RFL
Kigali

Perezida Paul Kagame yitabiriye igitaramo gikomeye cya Global Citizen Festival-AMAFOTO

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:28/09/2014 9:21
4


Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 27 nzeli 2014,perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye igitaramo gikomeye ngarukamwaka kizwi ku izina rya Global Citizen Festival cyabereye ahitwa Central Park mu mujyi wa New York.



Muri iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’imbaga y’abantu barenga ibihumbi 60,Perezida Paul Kagame mu ijambo yagejeje kuri iyo mbaga yavuze ko byinshi u Rwanda rwagezeho bitabaye ku bw’impanuka ahubwo ko u Rwanda rwahisemo guha imbaraga abaturage.Perezida Paul Kagame yagize ati:”Mu Rwanda abantu barenga miliyoni imwe bivanye mu bukene.Impfu z’abana zaragabanutse mu buryo bwihuse butigeze bubaho mu mateka.Malariya yahoze ariyo ya mbere yica abantu benshi kurusha ibindi bintu byose mu gihugu ariko ubu impfu zagabanutseho hafi 70%.Ibyo byose ntabwo byagezweho kubw’impanuka ahubwo u Rwanda rwahisemo guha imbaraga abaturage n’inzego.”

bsd

Perezida Kagame yaganirije imbaga yari yitabiriye iki gitaramo

khkj

Ku rubuga rwa Central Park hari hateraniye imbaga y'abantu barenga ibihumbi 60

hl

Benshi baboneyeho umwanya wo kuganira na Perezida Paul Kagame

nllk

hil

Abantu benshi bishimira uruhare rwa Perezida Paul Kagame mu kurwanya ubukene

hkkl

Abahanzi batandukanye basusurukije abitabiriye iki gitaramo

huou

Benshi mu rubyiruko bamufata nk'icyitegererezo

uoio

Urubyiruko rutandukanye rushishikazwa no kumva impanuro za perezida Paul Kagame

buk

Iki gitaramo cyari cyitabiriwe mu buryo bukomeye

ho

Ku rubuga rwa Central Park mu mujyi wa New York hari hakubise huzuye

hok

Umunyamabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye Ban Ki Moon ashimira perezida Paul Kagame ku ruhare rwe mu miyoborere myiza no gushyira imbaraga mu baturage

jklj

Abantu benshi bishimiye kubana na Perezida Paul Kagame muri iki gitaramo

Global Citizen Festival ni iserukiramuco ngarukamwaka ritegurwa n'umuryango wa Global Citizen Poverty Project ufite intego yo kurandura ubukene bukabije bitarengeje mu mwaka w'2030.

Muri iki gitaramo kandi hagaragayemo gususurutswa n'ibyamamare bikomeye muri muzika nka Jay Z ,Beyonce,ndetse n'abandi.

Reba uko umuhanzikazi Beyonce n'umugabo we Jay-Z basusurukije abitabiriye iri serukiramuco

Robert Musafiri

Photos:Flickr/Paul Kagame






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Vision20209 years ago
    ndakubaha cyane wamugabo we.Imana yonyine irinda abayo ikujye imbere mubihe byawe byose.
  • Rwandan9 years ago
    We thank God who gave us a president like thin one.Proudly Rwandan
  • claude ntakabanyura9 years ago
    afande sogambere tukonyuma yako imana ikurinde
  • Robert9 years ago
    Thx HE!!!





Inyarwanda BACKGROUND