RFL
Kigali

N'ubwo hakenewe arenga 550.000 ngo imodoka ya Miss Rwanda isanwe nta na kimwe azafashwa, n'ibyo akora byose arirwariza

Yanditswe na: Editor
Taliki:7/07/2014 10:08
10


Ikibazo cya Miss Rwanda Akiwacu Colombe n’abagomba kumufasha mu mirimo ye gikomeje gufata indi ntera, mu bikorwa byose akora ntacyo bamufasha kandi imodoka yahawe ishaje nayo ikomeje kumubera ikibazo kuko yibera mu igaraje, arasabwa akayabo ngo abashe kuyihakura nabwo akitabaza amaduka ho hanze.



Akiwacu Colombe watorewe guhagararira abari b’u Rwanda nka Nyampinga w’igihugu, akomeje kwirya akimara mu gihe afite abagombaga kumufasha no kumushyigikira, ibyo bikiyongera ku kibazo cy’imodoka yahawe, iyi modoka yo ikaba yaratangiye kuvugisha benshi akiyihabwa kuko yahawe imodoka yakoze yo mu bwoko bwa Nissan, kugeza ubu Miss Colombe akaba ahamya ko iminsi myinshi ari iyo iyi modoka yagiye ijya mu igaraji, gusa ubu bwo noneho ibyayo byarazambye kuko ibyuma byo gukora iyi modoka byabuze mu Rwanda, mu gihe byaramuka bibonetse hanze y’u Rwanda kandi nabwo bikaba byatwara uyu mukobwa amafaranga atari macye.

Miss Akiwacu Colombe ararira ayo kwarika kubera imodoka yahawe nka Miss imutesha umutwe

Miss Akiwacu Colombe ararira ayo kwarika kubera imodoka yahawe nka Miss imutesha umutwe

Rwanda Inspiration Backup ni yo kompanyi yateguye igikorwa cyo gutora Nyampinga n’ibisonga bye ndetse no kumuhemba, mu masezerano yagiranye na Minisiteri ifite iki gikorwa mu nshingano ikaba yarahawe inshingano zo kwita no gukurikirana Akiwacu Colombe n’ibisonga bye bibiri byatowe. Nk’uko byemezwa na Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid ari na we muyobozi wa Rwanda Inspiration Backup, imodoka yahawe Miss Colombe si yo modoka yari yaramuteguriwe, ahubwo we yemeza ko nyuma yo kubura abaterankunga bari biteze bahisemo kumugurira imodoka yo mu bundi bwoko kandi bakagura imodoka yakoze, ibintu byatangiye kuvugwaho byinshi iyi modoka igitangwa kuko benshi bemezaga ko ishaje mu buryo bugaragara.

Miss Akiwacu Colombe asabwa byibuze ibyuma by'imodoka biguze 553.009 hatarimo ay'umukanishi uzabishyiramo

Miss Akiwacu Colombe asabwa byibuze ibyuma by'imodoka biguze 553.009 hatarimo ay'umukanishi uzabishyiramo

Miss Colombe ahamya ko nta kumukurikirana byigeze bibaho, ndetse nk’uko byagaragaye na Ishimwe Dieudonne ubwe ntacyo yigeze akora ku kibazo cy’imodoka ya Miss yakomeje kurangwa no guhora mu igaraje. Papa wa Miss Colombe ni we wiruka mu bibazo byo gushaka ibyuma iyo modoka ikeneye, gusa kugeza ubu mu Rwanda byarabuze burundu, biba ngombwa ko batangira gushakira hanze ari nabyo bitegerejwe kugeza ubu mu gihe imodoka ikibereye mu bakanishi.

Imodoka ya Miss Colombe yibera mu igaraji, papa we ni we wiruka mu bibazo byo kuyishakira ibyuma ikeneye

Imodoka ya Miss Colombe yibera mu igaraji, papa we ni we wiruka mu bibazo byo kuyishakira ibyuma ikeneye

Miss Colombe avuga ko yabashije kubara amafaranga bamubwiye ko ibyo byuma byagura, n’ubwo avuga ko ibikenewe ari byinshi kuko ishaje ariko iby’ingenzi bamuciye amafaranga y’u Rwanda 553.009 ngo bibashe kugurwa n’ubwo kugeza ubu bitaraboneka, ibyo byose kandi abashinzwe kumufasha no kumugira inama ntacyo baramufashaho ndetse nta n’icyo baramubwira kandi avuga ko ikibazo yakibagejejeho ndetse no muri Minisiteri iki kibazo kikaba cyarabagezeho inshuro nyinshi.

