Nyuma y’uko asezerewe mu irushanwa rya Big Brother Africa, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 05/11/2014 nibwo Nkusi Arthur yagarutse mu Rwanda, aho yakiriwe ku kibuga cy’indege n’abantu benshi bamugaragarizaga ko bishimiye uburyo yahagarariye u Rwanda n’ubwo atabashije gutahukana umwanya wa mbere.
“ Ubwo najyaga kugenda nari nasabye Imana ukwezi kumwe, nari nkeneye buri cyumweru kwerekana impano yanjye yihariye. Njya gusohoka abantu babibonye ku Cyumweru nari ndi gutekereza kuza hano nari nkumbuye iwacu iriya nzu ifite stress ziteye ubwoba. Kabisa nishimiye kugaruka mu rugo.”, Ibi yabitangarije imbaga y’abantu bose bari baje kumwakira ku kibuga cy’indege
Uretse inshuti n'abavandimwe bari baje kumwakira, itangazamakuru naryo ntiryacitswe
Ahagana ku isaha ya saa sita na 15 z’amanywa nibwo uyu musore yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe aho yasanganiwe n’abantu benshi bari baje kumwakira maze ahita akomereza kuri Grand Legacy hotel aho yagombaga kugirana ikiganiro kirambuye n’itangazamakuru ndetse aha akaba yahavuye abatijwe andi mazina agaragaza agaciro n’uburyo ki abanyarwanda bamwishimiye.
Arthur asuhuzanya na nyina wari waje kumwakira
Arasuhuza se n'urukumbuzi rwinshi
Ng'uwo umunyarwenya Nkusi Arthur uburyo yasesekaye i Kigali yambaye
Nkusi Arthur yavuze ko mu kwezi kumwe yabashije kumara mu nzu ya Big Brother Africa yishimira kuba yarabashije kugaragariza AFRIKA yose uwo ariwe ndetse n’impano yibitseho, adasize inyuma indangagaciro zikwiye ku muranga nk’umwana w’u Rwanda.Uyu musore akaba ahamya ko nta kabuza iri rushanwa ryamufunguriye amarembo yo kwagura impano ze no kugeza kure inzozi ze.
Aha yasuhuzanyaga na Babou na bagenzi be bagize itsinda rya Comedy Knight
Mu kiganiro n’abanyamakuru, ubwo Nkusi Athur yari amaze gusobanura birambuye uburyo urugendo rwe muri Big Brother Africa rwagenze, isomo rikomeye ndetse n’ibyo yungukiye muri iri rushanwa, Umuyobozi muri MINISPOC ushinzwe umuco Makuza Laurent yashimiye uyu musore uburyo yahagarariye u Rwanda ku nshuro yarwo ya mbere ndetse akabasha kungukiramo byinshi, maze uyu muyobozi ubwo yari agifite ijambo aboneraho kumubatiza akazina ka ‘Ambasaderi International’ gusa n’ubwo yabivuze atebya byaje guhita bitangira gukoreshwa buri wese waruri aho akaba yatahanye izina rya ‘Ambasaderi International Nkusi Arthur’.
Mu kiganiro n'abanyamakuru, Nkusi Arthur yasohokanyemo izina rishya gusa yagaragaje ko ashobora kutazoroherwa na Senderi usanzwe wiyita International Hit
Mazimpaka Kennedy ubyara Arthur yatangaje ko bishimiye uburyo umuhungu wabo yitwaye aho basanga yarakoze ibyo yagombaga gukora
Uko byari byifashe mu mafoto
Anitha Pendo na bagenzi be bagize itorero Mashirika nabo bari babukereye mu kwakira mugenzi wabo Arthur ubarizwa ndetse akaba yaranakuriye muri iri torero
Nkusi Arthur asuhuzanya na mugenzi we Uncle Austin
Urugwiro rwari rwose hagati ya Anitha na Arthur
Ambasaderi International Nkusi Arthur yari ashagawe n'inshuti nyinshi zari zaje kumwakira
Mc Tino nawe yagaragaye mu bari baje kwakira uyu musore, nyuma yo gutangirana urugendo ariko ntabashe kugira amahirwe yo kwinjira muri iri rushanwa
Aganira n'itangazamakuru Arthur yasabye abanyarwanda cyane cyane abaherereye hanze y'u Rwanda gushyigikira 'Frank Joe'umunyarwanda usigaye muri aya marushanwa
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO