RFL
Kigali

Ndi umuyoboke wa ADEPR kandi ndi n'umusilamu, utabyumva si umwemeramana nyawe - Jay Polly

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/08/2014 9:01
26


Umuraperi Tuyishime Josua uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Jay Polly ahamya ko ari umuyoboke w’itorero rya ADEPR yahozemo kuva na cyera, ibyo ariko bikaba bitamubuza no kuba umuyoboke w’idini ya Islam, uwaba atabyiyumvisha akaba yaba abiterwa n’uko atari umwemeramana w’ukuri.



Mu minsi ishize nibwo Jay Polly yatangarije inyarwanda.com ko atigeze ava mu itorero rya ADEPR yahoze asengeramo mu myaka yashize ndetse icyo gihe akaba we, kimwe na mama we bari bazwi cyane muri iryo torero kuko umubyeyi we yanaririmbaga muri Korali yitwa Hoziyana yo muri ADEPR n’ubwo ubu atakirimo kuko atakiba mu Rwanda.

Jay Polly ati ndi umu ADEPR kandi ndi n'umusilamu

Jay Polly ati ndi umu ADEPR kandi ndi n'umusilamu

Jay Polly ariko nyuma y’iminsi micye yongeye gutangaza ko ari umuyoboke ukomeye w’idini ya Islam, aha umuntu akaba yakwibaza uburyo abibangikanya ariko we mu bisobanuro bye yerekana ko ahubwo atari aya matorero yonyine abarizwamo kuko n’andi yose we ayemera kandi akumva yayasengeramo.

jsy

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Jay Polly akaba yagize ati: “Njye ndi umu ADEPR kimwe n’uko ndi umusilamu, uwaba atabyumva ahubwo ntiyaba ari umwemeramana nyawe. Ijambo ry’Imana rivuga ko ahateraniye babiri cyangwa batatu basenga Imana, icyo gihe Imana nayo iba iri kumwe nabo. Njye rero aho nasengera hose dupfa kuba dusenga Imana yo mu Ijuru, uretse n’ayo madini abiri n’ahandi hose basenga Imana numva ntacyambuza kuhasengera”.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    NDUMIWE
  • anysia sister jay9 years ago
    jay byukusenge man,nikotuza nyine
  • Jacques9 years ago
    Jay ndagushyigikiye man kuko ahobasenga hose bapfakuba basenga imana hose umuntu arahasengera musaza turimo kugutora bikanga
  • papy9 years ago
    Vugisha ukuri idini ryawe ni zdj zizu urizi abamariye muri illuminate ni dj zizu uri kubajyanamo mutubarize na dream boy wumve nabo nabayoboke ba dj zizu
  • oya9 years ago
    Oya ntushobora gukunda abami babiri rwose Jay arabeshye
  • kabebe9 years ago
    urakaze pee...!
  • fany9 years ago
    nbega jay arabeshye pe aha!!
  • 9 years ago
    Illuminati.com
  • Mug9 years ago
    Usange umuntu nkuyu wacanganyikiwe bamuhaye miliyoni 24 ejobundi, hagomba kubaho na ethical considerations kabisa.
  • Loly9 years ago
    Uraje usebe ejo bundi.
  • niyinderadesire9 years ago
    mug. gusebanya nibibi ubwosewowe uriki uvugango umuntu yaracanganyikiwe waragiza ukiyandikisha English
  • 9 years ago
    Ahubwo uwo mutipe ntari muzima nagato kabisa
  • mbarushimana gilbert9 years ago
    Ntadini rizajya mwijuru hazajyamo ibikorwa byumuntu byiza
  • cyiza9 years ago
    ese illuminati ibaho koko ariko jay aratubeshya
  • Turatsinze Faustin9 years ago
    Kurinjyewe nunva ntakibazo apfa kuba yemera Imana imwe njyewe rero nunva abantu bata mugiraho ikibazo murakoze
  • Ntwari9 years ago
    Polly urimo gukina nurupfu??? plz kina Nibindi ariko wogukina mubyimana?
  • dodos9 years ago
    ongeraho ko wemera itabi n,urumogi kandi ko uhagarariye amabandi ariyo Tuff. wibagiwe ko uri na Lasta. ni danger.
  • madudu9 years ago
    muziko umucamanza ari umwe mumucira imanza mute?? buriwese acunge izamurye jey nawe azibariza ukwe twese lmana itubabarire guca lmanza
  • man9 years ago
    waravangiwe bikomeye
  • 9 years ago
    waravangiwe





Inyarwanda BACKGROUND