Miss Akiwacu Colombe ahamya ko n'ibikorwa akora byose abimenyesha abashinzwe kumufasha ariko ntibagire icyo bamufasha

Miss Akiwacu Colombe ahamya ko n'ibikorwa akora byose abimenyesha abashinzwe kumufasha ariko ntibagire icyo bamufasha

Ku kibazo cy’imodoka, Prince Kid ahamya ko nta kintu na kimwe bazafasha Miss Rwanda Akiwacu Colombe kuko ari umutungo we bwite, iby’imodoka bakaba barabirangije bakiyitanga kuburyo ntacyo bamufasha mu by’umutungo bavuga ko ubu ari uwe bwite ari we urebwa n’ibyawo byose, kandi ko ibyo kuba imodoka yapfa ari ibintu bisanzwe cyane ko atahawe imodoka nshya.

Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid ni we muyobozi wa Rwanda Inspiration Backup

Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid ni we muyobozi wa Rwanda Inspiration Backup

Si icyo kibazo cy’imodoka kandi Miss Colombe afite ku bagomba kumufasha, dore ko no mu bikorwa bigera kuri bitandatu amaze gukora harimo ibyo gufasha abana b’imbyubyi n’abandi bababaye, ibi byose ntacyo yigeze afashwa n’abagomba kumufasha, gusa we avuga ko agomba gukora uko ashoboye kuko na we abyihoreye mu gihe kizaza yazitirirwa ko ntacyo yakoze mu gihe yari Nyampinga.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Berthrand9 years ago
    ariko se ubu igihe uyu mwana yavugiye aba bishinzwe kuki bamwirengagiza ego nubwo ari mpano nkuko prince abivuga ariko nabo bamuhaye ishaje niba abo baterankunga barabatengushye ntago ikibazo ari icya colombe kuko mwe ni nshingano zanyu
  • van9 years ago
    uhaye umuntu imodoka nta essence mwajya mubaha cash kwarizo nziza.ikindi ubundi ibi.ngo miss inde uyu se niwe mukobwa uduhiga murda hhh mbega nge ndabaseka mwamuhaye ibijya mbere yibasubize sha
  • pierre nzira9 years ago
    izacu zaheze mumagaraje none yabonyiyubuntu ntiyanashobora kuyikoresha?nayigurishe ajyatega twegerane! abanyarwanda no gusabaa!umuntu aguhinka aguhe nubwatsi?
  • pierre nzira9 years ago
    izacu zaheze mumagaraje none yabonyiyubuntu ntiyanashobora kuyikoresha?nayigurishe ajyatega twegerane! abanyarwanda no gusabaa!umuntu aguhinka aguhe nubwatsi?
  • Gashumba9 years ago
    Ariko se we yatekereje neza iyo modoka niyo shinganwa ? Nayigurishe na bagaragiste agure indi . Ndunva ariyo nama na mugira
  • Rugero yves9 years ago
    Ariko ntimugakabye mwa banyamakuru mwe ,umuntu bamuhe imodoka bibe n,umuzigo wo kuyikoresha? keretse niba barayimuhaye ipfuye ibyo ni ugukabya
  • desire9 years ago
    Kuva kera mwakomeje mumurwanya ngo simwiza nka aurore nyamala aurore mwamuhaye byose mumwitaho gusa niyihangane kdi mpamya neza ko uyu mukobwa azubwenge yafasha nabandi
  • 9 years ago
    barinyakemuzigato
  • 9 years ago
    IMODOKA SI IYA BURI WESE MWABANTU MWE. ITUNGWA NUWITUNZE.
  • Kenny9 years ago
    Aba bantu bashinzwe ibya Miss ni ubisambo bakwiye kwakwa aka kazi. Ibi biteye isoni Urwanda aho rugeze.





Inyarwanda BACKGROUND