RFL
Kigali

Nyuma yo kwegukana umwanya wa 5 muri PGGSS4, Active bafite ikizere cy'ejo hazaza-Video nshya

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:2/09/2014 13:33
4


Itsinda rya Active ni rimwe mu matsinda yatunguranye cyane mu ruhando rwa muzika nyarwanda, aho nyuma y’igihe gito cyane abaso batatu bagize iri tsinda bihuje bageze ku bikorwa byinshi bifatika mu gihe kitarenze umwaka harimo no kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star barangije bari ku mwanya wa 5.



 

ENDJTizzo, Olivis na Dereck bagize iri tsinda, nyuma y’ibikorwa bakoze baremeza ko ubu bakomeje urugendo kandi bafite ikizere cyo kuzagera ku bindi byinshi bikomeye bakubaka amateka akomeye mu muziki ndetse bikababeshaho bakanagira uruhare mu iterambere ry’urwababyaye.

ENDK

ajsj

ACTIVE, bafite umwihariko ukomeye mu gutegura urubyiniro rwabo

Ubwo batugezagaho amashusho y’indirimbo yabo bise ‘Lift’, aba basore badutangarije ko ari itangiriro ry’umuziki wabo nyuma ya Primus Guma Guma Super Star, bakaba bafite imishinga myinshi ikomeye bagiye kwitaho kugirango bakomeze gutera imbere.

Reba amashusho y'indirimbo 'Lift'

Dereck ati “ Video ya Lift ni itangiriro ry’umuziki wacu nyuma ya Primud Guma Guma kuko umugambi wacu ari ukugera kure.Dufite imishinga myinshi, gukomeza gukora indirimbo nyinshi nziza kugirango abanyarwanda barusheho kutwiyumvamo kandi turifuza kugera no hanze y’u Rwanda.”

Active bavuga ko irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryabafashije cyane ndetse rikaba nk’umugisha kuri bo kuko bungukiyemo byinshi ndetse bakaba barujuje umwaka bari muri iri rushanwa.

anjs

AMS

KAJS

Dereck umwe mu basore batatu bagize ACTIVE

KAJS

Olivis

ans

Tizzo

Aha, Dereck yagize ati “ Primus Guma Guma nayita nk’umugisha kuri Active kuko twujuje umwaka tubaye itsinda tuyirimo. Twigiyemo byinshi, harimo uburyo witwara imbere y’imbaga y’abantu benshi, dukuramo experience yo kuririmba live.”

Akomeza agira ati “ Twishimiye intambwe twateye tubikesha media yatubonyemo ubushobozi ikaduha amahirwe yo kujya muri PGGSS4, tukaba dusoje urugendo turi aba 5”

aka

Kubabona ko kuba  Active yaravuye mu nzu y’umuziki ya Incredible record yatangiriyemo bakerekeza muri Infinity records ari amahitamo mabi bagize bityo bikaba bishobora kubicira ahazaza. Aha Active bavuga ko ababivuga bategereza igihe akaba aricyo kizabigaragaza. Dereck mu magambo make ati “ Reka dutegereze turebe igihe nicyo kigena byose!”

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mussa9 years ago
    Rekasha muri abavubuka ntimubona JAY kweli? icyakora namwe birikuza pee!! surtout kuri danso .
  • parfaite9 years ago
    mwarantunguye cyane ikinyabumfura mufite muzagihorane ubundi ibindi bizizana
  • 9 years ago
    active irindi rushanwa muzaryegukana turabasaba muzaze gukorera concert kacyiru kuri cantine
  • 9 years ago
    active irindi rushanwa muzaryegukana turabasaba muzaze gukorera concert kacyiru kuri cantine





Inyarwanda BACKGROUND