RFL
Kigali

Nkusi Arthur yakiriwe i Kigali. Kuva ubu ku mazina ye hiyongereyeho 'Ambasaderi International' -AMAFOTO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:5/11/2014 16:45
4


Nyuma y’uko asezerewe mu irushanwa rya Big Brother Africa, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 05/11/2014 nibwo Nkusi Arthur yagarutse mu Rwanda, aho yakiriwe ku kibuga cy’indege n’abantu benshi bamugaragarizaga ko bishimiye uburyo yahagarariye u Rwanda n’ubwo atabashije gutahukana umwanya wa mbere.



 “ Ubwo najyaga kugenda nari nasabye Imana ukwezi kumwe, nari nkeneye buri cyumweru kwerekana impano yanjye yihariye. Njya gusohoka abantu babibonye ku Cyumweru nari ndi gutekereza kuza hano nari nkumbuye iwacu iriya nzu ifite stress ziteye ubwoba. Kabisa nishimiye kugaruka mu rugo.”, Ibi yabitangarije imbaga y’abantu bose bari baje kumwakira ku kibuga cy’indege

Arthur

Uretse inshuti n'abavandimwe bari baje kumwakira, itangazamakuru naryo ntiryacitswe

Ahagana ku isaha ya saa sita na 15 z’amanywa nibwo uyu musore yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe aho yasanganiwe n’abantu benshi bari baje kumwakira maze ahita akomereza kuri Grand Legacy hotel aho yagombaga kugirana ikiganiro kirambuye n’itangazamakuru ndetse aha akaba yahavuye abatijwe andi mazina agaragaza agaciro n’uburyo ki abanyarwanda bamwishimiye.

arthur

Arthur

Arthur asuhuzanya na nyina wari waje kumwakira

arthur

Arasuhuza se n'urukumbuzi rwinshi

Arthur

Arthur

Arthue

Ng'uwo umunyarwenya Nkusi Arthur uburyo yasesekaye i Kigali yambaye

Nkusi Arthur yavuze ko mu kwezi kumwe yabashije kumara mu nzu ya Big Brother Africa yishimira kuba yarabashije kugaragariza AFRIKA yose uwo ariwe ndetse n’impano yibitseho, adasize inyuma indangagaciro zikwiye ku muranga nk’umwana w’u Rwanda.Uyu musore akaba ahamya ko nta kabuza iri rushanwa ryamufunguriye amarembo yo kwagura impano ze no kugeza kure inzozi ze.

Babou

Aha yasuhuzanyaga na Babou na bagenzi be bagize itsinda rya Comedy Knight

Mu kiganiro n’abanyamakuru, ubwo Nkusi Athur yari amaze gusobanura birambuye uburyo urugendo rwe muri Big Brother Africa rwagenze, isomo rikomeye ndetse n’ibyo yungukiye muri iri rushanwa, Umuyobozi muri MINISPOC ushinzwe umuco Makuza Laurent yashimiye uyu musore uburyo yahagarariye u Rwanda ku nshuro yarwo ya mbere ndetse akabasha kungukiramo byinshi, maze uyu muyobozi ubwo yari agifite ijambo aboneraho kumubatiza akazina ka ‘Ambasaderi International’ gusa n’ubwo yabivuze atebya byaje guhita bitangira gukoreshwa buri wese waruri aho akaba yatahanye izina rya ‘Ambasaderi International Nkusi Arthur’.

Mc

Mu kiganiro n'abanyamakuru, Nkusi Arthur yasohokanyemo izina rishya gusa yagaragaje ko ashobora kutazoroherwa na Senderi usanzwe wiyita International Hit

Kennedy

Mazimpaka Kennedy ubyara Arthur yatangaje ko bishimiye uburyo umuhungu wabo yitwaye aho basanga yarakoze ibyo yagombaga gukora

Uko byari byifashe mu mafoto

Anitha

mashirika

Anitha Pendo na bagenzi be bagize itorero Mashirika nabo bari babukereye mu kwakira mugenzi wabo Arthur ubarizwa ndetse akaba yaranakuriye muri iri torero

Arthur

Nkusi Arthur asuhuzanya na mugenzi we Uncle Austin

Arthur

ma

Urugwiro rwari rwose hagati ya Anitha na Arthur

nkusi

Ambasaderi International Nkusi Arthur  yari ashagawe n'inshuti nyinshi zari zaje kumwakira

Arthur

Mc Tino nawe yagaragaye mu bari baje kwakira uyu musore, nyuma yo gutangirana urugendo ariko ntabashe kugira amahirwe yo kwinjira muri iri rushanwa

Arthur

Aganira n'itangazamakuru Arthur yasabye abanyarwanda cyane cyane abaherereye hanze y'u Rwanda gushyigikira 'Frank Joe'umunyarwanda usigaye muri aya marushanwa

Abanyarwanda barasabwa gukomeza gushyigikira Frankie Joe usigaye muri aya marushanwa bamutora bakoresheje uburyo bwa SMS aho bandika ijambo "Vote"bagasiga akanya, bakandika "Frankie" bakohereza kuri 1616 cyangwa ku rubuga rwa http://bigbrotherafrica.dstv.com/vote
Turabararikira inkuru irambuye iherekejwe n'amashusho agaragaza uburyo Arthur yageze mu Rwanda, hamwe n'amwe mu mabanga yahishuye y'uburyo yari abayeho muri iri rushanwa kuva yatangira kugerageza amahirwe yo kuryinjiramo kugeza ubwo yarisohokagamo, umubano we na bagenzi be, isomo rya musigiye n'ingamba yahavanye,....

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • emma9 years ago
    wow!!! yarakoze guhagararira igihugu cyacu mu ruhando rwamahanga urugero rwiza, ubupfura nimico myiza wagaragaje muri big brother africa byaguye imbibi zurwanda. so courage kdi welcome again in ur lovely country!!!!! love you Arthur
  • cola9 years ago
    YOOO najye iyo mba hafi nari kuza kumwakira kuko mukunda kubi,kandi nibyo yahagarariye urwanda neza kuburyo,kurijye nabonaga ari nawe wagera kumwisho wa bigbrother gusa sinzi ibyo bareba ,kumyaka ye umusoro akora byishi cyane kandi byiza naratangaye jye nari nziko afite nkimyaka 25 ans ariko nza gusanga akiri muto cyane ,nari nsazwe mukunda ariko ubu byarushijeho .
  • Kaizer9 years ago
    Yooo imana igumye mukuriza impano ye kandi imugeze kure harenze ahwari.arthur may God be with you.i know u wll reach farrr amen
  • sylvie9 years ago
    kabisa warakoze





Inyarwanda BACKGROUND