RFL
Kigali

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:27/04/2013 9:37
0




Mu biro by’uyu murenge aho Kalinijabo Lambert yasezeraniye imbere y’amategeko hari abantu babarirwa ku ntoki dore ko batarengaga 10 nk’uko bamwe mu babashije kuhagera babidutangarije.

Ku banyamakuru ntibyaboroheye gufata amafoto ya Padiri Kalinijabo Lambert n’uwo bagiye kurushingana. Ubusanzwe, ubu bukwe bwa padiri buri gutegurwa mu ibanga rikomeye dore ko gupfa kumenya uko biri kugenda bitorohera buri wese harimo n’abo mu muryango we.

kalinijabo

Muri uyu murenge harimo abantu batarenze 10.

Gusezerana imbere y’Imana ni ku munsi w;ejo kucyumweru tariki ya 28/4/2013.

Ubwo iyi nkuru y’ubukwe bwa padiri Lambert Kalinijabo yamenyekanaga, Musenyeri Rukamba uyobora diyoseze ya Butare yavuze ko ari igitangaza gikomeye muri kiliziya gaturika ariko na none avuga ko ari uburenganzira bw’umupadiri kubivamo akajya mu bindi.

kalinijabo

Padiri Kalinijabo Lambert yasezeye ku bupadiri ahitamo kujya kurushinga

Rukamba ati “Ni igitangaza kandi biteye isoni kuko umuntu aba yariyemeje gukora ibintu ntabishobore.”

N’ubwo bidashimishije kandi bitanga isura mbi kuri Kiliziya Gatolika, Musenyeri Rukamba avuga ko ari ibintu bisanzwe kuva mu bupadiri ubundi ukigira mu bindi ushaka. Avuga ko atazigera yitabira ubukwe bwa Lambert Kalinijabo, ati “Ubwo se urumva nataha ubwo bukwe mu ruhe rwego ?”

Kuri invitation handitse ngo" Uhoraho niwe wagennye ko biba bityo, maze biba agatangaza mu maso yacu ; nguyu umunsi Uhoraho yigeneye nutubere umunsi w’ibirori n’ibyishimo.” (Zaburi 118:23-24)"

Munyengabe Murungi Sabin.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND