RFL
Kigali

Nando, umuhanzi wo mu itsinda rya 4Gigga yabuze nyina

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:22/11/2014 16:15
8


Niyibizi Bernard uzwi ku izina rya Nando, akaba umwe mu basore bagize itsinda rya 4Gigga, kuri ubu uyu muraperi, umuryango, n’inshuti zabo bari mu gahinda gakomeye ko kubura nyina umubyara ari nawe mubyeyi rukumbi yari asigaranye.



Nyakwigendera Uwijuru Judith akaba yashizemo umwuka mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira igitondo cy’uyu wa Gatandatu, aguye mu bitaro bya gisirikare i Kanombe aho yari amaze iminsi arwariye.

Nando

Nando ati " Sinariniteguye kumureka ngo agende...ruhukira mu mahoro mama."

Nk’uko amakuru atugeraho abyemeza abifuza kwifatanya n’uyu muhanzi, ni mu rugo Kimironkoruguru y’ishuri rya Kigali perents school naho imihango yo gushyingura nyakwigendera ni kuri iki Cyumweru tariki 23/11/2014 mu irimbi ry’i Kanombe.

Nyakwigendera Judith Uwijuru assize abana batatu barimo n’uyu muraperi wamenyekanye cyane mu itsinda rya 4Gigga mu ndirimbo nka Kanywe ukumve, Ziggy Ziggy n’izindi

Nando hamwe nabo mu muryango we bose nyakwigendera yasize tubifurije kwihangana. Aruhukire mu mahoro

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • belyse9 years ago
    nando ihangane ubwo umunsiwe wari wageze. imana imwakire mubayo.
  • uwituje9 years ago
    inalillahi wa ina lillah laji una
  • Dinah Miracle9 years ago
    Twifatanijenawe Mukababaro
  • Claire9 years ago
    Nando ihangane kuk igihe cye cyariki gusa imana imwakire bubayo kandi imuhe iruhuk ridashira masikini.
  • Chantal9 years ago
    Imana imuhe iruhuko ridashira nando tumufashe mumugongo
  • Naome9 years ago
    yooo ??mbeginkurumbi gs namubwira nti yihangane kandi aheza nimwijuru
  • SYLVIE 9 years ago
    GIRA UKWIHANGANA KUKO NYAGASANI YAMUHAMAGAYE IWE HATABA UMUBABARO NUMWE.IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA .RIP
  • MUGISHA Felix5 years ago
    felix"my big brother nando nkwfurije kugira umutima ukomeye kandi muriyi isi abantu barababara kandi umubabaro uzashira mwifurije kugira iruhuko ridashira i am sorry bibaho!"





Inyarwanda BACKGROUND