RFL
Kigali

Paccy ntiyishimiye abahora bamubaza Lick Lick babyaranye Linka

Yanditswe na: ndayizeye claude
Taliki:3/06/2013 13:51
0




Mu biganiro uyu muraperikazi yagiriye kuri radiyo zitandukanye ku Cyumweru, Paccy yatunguwe cyane n’uko abanyamakuru basobanuye indirimbo ye aherutse gushyira ahagaraga afatanyije na Knowless Butera nk’aho uwo asaba ko babyinana rimwe ari Lick Lick.

Paccy ubwo yari mu kiganiro kuri radiyo ku cyumweru. Foto/Sunday Night Show

Nyamara Paccy ahakana yivuye inyuma ko we na Lick Lick nta gukundana biri hagati yabo ahubwo ngo abasobanura ibikubiye mu ndirimbo ze ari bo bahitamo ibyo bashaka kumva mu butumwa aba ashaka kugeza ku bantu abinyujije mu ndirimbo ze.

Muri icyo kiganiro Paccy yagize “Mureke nanjye mbabaze ikibazo kimwe. Kuki muhora mugarura ibintu byabaye hashize imyaka koko? Uzi ko byabaye nk’ibya Chris Brown na Rihanna kandi atakimukubita! Singishaka ukomeza kumbwira ibya Lick Lick kuko byararangiye rwose.”

KANDA HANO WUMVE RIMWE

Uyu muraperikazi byumvikanaga koko ko atahwemaga gusaba abanyamakuru kutamubaza ku byerekere ise w’umwana we ariko abanyamakuru bakomezaga kumwemeza ko mu ndirimbo ze hagarukamo cyane ibihe bitandukanye yagiranye na Lick Lick, byerekana ko agifitiye urukundo uyu mugabo wibereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Lick Lick Mbabazi aho aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Foto/Facebook-Lick Lick

N’ubwo atigeze amuvuga mu izina, Paccy yavuze ko afite undi musore bakundana utari Lick Lick, asobanura ko abamuvuga baba bavuga ibitandukanye n’ubuzima bwe bwo muri iyi minsi.

Abanyamakuru bagerageje kumvisha Paccy ko hari ibitero bimwe na bimwe bigaragaza ko yaririmbaga Lick Lick nyamara we akabihakana nk’aho bamubwiye ko muri iyi ndirimbo ye nshya ari kumwe na Knowless (RIMWE), avuga ko uwo yasabaga yamubyinisha bwa nyuma ngo abone kwerekeza mu mahanga yari Lick Lick nyamara we akavuga ko n’igitekerezo cy’iyi ndirimbo atari we cyavuyeho.

Paccy Oda yabyaranye na Lick Lick umwana ubu ufite imyaka ibiri, iyi nkuru ikaba iri mu za garutsweho cyane mu mwaka wa 2011 ndetse na nyuma yaho ubwo uyu mugabo yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asigaye akorera muzika ye mu nzu itunganya muzika ya Press One Entertainment.

Elisée Mpirwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND