RFL
Kigali

Perezida yanzanye ambwira gusukura Siporo yo mu Rwanda kuko irimo umwanda - Minisitiri Habineza

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/09/2014 8:25
2


Minisitiri muri Minisiteri y’umuco na Siporo Joseph Habineza yatangaje ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yamuhaye inshingano zo gusukura Siporo yo mu Rwanda kuko irimo umwanda, ikindi kandi akurikije ibyabaye mu ikipe y’igihugu Amavubi yumva FERWAFA ikwiye gusaba imbabazi abanyarwanda.



Ubwo Minisitiri Joseph Habineza yaganiraga na Radio Flash mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, yavuze byinshi kuri Siporo n’imikino mu Rwanda ariko yibanda cyane ku ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru iherutse gusezererwa mu marushanwa y’amakipe ku mugabane wa Afrika, umukinnyi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo wiswe Daddy Birori akaba ari we wabaye intandaro.

Joseph Habineza; Minisitiri muri Minisiteri ya Siporo n'umuco

Joseph Habineza; Minisitiri muri Minisiteri ya Siporo n'umuco

Ku kigazo cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda bivugwa ko ryagize uruhare mu makosa yakozwe habatizwa umunyamahanga akitwa amazina y’ikinyarwanda kandi afite ibyangombwa bindi by’amazina ye bwite, Minisitiri Habineza yasabye iri shyirahamwe rikwiye gusaba imbabaza abanyarwanda. Aha yagize ati: “Nkurikije ibyabaye mu ikipe y'igihugu Amavubi, nabwiye FERWAFA ko igomba gusaba imbabazi abanyarwanda”

Minisitiri Habineza kandi yasobanuye ko umukinnyi watumye u Rwanda rusezererwa atari umunyarwanda bizwi kandi umwanda uri mu bijyanye na Siporo akaba ari wo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yamusabye gukuramo agasukura siporo. Aha yagize ati: “Buri munyarwanda wese arabizi ko Daddy Birori atari umunyarwanda. Ese igihe cyose yakiniye yatanze musaruro ki? Burya iyo ushaka kubaka neza urabanza ugasenya, nyamara ariko kandi abanyarwanda bagira umuco mubi wa "siniteranya". Njyewe H.E yanzanye ambwira gusukura Siporo yo mu Rwanda kuko irimo umwanda”

Perezida Paul Kagame yazanye Minisitiri Habineza ngo asukure Siporo yo mu Rwanda kuko irimo umwanda

Perezida Paul Kagame yazanye Minisitiri Habineza ngo asukure Siporo yo mu Rwanda kuko irimo umwanda

Minisitiri Habineza yanagarutse ku bayobozi b’amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda, avuga ko batagomba kugira aho babogamira kandi ko uzumva atabishoboye azegura bataramweguza, aha akaba yashimangiye ko abajya mu buyobozi bw’amashyirahamwe bitanyuze mu mucyo batazatinda kweguzwa mu gihe bizaba byagaragaye ko badashoboye.

REBA HANO IKIGANIRO TWIGEZE KUGIRANA NA MISITIRI HABINEZA AVUGA KU MIKINO N'IMYIDAGADURO N'UBUZIMA BWE

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    rwose jo arasobanutse niyihangane yemere afate la clete akorope mo uwomwanda naka omo yenda siport izasubira kumurongo
  • 9 years ago
    NUGUSHAKA OMO ORIGINAL NTAZAKORESHE GIFURA KBS.





Inyarwanda BACKGROUND