Nyuma y’igihe kinini atari mu Rwanda, Umuhanzi Daddy Cassanova wamenyekanye cyane mu Rwanda mu ndirimbo zitandukanye nka Imyaka itatu, ihorere, Icyo utazi,..kuri ubu akaba akomereje ibikorwa bye bya muzika muri Canada, aratangaza ko muri iki cyumweru tugiye kwinjiramo arimo yitegura kumanuka i Kigali.
Nk’uko Daddy Cassanova yabidutangarije agiye kugaruka mu Rwanda mu biruhuko, mu gihe yari amaze abiri acuranga ubutaruhuka mu maserukiramuco atandukanye hirya no hino muri Canada.
Daddy Cassanova akomeje ibikorwa bye bya muzika
Uretse kuba arimo yitabira ibitaramo bitandukanye bikomeye, aho yanamaze kubona band ihoraho imucurangira, Cassanova yadutangarije ko zimwe mu ndirimbo ze zatangiye kugira amahirwe yo gutambutswa kuri amwe mu maradiyo ku buryo abona ko umuziki we ukomeje gutera imbere bityo akaba abishimira Imana cyane.
Uyu mugabo wanamenyekanye cyane kuri radio Contact FM mu kiganiro Route 66, avuga ko azaruhukira iwabo i Nyamirambo mu bavandimwe be n’inshuti ze ziganjemo Abarastamen, gusa akanavuga ko afite gahunda yo kuhakorera imishinga itandukanye y’indirimbo za Kinyarwanda.
Kanda hano wumve indirimbo zitandukanye za Daddy Cassanova
Cassanova ati “ Narinkumbuye u Rwanda cyane! Nje muri vacances zisanzwe gusura inshuti n’abavandimwe...nza fata umwanya mpakore indirimbo z’ikinyarwanda ariko usibye ibyo nzibasira cyane gusura no kuruhuka,maze amezi abiri ncuranga hafi buri weekend muma festival atandukanye, yewe n’umunsi wo gufata indege nzaba mvuye kuri stage nirukira ku kibuga. This week nzaba ndi i Nyamirambo kabisa!”
Daddy Cassanova, ubu afite band ihoraho imucurangira
Tumubajije uko ibikorwa bye bya muzika bihagaze muri Canada, Daddy Cassanova yagize ati “ Ndaho ndakomeye, Umuziki wanjye urimo uragenda urushaho kugira imbaraga ariko ndacyashishikajwe cyane no gukora ibikorwa bikomeye, ubu nabonye ikipe icurangira, turi kwitabira amaserukiramuco akomeye mu gihugu ndetse ubu zimwe muri radio zatangiye gucuranga indirimbo zanjye za mbere. Biragenda rwose, amashimwe menshi kuri Jah.”
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO