RFL
Kigali

Nyuma y'uko indirimbo ye ikunzwe cyane muri East Africa, Emmy agiye kugeza byinshi byiza ku bakunzi be

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/07/2014 8:52
0


Umuhanzi Emmy uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yishimiye kuba indirimbo aheruka gushyira hanze yitwa “My Beautiful” yarakunzwe mu bihugu byo hanze ndetse ikaba ica ku mateleviziyo yo mu karere ka Afrika y’Uburasirazuba, nyuma y’ibyo akaba agiye kugeza ku bafana be umuzingo wose w’amajwi n’amashusho.



Nyuma y’uko Emmy abonye amakuru y’uko indirimbo ye “My Beautiful” irimo gukundwa cyane mu bihugu duturanye cyane cyane muri Kenya aho ica cyane ku mateleviziyo nka “Kiss” isanzwe ibaho amakuru n’ibindi bijyanye n’imyidagaduro, ibi byamuteye umurava wo gukora cyane kuburyo ubu agiye kugeza ku bakunzi be n’abakunzi ba muzika muri rusange, umuzingo w’indirimbo z’amajwi n’amashusho.

Indiirimbo ya Emmy aha yari yaciye kuri televiziyo yitwa Kiss

Indiirimbo ya Emmy aha yari yaciye kuri televiziyo yitwa Kiss

Nk’uko Emmy yabitangarije inyarwanda.com, uyu muzingo (album) uzaba ugizwe n’indirimbo 8 z’amajwi n’amashusho, byose bikaba byaratunganyijwe na Producer Licklick ndetse akaba ageze kure abishyira ku murongo kuko byose byenda kurangira, hanyuma uyu muhanzi akazatangira kujya ageza ku bakunzi be izo ndirimbo buhoro buhoro.

emmy

Aha Emmy yakoraga amashusho y'indirimbo ye nshya yitwa "Nyumva", iyi ikaba izajya hanze mu minsi micye cyane

Aha Emmy yakoraga amashusho y'indirimbo ye nshya yitwa "Nyumva", iyi ikaba izajya hanze mu minsi micye cyane

Emmy yasoje ashimira abakunzi be bakomeje kumuba hafi nyuma y’uko agiye muri Amerika, abasezeranya ko nawe atazabatenguha kandi ko igihe kizagera akaza mu Rwanda kubataramira kuko abakumbuye kandi amaze kugira indirimbo nyinshi yifuza ko yazaziririmbira zose imbere y’abafana be mu Rwanda.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND