RFL
Kigali

Perezida Kagame mu batorerwa kujya ku rutonde rw’abantu 100 b’ibyamamare by’indashyikirwa ku isi

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:28/03/2016 9:44
17


Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yashyizwe ku rutonde rw’ibyamamare mpuzamahanga bizatoranywamo abantu 100 b’indashyikirwa bagiye bakora ibikorwa byiza bihindura imibereho y’abantu, akaba ari kumwe n’ibyamamare byinshi mu ngeri zitandukanye ku isi yose.



Buri mwaka ikinyamakuru The Time cyo muri Amerika, gikora urutonde rw’abantu 100 b’indashyikirwa ku isi bakoze ibikorwa byiza bihindura ubuzima n’imibereho bya benshi mu batuye isi cyangwa bakaba urugero benshi ku isi bakwiye gukurikiza, muri uyu mwaka wa 2016, mu byamamare 127 bigomba gutoranywamo abantu 100 bazajya kuri uru rutonde, hakaba hariho na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Uru rutonde ruzwi nka The Time 100 rwatangiye gukorwa guhera mu mwaka w’1999, rukaba rujyaho abakuru b’ibihugu n’abandi bayobozi bakomeye ku isi, rukajyaho n’abantu b’abahanga n’inararibonye mu by’ubumenyi n’ikoranabuhanga, abahanzi mu ngeri zitandukanye barimo n’abanyamuziki, abakinnyi b’umupira n’abandi batandukanye bafite ibikorwa bakoze bikaba intangarugero mu kuba byahindura ubuzima n’imibereho ya benshi mu batuye isi.

Inzobere n’abanyamakuru b’ikinyamakuru The Time, bakora urutonde rw’abakwiye gutoranywamo aba bantu 100, uru rukaba ari narwo Perezida Paul Kagame agaragaraho aho ari kumwe n’abayobozi bakomeye ku isi nk’umushumba wa Kiliziya Gaturika ku isi yose Papa Francis, Perezida Barack Obama n’umufasha we Michelle Obama, umuherwe Bill Gates, umuherwe Mark Zuckerberg washinze urubuga rwa facebook, Angel Merkel uyobora u Budage, Hillary Clinton, Vladimir Putin uyobora u Burusiya, Francois Hollande uyobora u Bufaransa, David Cameron; Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza n’abandi batandukanye.

Uru rutonde kandi ruriho ibyamamare muri muzika nka Rihanna, Nicki Minaj, Drake, Kanye West, Justin Bieber, Lady Gaga, Adele, Beyonce, Taylor Swift n’abandi benshi, hakabaho n’abakinnyi b’abafilime nka Leonardo DiCaprio, Jennifer Lawrence n’abandi.

Uru rutonde ruriho n’abakinnyi b’imikino itandukanye barimo ibihangange Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bakina umupira w’amaguru, Serena Williams wamamaye mu gukina Tennis n’abandi benshi batandukanye, bafite ibikorwa bakoze byagiye bigira impinduka nziza ku mubare munini w’abatuye isi, cyangwa bakaba barabaye urugero rwiza benshi mu batuye isi bakwiye kureberaho.

Biteganyijwe ko gutora abazajya ku rutonde ntakuka rw’abantu 100 bizarangira tariki 10 z’ukwezi gutaha kwa Mata, amajwi y’ibyavuye mu matora akorerwa ku rubuga rwa Internet akazatangazwa tariki 14 Mata 2016 hanyuma tariki 21 Mata 2016 hakazatangazwa urutonde ntakuka rw’aba bantu 100 b’indashyikirwa ku rwego rw’isi. KANDA HANO UTORE PEREZIDA KAGAME






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dieudonne professional tailor8 years ago
    Ndavye aho nagiye ndaca mubihugu bitandukanye vya Easter Africa ntawundusha naje nkaba nashaka kuja muvyamamare kw' Isi nageze inairobi hoho MBA mwalimu
  • yayo8 years ago
    @Inyarda, muzaduhe indi nkuru urutonde nirumara gusohoka, mutubwira abaruriho.murakoze
  • UTETIWABO Yvonne7 years ago
    Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME arabikwiye
  • KWIZERA7 years ago
    NYAKUBAHWA PEREZIDA WACU PAUL KAGAME IMANA IGUHE UMUGISHA,AMAHORO,AMAHIRWE,UBUZIMA BWIZA N'IBYIZA BYOSE BITANGWA N'IMANA KUBW'IBYIZA WAGEJEJE KU RWANDA, ABANYARWANDA TURAGUKUNDA KANDI TWITEGUYE KUGUFASHA AHO UMUNTU ARI HOSE KUKO DUFITE UBUYOBOZI BWIZA BUTUBEREYE UMUTEKANO N'ITERAMBERE WADUHAYE KANDI BYOSE TUBIKESHA WOWE NYAGUHORA KUNGOMA WEEE!!!!!!! AMAHIRWE MASAAAAAAAAAA
  • HIRWA Yvan7 years ago
    Nyakubahwa Perezida Paul Kagame arabikwiye kuko yadukoreye ibitangaza byinshi byiza mu Rwanda,yatuzaniye amahoro,yabanishije abanyarwanda nyuma y'ibihe bikomeye u Rwanda rwaciyemo n'iterambere ry'u Rwanda rigeze ahashimishije...
  • Habineza charles7 years ago
    Ntabwo bazi uwo bashyize ku rutonde uwo ariwe sha uyu mugabo ngo ni Perezida Paul Kagame azabanikira mu majwi no mu manota bumirwe Kubera ibikorwa bye byiza by'indashyikirwa yegejeje ku banyarwanda amahanga yose akamukomera yombi.
  • Ndoli Josephat7 years ago
    Congz to you our President, you have made it, kuba uri kumwe n'ibyo bihangange kuri uru rutonde ni ukuvuga ko ibyo ukora isi ibi-recognising-a kandi rero ni uko tukiri mu nzira y'amajyambere naho ubundi wakabaye unaruyobora rwose kuko ibitekerezo n'amasomo yawe ni indashyikirwa.
  • 7 years ago
    Umusaza arabikwiriye pee kuko birigaragaza tureke abatabyemera
  • akarabo7 years ago
    uru rutonde bavangamo n'abaririmbyi kandi ibyo akora ntaho bihuriye n'ibyabo
  • rukarthos7 years ago
    umusaza aradukijije pe, tugiye kugera no kukigero cyo kwisi yose ndabona twe nkabanyarwanda igihugu tugiye kujya tugeramo tuzajya dufatwa neza pe nikoko imana yirirwa mubindi bihugu igataha irwanda,
  • KIKI7 years ago
    Sha yewe ngo wabaye Mwalimu? Yewe uretse wowe no kurujyaho n'urw'iwanyu Burundi ntawarujaho pe!
  • BISENGO7 years ago
    We came from no where but today we are some where coz of You H.E Paul KGM. U R the special One
  • Dieudonne 7 years ago
    Ayamatora turayashaka natwe hano I each no mukarere
  • Dieudonne 7 years ago
    Ayamatora turayashaka natwe hano I each no mukarere
  • OKAPI7 years ago
    Muzehe wacu tumuri inyuma
  • Alphonse7 years ago
    Umukuru wigihugu cyacu agomba kuza ari uwa mbere njye burimutsi ndamutora. Nkanda ahanditse Vote,tutamutoye twatorande?
  • manishimwe ERC KAMONYI RUKOMA5 years ago
    Umukuru wigihugu agomb kuba uwamber Ese woe utamutoy watorand





Inyarwanda BACKGROUND