Itsinda rya Active ni rimwe mu matsinda yatunguranye cyane mu ruhando rwa muzika nyarwanda, aho nyuma y’igihe gito cyane abaso batatu bagize iri tsinda bihuje bageze ku bikorwa byinshi bifatika mu gihe kitarenze umwaka harimo no kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star barangije bari ku mwanya wa 5.
Tizzo, Olivis na Dereck bagize iri tsinda, nyuma y’ibikorwa bakoze baremeza ko ubu bakomeje urugendo kandi bafite ikizere cyo kuzagera ku bindi byinshi bikomeye bakubaka amateka akomeye mu muziki ndetse bikababeshaho bakanagira uruhare mu iterambere ry’urwababyaye.
ACTIVE, bafite umwihariko ukomeye mu gutegura urubyiniro rwabo
Ubwo batugezagaho amashusho y’indirimbo yabo bise ‘Lift’, aba basore badutangarije ko ari itangiriro ry’umuziki wabo nyuma ya Primus Guma Guma Super Star, bakaba bafite imishinga myinshi ikomeye bagiye kwitaho kugirango bakomeze gutera imbere.
Reba amashusho y'indirimbo 'Lift'
Dereck ati “ Video ya Lift ni itangiriro ry’umuziki wacu nyuma ya Primud Guma Guma kuko umugambi wacu ari ukugera kure.Dufite imishinga myinshi, gukomeza gukora indirimbo nyinshi nziza kugirango abanyarwanda barusheho kutwiyumvamo kandi turifuza kugera no hanze y’u Rwanda.”
Active bavuga ko irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryabafashije cyane ndetse rikaba nk’umugisha kuri bo kuko bungukiyemo byinshi ndetse bakaba barujuje umwaka bari muri iri rushanwa.
Dereck umwe mu basore batatu bagize ACTIVE
Olivis
Tizzo
Aha, Dereck yagize ati “ Primus Guma Guma nayita nk’umugisha kuri Active kuko twujuje umwaka tubaye itsinda tuyirimo. Twigiyemo byinshi, harimo uburyo witwara imbere y’imbaga y’abantu benshi, dukuramo experience yo kuririmba live.”
Akomeza agira ati “ Twishimiye intambwe twateye tubikesha media yatubonyemo ubushobozi ikaduha amahirwe yo kujya muri PGGSS4, tukaba dusoje urugendo turi aba 5”
Kubabona ko kuba Active yaravuye mu nzu y’umuziki ya Incredible record yatangiriyemo bakerekeza muri Infinity records ari amahitamo mabi bagize bityo bikaba bishobora kubicira ahazaza. Aha Active bavuga ko ababivuga bategereza igihe akaba aricyo kizabigaragaza. Dereck mu magambo make ati “ Reka dutegereze turebe igihe nicyo kigena byose!”
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO