Perezida w'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare ku isi, Bwana Brian Cookson yashimiye umukinnyi Ndayisenga Valens ku ntsinzi y'irushanwa rya Tour du Rwanda 2014,aherutse kwegukana tariki ya 23 Ugushyingo 2014.
Bwana Brian, ku giti cye ,yashimiye uyu mukinnyi bigeze guhura ubwo Valens yari ari mu mahugurwa mu kigo cya World Cycling Centre mu Busuwisi,ari naho hari icyicaro cy’ishyirahmwe mpuzamahanga ry’umukino wo gusiganwa ku magare (UCI) kiri.
Brian Cookson yashimiye Valens Ndayisenga
Asoza iyi baruwa y’ishimwe,Brian Cookson yagaragarije Valens ko yishimiye kuzongera guhura nawe nasubira mu kigo cya World Cycling Center kiri ahitwa Aigle mu gihugu cy’u Busuwisi aho biteganyijwe ko azajya gukomereza imyitozo mu ntangiriro z’umwaka utaha.
Ndayisenga Valens aherutse no gushimirwa na nyakubahwa perezida wa repubulika y'u Rwanda Paul Kagame
Iyi niyo baruwa Ndayisenga Valens yandikiwe na perezida w'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare ku isi
Biteganyijwe ko umukinnyi Ndayisenga Valens azasubira mu Busuwisi gukora imyitozo muri World Cycling Center muri Mata umwaka utaha akazagaruka muri Kamena aje kwitabira shampiyona y'igihugu.
Robert N Musafiri
TANGA IGITECYEREZO