RFL
Kigali

Ntabwo bishoboka,sinaririmbira mu kabari rwose-Alexis Dusabe

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:31/05/2013 14:35
0




Mu kiganiro n’uyu muhanzi twatangiye tumubaza niba na we yarihaye gahunda yo gukoresha ibitaramo ku buntu, maze asubiza agira ati, “Ntabwo ari ugukora igitaramo ku buntu cyangwa kwishyuza amafaranga. Njye nafashe umwanzuro wo kujya nkoresha ibitaramo ,ababyitabira bakaza kugura CD gusa ubundi bakinjira, erega turashaka ko abantu batunga indirimbo zacu

Ubwo Alexis Dusabe aherutse kwitabira igitaramo mu mujyi wa Rubavu

Uyu muhanzi yakomeje ahakanira kure ibyanditswe na bimwe mu binyamakuru ko atazongera kwitabira ibitaramo bibera mu mahoteli .

Ati , “Oya, ibyo ntabwo ari byo rwose. Umwaka ushize nitabiriye igitaramo cya Gaby kandi cyabereye muri Hotel, naririmbiye muri Mille Collines umwaka ushize, ejobundi hari ikindi gitaramo nzakorera muri Serena. Ahubwo ni uko mutajya mwitabira amasengesho y’abayobozi, igihe cyose ndirimbamo kandi abera mu mahoteli”

alex

Alexis Dusabe yari afatanyije na mugenzi we Dominic Nic

Twahise tumubaza niba we hari ikibazo abonamo umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana aramutse akoreye igitaramo mu kabari cyangwa akitabira icyahateguwe dore ko no mu mahoteli haba harimo utubari.

Ati, “Byaterwa n’akabari ako ariko. Njye ntabwo naririmbira nka hariya Cadillac, ahantu babyinira, mu tubyiniro njye nabwo naharirimbira. Ntabwo byashoboka, sinaririmbira mu kabari rwose. Ni ku giti cyanjye sinzi uko abandi babifata ariko njye sinabikora”

Alexis Dusabe yasoje atangariza abakunda ibihangano bye ko ku itariki ya 30/6/2013 yateguye igitaramo muri Serena Hotel i Kigali. Azaba afatanyije n’abahanzi barimo Gaby Irene Kamanzi, Simon Kabera, Dominic Nic n’abandi batandukanye. Kwinjira bizaba ari ukugura CD y’indirimbo z’uyu muhanzi.

Munyengabe Murungi Sabin.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND