Niyibizi Bernard uzwi ku izina rya Nando, akaba umwe mu basore bagize itsinda rya 4Gigga, kuri ubu uyu muraperi, umuryango, n’inshuti zabo bari mu gahinda gakomeye ko kubura nyina umubyara ari nawe mubyeyi rukumbi yari asigaranye.
Nyakwigendera Uwijuru Judith akaba yashizemo umwuka mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira igitondo cy’uyu wa Gatandatu, aguye mu bitaro bya gisirikare i Kanombe aho yari amaze iminsi arwariye.
Nando ati " Sinariniteguye kumureka ngo agende...ruhukira mu mahoro mama."
Nk’uko amakuru atugeraho abyemeza abifuza kwifatanya n’uyu muhanzi, ni mu rugo Kimironkoruguru y’ishuri rya Kigali perents school naho imihango yo gushyingura nyakwigendera ni kuri iki Cyumweru tariki 23/11/2014 mu irimbi ry’i Kanombe.
Nyakwigendera Judith Uwijuru assize abana batatu barimo n’uyu muraperi wamenyekanye cyane mu itsinda rya 4Gigga mu ndirimbo nka Kanywe ukumve, Ziggy Ziggy n’izindi
Nando hamwe nabo mu muryango we bose nyakwigendera yasize tubifurije kwihangana. Aruhukire mu mahoro
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO