Umuhanzi Ngeruka Faycal uzwi ku izina rya Kode yageze i Kigali avuye ku mugabane w’u Burayi aho amaze iminsi akorera ibikorwa bye bya muzika, akaba yadutangarije byinshi birimo ibikorwa amaze kugeraho, ibyo agiye gukorera abanyarwanda ndetse n’ibindi bitandukanye bimwerekeyeho.
Uyu muhanzi abajijwe n’inyarwanda.com uburyo yaba yarahisemo guhindura izina akitwa Kode kandi abanyarwanda benshi bari bamuzi mu ndirimbo nk’Impeta, Igikomere n’izindi aho yaririmbaga yitwa Faycal;, yadutangarije ko yabihisemo nk’uburyo bwo gushaka umwihariko w’izina ry’ubuhanzi, iri zina ubusanzwe rikaba rikomoka ku ijambo “Code” rishatse kuvuga akajambo cyangwa umubare w’ibanga, na we rero akaba ashaka kubera abantu batandukanye urufunguzo rw’ibanga rubinjiza mu byiza, akaba kandi igifungo bashobora kwifashisha bafungirana ibyiza muri bo.
Kode
Uyu muhanzi wageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu avuye mu Bubiligi aho amaze iminsi akorera umuziki we, yatangaje ko kuva avuye mu Rwanda yageze kuri byinshi birimo kwitabira amarushanwa akomeye harimo nka Euro Music, akaba kandi yarakoze indirimbo zitandukanye dore ko akigera muri iki gihugu yahise abona “Label” imusaba ko bafatanya gukora muzika, iyo ikaba yaramufashije byinshi ndetse no kuba yaje i Kigali nta faranga na rimwe yatanze ahubwo afite ikipe bafatanya imufasha byinshi mu muziki we.
Kode yashimye byinshi umuziki nyarwanda umaze kugeraho mu gihe amaze aba i Burayi, gusa asaba abahanzi kudakomeza kwizera ama “CD” bagakora umuziki mu buryo bwa Live ntibibuke kubikora ari uko haje amarushanwa abibasaba, aha akaba yagarutse no ku marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star yitabiriye bwa mbere akajya ririmba Live ariko icyo gihe ikaba atari yo yahabwaga agaciro, aha akaba yanatangaje ko mu gihe yatorwa ngo agaruke muri aya marushanwa yayitabira kimwe n’andi yose kuko akora umuziki nka “Business”.
Faycal usigaye witwa izina ry'ubuhanzi rya "Kode"
Kode yasabye abayobozi bafite umuziki mu nshingano zabo gukomeza gushyigikira abahanzi, ndetse asaba n’abahanzi bagenzi be b’abanyarwanda kujya mbere mu bikorwa byabo bagaharanira kugera imbere hashoboka mu muziki wabo.
Uyu muhanzi uvuga ko agifite igihe ari mu Rwanda, avuga ko ahishiye byinshi abanyarwanda birimo kubataramira mbere y’uko agenda, hanyuma yazagenda nabwo akazakura byinshi mu Rwanda kuko umugore we Gisele yamusize mu Bubiligi ariko akaba yaramutumye byinshi mu bintu akunda cyane biboneka mu Rwanda.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO