RFL
Kigali

Ntabwo umuntu yakwiyemeza kugushoramo amafaranga utakoze ngo wiyuhe icyuya-The Fellaz-Video

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:24/10/2014 15:14
1


Mugihe amatsinda amwe ya muzika agenda acika intege ndetse hakabaho n’azimira burundu, ninako andi avuka. Itsinda The Fellaz rije ryiyongera kuyandi asanzwe muri muzika nyarwanda. Abagize iri tsinda bakaba bavuga ko intego yabo ari ugukora bashyizeho umwete.



Mu kiganiro twagiranye n’abagize itsinda rya The Fellaz, ubwo batuzaniraga amashusho y’indirimbo yabo ya mbere badutangarije ko iyi ari intangiriro.

Itsinda The Fellaz rigizwe na Hakizimana Ainé, Dufitimana Shafi, Murekezi Jean Claude. Bakaba baratangiye gukora muzika yabo mu  Gushyingo , 2013.Injyana bibandaho akaba ari Rnb-Hip Hop, dancehall. Tumubajije ku iterambere n’ingamba bafite zizatuma badasubira inyuma , Hakizimana Ainé yagize ati “   Gukora cyane nibyo bizadufasha kugera kure hashoboka. Nubwo duhura n’imbogamizi z’amikoro, rimwe na rimwe kumenyekanisha ibikorwa(promotion) bikaba biba bigoye ariko tugomba gukora dushyizeho umwete kugira ngo twerekane impano dufite. Ninabwo twazabasha kubona umuterankunga, manager. Ntago umuntu yakwiyemeza kugushoramo amafaranga utakoze ngo wiyuhe icyuya, ugaragaze ko hari icyo ushoboye

Kugeza ubu iri tsinda rikaba rimaze kugira indirimbo 3arizo :Fora ninde  ,Its over na Sans doute bamaze gukorera amashusho .

 ,m

Hakizimana Ainé na  Dufitimana Shafi bagize itsinda The Fellaz

Twifuje kandi kumenya ubutumwa bukubiye mu ndirimbo yabo Sans doute, Dufitimana Shafi  agira ati “ Iyo ukundana n’umukunzi wawe ukabona hari ikitagenda, biba ngombwa ko umubaza aho bimfira n’impamvu ituma aguhunga,ukagerageza kumwibutsa ibihe mwagiranye . Urebye niyo nkuru ikubiyemo muri sans doute

Mu gihe cy’imyaka ibiri itsinda The Fellaz rifite intego zo kuba rimaze gushinga imizi mu Rwanda no kumenyekana ku rwego rushimishije.

bvvf

Itsinda The Fellaz

Mu butumwa bageneye abakunzi ba muzika nyarwanda harimo ko abafana ba muzika  bagomba kumva ibihangano by’abahanzi bazwi ariko bakagira n’umwanya wo  gutega amatwi abaganzi bakizamuka kuko ibihangano byabo nabo haba hakubiyemo ubutumwa bufatika.

Reba hano amashusho y'indirimbo Sans doute ya The Fellaz

R.Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • harera9 years ago
    abo bahanzi turabashyigikiye baze bisanga wenda bahindura byinshi muri muzika nyarwanda.





Inyarwanda BACKGROUND