RFL
Kigali

Noeline Mbabazi niwe munyamahirwe wegukanye inzu ya mbere muri tombola ya Airtel-AMAFOTO

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:14/11/2014 9:04
12


Kuri uyu wa kane nibwo hatanzwe inzu ya mbere mu nzu umunani zigomba gutsindirwa n’abafatabuguzi ba Airtel mu gikorwa iyi sosiyete yise Ni ikirenga.Umugore witwa Noeline Mbabazi niwe wasekewe n’amahirwe bwa mbere.



Noeline usanzwe ukora mu kigo cya IPRC yashyikirijwe iyi nzu ku mugaragaro nyuma y’uko abaye umunyamahirwe wa mbere ubashije kwegukana imwe mu nzu umunani zigomba gutsindirwa n’abafatabuguzi ba sosiyete y’itumanaho ya Airtel mu gikorwa cyayo yise Ni Ikirenga aho buri cyumweru inzu imwe izajya itsindirwa n’umufatabuguzi w’umunyamahirwe.

Noeline

Byari ibyishimo byinshi kuri Noeline

Ubwo yashyikirizwaga iyi nzu iherereye mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, Noeline, umubyeyi w’abana batatu yatangaje ko yishimye bidasubirwaho ndetse ko kugeza ubu atariyumvisha niba koko ari byo.Yagize ati :Ndumva nishimye cyane.Siniyumvishaga ko natsindira iyi nzu.Airtel koko ni ikirenga.

Noeline

Noeline byamugoye kwakira ko atsindiye inzu

Inzu yayishyikirijwe

Noeline yashyikirijwe ku mugaragaro iyi nzu n'abayobozi ba Airtel

Noeline

Noeline

Akigera i Kinyinya, Noeline yakiriwe n'umuhanzi King James amushyikiriza urufunguzo rw'iyi nzu

Noeline

Iyi nzu iherereye i Kinyinya mu mujyi wa Kigali ikaba ifite agaciro ka miliyoni 20 z'amanyarwanda

Noeline

Noeline yashyikirijwe imfunguzo z'inzu ye arakingura arayitaha

Abajijwe ibanga yakoresheje kugira ngo abashe gutsindira iyi nzu, Noeline yavuze ko nta rindi banga usibye gukoresha umurongo wa Airtel ndetse no gushyiramo amafaranga.

Noeline

Iyi nzu ifite ibyumba bitatu n'ubwogero/ubwiherero

Noeline

Ni inzu nziza yubakishije amatafari ahiye

Noeline

Ngiyi inzu Noeline yatomboye abikesha gukoresha Airtel

Bwana John Magara, umuyobozi muri Airtel ushinzwe itumanaho yavuze ko iki gikorwa Airtel yagiteguye mu rwego rwo gushimira abafatabuguzi bayo muri izi mpera z’umwaka nyuma y’uko mu minsi ishize iyi sosiyete yujuje umubare w’abafatabuguzi bagera kuri miliyoni mu Rwanda.Yavuze kandi ko kugira ngo umuntu abashe gutsindira iyi nzu nta kindi bisaba usibye kuba no gukoresha umurongo wa Airtel.

airtel

Ama G The Black namugenzi we bishimira iyi nzu

airtel

Abahanzi bakorana na airtel bari baje kwishimira iyi nzu

Robert N Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ayiwe9 years ago
    MANA YANJYE MBEGA INZU ISHAJE AHAWE!!!! AIRTEL COME ON NUKO MUFATA CUSTMORES BANYU KWELI
  • salima9 years ago
    Iyi nzu se bite byayo? ndumiwe
  • ISHIMWE ERIC9 years ago
    NIBYIZA PE!!
  • niyo9 years ago
    Aha nikirenga koko!!
  • djaria9 years ago
    mbegi inzu nange nyitsindire
  • iradukunda jean paul9 years ago
    nonese mukurikiza iki mugutombora
  • Eddymuvunyi9 years ago
    Haha ndabna ari dang es muzza ibrundi ryar ngo nanjy ndaytsndir?
  • Iradukunda valens9 years ago
    Aitel idufatiye runini rekanatwe duharanire izindi.
  • ishimwe mugambira parfait9 years ago
    igitecyerezo mfite izinzu ninziza none zijyiye zihabga nkabantu bafite nkicyifuzo cyo gukora ubukwe byaba aribyiza ntinyazijyera bimuva mumutwe
  • Nzayikorera Jean9 years ago
    Mukomeze mutere imbere nikirengaweeeeeeeeeeeeeeeeeee!!!!
  • Ntambara sisi jeannine8 years ago
    ibi bintu ni sawa ahubwo c bizongera ryari ngo natwe tugeragez amahirwe?Umuntu wese ashobora kubikina c?Muzanatubwire neza ibisabwa hanyuma natwe dukine iyo game.Thank u
  • cloude7 years ago
    ninzizape





Inyarwanda BACKGROUND