RFL
Kigali

Perezida w'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare ku isi yandikiye Valens Ndayisenga ibaruwa y'ishimwe

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:2/12/2014 13:27
12


Perezida w'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare ku isi, Bwana Brian Cookson yashimiye umukinnyi Ndayisenga Valens ku ntsinzi y'irushanwa rya Tour du Rwanda 2014,aherutse kwegukana tariki ya 23 Ugushyingo 2014.



Bwana Brian, ku giti cye ,yashimiye uyu mukinnyi bigeze guhura ubwo Valens yari ari mu mahugurwa mu kigo cya World Cycling Centre mu Busuwisi,ari naho hari icyicaro cy’ishyirahmwe mpuzamahanga ry’umukino wo gusiganwa ku magare (UCI) kiri.

Cookson

Brian Cookson yashimiye Valens Ndayisenga

Asoza iyi baruwa y’ishimwe,Brian Cookson yagaragarije Valens ko yishimiye kuzongera guhura nawe nasubira mu kigo cya World Cycling Center kiri ahitwa Aigle mu gihugu cy’u Busuwisi aho biteganyijwe ko azajya gukomereza imyitozo mu ntangiriro z’umwaka utaha.

valens

Ndayisenga Valens aherutse no gushimirwa na nyakubahwa perezida wa repubulika y'u Rwanda Paul Kagame

valens

Iyi niyo baruwa Ndayisenga Valens yandikiwe na perezida w'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare ku isi

Biteganyijwe ko umukinnyi Ndayisenga Valens azasubira mu Busuwisi gukora imyitozo muri World Cycling Center muri Mata umwaka utaha akazagaruka muri Kamena aje kwitabira shampiyona y'igihugu.

Robert N Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • h9 years ago
    ikibabaje ni amafatanga atakarira muri football (ferwafa) gusa twizere ko joe wenda hari icyo azahindura, naho valens byo yakoze amateka
  • JULIEN NZAYISENGA9 years ago
    valens terimbere muntuwange. turikumwe.
  • JULIEN NZAYISENGA9 years ago
    valens terimbere muntuwange. turikumwe.
  • Cele9 years ago
    Nkabanyarwanda Twashimiye Varensi Kandi Akomereze Aho Ariko Icyo Namubwiranamubyirango uge Ushima Imana Kandi Ushime Ababyeyibawe Kandi Ushimenigihugu.
  • 9 years ago
    NUMUNTU WUMUGABO
  • ndayisaba innocent9 years ago
    abanyarwanda turashoboye
  • Bixente m vincent9 years ago
    Kbsa birakwiye ko umunyarwanda nkuyu ashimirwa
  • UWIMANA JEANNETTE9 years ago
    Valens courage pe!
  • mugishaolivier9 years ago
    twese turebereho
  • Tuyishime Rebecca9 years ago
    Valenc Komereza Aho Nabandi Bagere Ikirenge Mucyawe Kuko Birashimishije Cyane
  • bizimana trresol8 years ago
    KBS. imana.iragukunda
  • Stanna8 years ago
    Ni ishema rikomeye cyane ku rwanda bityo abakinnyi bacu tubashyigikire





Inyarwanda BACKGROUND