RFL
Kigali

Nyuma y'Impanuka akoreye Rwandex Riderman yahise atabwa muri yombi - AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:31/07/2014 7:29
92


Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 31 Nyakanga, mu mujyi wa Kigali ahazwi nko kuri Rwandex habereye impanuka ikomeye aho imodoka zagonganye bikomeye ndetse n’imodoka y’umuhanzi Riderman ikaba iri mu zakoze impanuka ariko uyu muraperi we akaba ntacyo yabaye.



Iyi mpanuka yabayemo kugongana kw'imodoka eshatu harimo ebyiri zitwara abagenzi imwe ya Toyota Coaster n'indi ya Toyota Hiace, ababibonye bemeza ko umuhanzi Riderman wari utwaye akamodoka ko mu bwoko bwa Benz yashatse kuzinyuraho yihuta hanyuma imodoka zose zigahita zigongana.

ridermn

Abantu batatu nibo bakomeretse bikomeye ndetse abandi bagera kuri barindwi nabo bakomeretse bidakanganye cyane, umuhanzi Riderman n'uwo bari kumwe bo bakaba ntacyo babaye gikanganye ndetse umukobwa bari kumwe muri iyo modoka we akaba yahise ahunga ariruka.

riderman

riderman

ridermna

N'ubwo imodoka ya Riderman yangiritse bikomeye, we ntacyo yabaye

Uyu muhanzi Riderman kandi yahise anatabwa muri yombi, abaturage bo bakaba bemeza ko yaba yirukaga cyane ndetse hakaba n'abavuga ko yaba yari yasinze ari nabyo bemeza ko byateje impanuka ariko ibipimo bya Polisi byo siko bibigaragaza.

riderman

Aha abashinzwe umutekano bapakiraga imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster ngo ivanwe mu nzira

Imodoka ya Riderman yangiritse cyane ariko Riderman n'umukobwa bari kumwe ntacyo babaye

Imodoka ya Riderman yangiritse cyane ariko iyi AIRBAG ngo niyo yamukijije

Ahabereye impanuka ni uko hameze nyuma yo gukuraho imodoka zagonganye

Ahabereye impanuka ni uko hameze nyuma yo gukuraho imodoka zagonganye

Riderman

najakka

 

Ababyeyi ba Riderman bahise bahagera baza kwihanganisha umuhungu wabo

Imodoka z'ubutabazi nabo zahise zigoboka inkomere zibajyana kwa muganga

Imodoka z'ubutabazi nabo zahise zigoboka inkomere zibajyana kwa muganga

Inyarwanda.com iganira n'umuvugizi wa Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda Sup. Ndushabandi Jean Marie Vianey, yadutangarije ko iyi mpanuka yatejwe na Riderman akagonganisha imodoka eshatu harimo n'iyo yari atwaye, uyu muhanzi kandi akaba nta ruhushya rwo gutwara imodoka yari afite, Polisi nyuma yo gusuzuma ikaba yasanze uyu muhanzi nta ruhushya rwo gutwara yigeze, uretse urw'agateganyo (Provisoire) yakoreye ariko narwo rukarangiza igihe. Gusa nanone avuga ko ibijyanye no kuba yari yasinze nk'uko abaturage bari bahari babyemeza byo Polisi yasanze atari byo kuko ibipimo bigaragaza ko atari yasinze.

Ku bijyanye no kuba Riderman yatwaraga atabifitiye uruhushya, umuvugizi wa Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda avuga ko ari amakosa akomeye, mu gihe bibayeho ko utwaye adafite uruhushya yakora impanuka agakomeretsa abantu barenze umwe akaba yacibwa ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 500, ndetse akaba ashobora no gufungwa kugeza ku mezi abiri.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • HAKIZIMANA9 years ago
    IMANA IFASHE IGISUMIZI KUKO TUGIKUNDA
  • kalisa pius9 years ago
    ashobora kuba yari yasinze akaba ariyo mpamvu bamwambitse amapingu
  • 9 years ago
    ride man...Imana ikurinde nibyashatse kuba Gusa wihangane...
  • kk9 years ago
    Ibi njye ntabwo mbyita accident, ahubwo ni ubusazi bwa Riderman!! Naho kuba Imana yakinze akaboko, I am not sure; ubwo se bivuze ko abakomeretse Imana itabakingiye akaboko, mu gihe nyiri amakosa ntacyo yabaye!!
  • 9 years ago
    ride man...Imana ikurinde nibyashatse kuba Gusa wihangane...
  • 9 years ago
    imana imufashe, ariko ntiyari yasinze nabo bikabya
  • emmingston9 years ago
    ibyari kuba ntawabitangira birenganya umusaza igisumizi
  • jimmy9 years ago
    Konumva amakuru mubantu ngo abashoferi ngomara ngariye umukobwa barikumwe nd rd aribyo byateye impanuka?
  • 9 years ago
    Birababaje rwose ntibamujyane weda zibe zimushiramo
  • 9 years ago
    ubwo nacyo babaye nacyo bitwaye
  • abistro9 years ago
    Nabe arikuruhukira muburoko
  • indatwa babrah9 years ago
    ubwo nabantu bahasize ubuzima cava,kandi ibisumizi pole sana
  • indatwa babrah9 years ago
    ubwo na bahasize ubuzima bamurekure,pole sana kubi sumizi byose
  • mutoni ange9 years ago
    Hah ahaze amafaranga ya brarirwa aho yakoze Ngo agere kurwego rwa hari gutumirwa mu mama ya Obama Ari kumwe naba kobwa ,ubwo ahaze urumogi ariko rwose leta yahagurukiye ibiyobyambwenge koko ntabahanzi dufite Ni ibishushungwa.
  • 9 years ago
    bamjrekure
  • Kitoko singi bahati9 years ago
    NKABONGABO BAGIYE BABAFUNGA KUKO BITUMA TUBURA ABACU
  • Bidier9 years ago
    Niba nta permit de conduire yari afite niyo mpamvu bamuteye ipingu, kuko niko bigenda iyo ukoze accident nta permit! Imana imufashe abe yayigiraga ahubwo wenda yayibagiriwe mu rugo naho ubundi baramukanda!!
  • 9 years ago
    arikomwabayemute nangako igohabayeho ikibazomuvugameshi ngahonawe uzahange izawetuzumve Ngobabaye ibishushungwe wowekiseda.
  • Assumpta Umwiza9 years ago
    ndihanganisha umuhanzi Riderman kumpanuka akoze arikonanisabira abantu kutabigira intambara umu star numuntu nkabandi nawe yagira ibyago
  • Assumpta Umwiza9 years ago
    ndihanganisha umuhanzi Riderman kumpanuka akoze arikonanisabira abantu kutabigira intambara umu star numuntu nkabandi nawe yagira ibyago





Inyarwanda BACKGROUND