Umuraperi Tuyishime Josua uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Jay Polly ahamya ko ari umuyoboke w’itorero rya ADEPR yahozemo kuva na cyera, ibyo ariko bikaba bitamubuza no kuba umuyoboke w’idini ya Islam, uwaba atabyiyumvisha akaba yaba abiterwa n’uko atari umwemeramana w’ukuri.
Mu minsi ishize nibwo Jay Polly yatangarije inyarwanda.com ko atigeze ava mu itorero rya ADEPR yahoze asengeramo mu myaka yashize ndetse icyo gihe akaba we, kimwe na mama we bari bazwi cyane muri iryo torero kuko umubyeyi we yanaririmbaga muri Korali yitwa Hoziyana yo muri ADEPR n’ubwo ubu atakirimo kuko atakiba mu Rwanda.
Jay Polly ati ndi umu ADEPR kandi ndi n'umusilamu
Jay Polly ariko nyuma y’iminsi micye yongeye gutangaza ko ari umuyoboke ukomeye w’idini ya Islam, aha umuntu akaba yakwibaza uburyo abibangikanya ariko we mu bisobanuro bye yerekana ko ahubwo atari aya matorero yonyine abarizwamo kuko n’andi yose we ayemera kandi akumva yayasengeramo.
Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Jay Polly akaba yagize ati: “Njye ndi umu ADEPR kimwe n’uko ndi umusilamu, uwaba atabyumva ahubwo ntiyaba ari umwemeramana nyawe. Ijambo ry’Imana rivuga ko ahateraniye babiri cyangwa batatu basenga Imana, icyo gihe Imana nayo iba iri kumwe nabo. Njye rero aho nasengera hose dupfa kuba dusenga Imana yo mu Ijuru, uretse n’ayo madini abiri n’ahandi hose basenga Imana numva ntacyambuza kuhasengera”.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO