nabo Baziranye
  • 9 years ago
    SHANIHATARI ABAKOMERETSE BAKOMEZE KUGIRA KWIHANGANA
  • sandy9 years ago
    Sbantu bajye biga gukundana kuko turikw Isi
  • sandy9 years ago
    Imana ishimwe ko yafunguwe kuko abanyarwanda bari bariye amenyo bamucira urubanza ukagira sumuntu nkabandi.Imana izakora n ibindi iyo abanzi bagushinysguriye Imana igaragaza ko ihari burigihe.
  • ibitwenge9 years ago
    arko mu rwanda babaye bate ngo basanze atari wo muti ubuse nibagende sha ntibakatubeshye
  • K9 years ago
    Ukuri niko kuzatubatura! Rider itahire sha imana yakoze
  • ukuri kuraryana9 years ago
    mbabajwe n abo yahohoteye abakomeretsa
  • paulin9 years ago
    so sorry bro!!!!
  • mfura9 years ago
    biradushimishije bya sana nkibisumizi2
  • toto9 years ago
    Hahahaaa! Aho ifaranga rikubise rirahoroshya sha! Exception 4 Riderman! Kumufunga siwo muti! Ni ryali biba umuti! Ni danger! Pole kubari mubitaro! Naho ubundi se! Ahaa!
  • 9 years ago
    muzavuga muruhe.!!!!!!!!!ibisumizi paka.dupfuye.





Inyarwanda BACKGROUND