Ku wa gatanu tariki 18 Nyakanga 2014 nibwo umuhanzi Ben Kayiranga yasezeranye imbere y’amategeko na Josephine Uwizeyimana, imihango yo gutera igikumwe bakemeranywa kubana nk’umugore n’umugabo ikaba yarabereye ku murenge wa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.
Nk’uko twabitangarijwe na Ben Kayiranga, ubu ibintu kuri we byahindutse kuko yiyumba nk’umuntu w’umugabo ukomeye kandi akaba akundira uyu mugore we ko azi gukunda kandi akabishyira imbere, ubu iby’ubusore n’ubugaragu akaba yabisize inyuma akaba yiyemeje kubana akaramata n’umukunzi we Josephine bamaranye imyaka ibiri bakundana.
Aha bahabwaga inyigisho zigenewe abagiye gusezerana imbere y'amategeko
Ben Kayiranga n'umukunzi we basezeranye kubana akaramata
Ben Kayiranga ati: “Ubu ndumva nabaye umugabo ukomeye, ubusore n’ubugaragu mbisize inyuma. Umukunzi wanjye mukundira ko azi gukunda kandi akabishyira imbere y’ibintu byose, nkongeraho no kuba amfasha gusenga cyane”.
Ubu Ben Kayiranga na Josephine imbere y'amategeko ni umugabo n'umugore
Aha bari bafite agatabo kanditsemo amasezerano bagiranye
Inshuti n'abavandimwe bashimiye Kayiranga intambwe yateye
Uyu mukunzi wa Ben Kayiranga bakundanye guhera mu mwaka wa 2012, yakomeje kubihamirizwa na Kitoko Bibarwa wamenyekanye mu ndirimbo nk'Urukundo, Akabuto n'izindi, uyu akaba yaramuhamirije ko afite umukunzi wavamo umugeni mwiza none nawe yahise afata iya mbere. Si Kitoko gusa kandi, Lucie Mignone nawe yahaye Ben Kayiranga ubuhamya bw'uko Josephine yavamo umugeni mwiza cyane.
Nyuma yo gusezerana mu mategeko, ubu Ben Kayiranga ariyumva nk'umugabo ukomeye
Nyuma y’iyi mihango yo gusezerana imbere y’amategeko, biteganyijwe ko ku itariki ya 17 z’ukwezi gutaha kwa Kanama ari bwo Ben Kayiranga azajya iwabo wa Josephine akamusaba ndetse akamukwa, tukazakomeza kubakurikiranira no kubagezaho ibirori by’ubu bukwe bwabo uko bizagenda bikurikirana.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO