RFL
Kigali

N'ubwo afite umukunzi bateganya kurushinga,Ambasaderi w'aba konsomateri aracyakira abakandida-Ikiganiro kirambuye

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:4/08/2014 16:59
3


N’ubwo adakunda gutangaza amazina ye,abantu benshi bamaze kumumenyera ku izina rya Ambassaderi(Ambassador) w’abakonsomateri(abaguzi)aho azwiho kuvugira abaguzi ndetse no kurwanya serivisi mbi abinyujije mu rwenya.



Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Inyarwanda.com,Ambasaderi(Ambassadeur)w’abakonsomateri(consomateurs)yavuze ko n’ubwo yatangiye kuvugira abaguzi ku mugaragaro mu mwaka w’2012.Avuga ko kuva kera yangaga akarengane ku kintu cyose yatanzeho cyangwa ari butangeho amafaranga ariko ku zindi serivisi z’ubuntu ntabigireho ikibazo.Avuga kandi ko afite umukunzi bateganya kurushinga ariko bitabujije ko acyakira abakandida.

Reba ikiganiro kirambuye Ambasaderi w’abakonsomateri yagiranye n’urubuga inyarwanda.com

Inyarwanda.com:Amazina yawe nyakuri ni ayahe?

Ambasaderi:Amazina yanjye sinjya nkunda kuyatangaza kuko ntaba nshaka ko abantu benshi bayamenya kubera akazi nkora ko kuvugira abakonsomateri

Inyarwanda.com:Ubusanzwe ukora akahe kazi?

Ambasaderi:Ubusanzwe nkorera Leta ariko sinjya mvuga akazi nkora kugira ngo bitambangamira mu kuba ambassaderi w’abakonsomateri.

Inyarwanda.com:Mbere y’uko utangira kuba ambasaderi w’abakonsomateri wari usanzwe uri umunyarwenya?

Ambasaderi:Oya,Ntabwo nari umunyarwenya ahubwo nangaga akarengane cyane cyane ku kintu ndibutangeho amafaranga.Ariko ku bindi nta kibazo.Ndibuka niga mu mashuri yisumbuye hari igihe mwalimu yashushanyaga umutima akopera ndetse akajya anasiba ariko ukumva aratubwiye ngo tuwushushanye tutawureba.Ibyo bikambabaza cyane.Iyo twarangizaga ibizami bakatubwira ngo dutahe hasigaye nk’ibyumweru 2 tuzagaruke gufata andangamanota,jye narabyangaga kuko ibiryo byanjye nishyuye nabaga ntarabimaramo.

dd

Ambasaderi w'abakonsomateri

Inyarwanda.com:Ni ryari watangiye kuba ambasaderi w’abakonsomateri?

Ambasaderi:Maze kubona akazi ka Leta nashatse kugira icyo nakora kugira ngo mvugire abahabwa serivise mbi kandi batanze amafaranga mbinyujije mu mvugo (accent)y’ikigande.Mu mwaka w’2012 nibwo nasinyanye amasezerano yo kuvuga ibitagenda neza na radio contact fm mu kiganiro agasusuruko icyo gihe nibwo natangiye kuba Ambassodor w’abakonsomateri.

Inyarwanda.com:Ubona ubutumwa bwawe hari icyo bumarira abakonsomateri?

Ambasaderi:Cyane rwose.Hari byinshi nagiye mvuga abu bikaba byaracitse.Urugero nk’ubu nta muntu ugihagarara ku nyama muri restaurant,amafaranga 500 ya Cash power yavuyeho,n’ibindi byinshi bigenda bihinduka.

Inyarwanda.com:Nta mpungenge ufite z’uko abantu unenga bazakugiraho ikibazo cy’uko ubangisha abakiriya?

Ambasaderi:Nta kibazo rwose.Nararebye nsanga abo bifitiye akamaro nibo benshi kurusha abo bibangamira.Kandi hari nka restaurant njyamo ntibanyishyuze kuko nabavuzeho ikosa runaka bakarikosora.

Inyarwanda.com:Kuki wahisemo kuvuga muri iriya mvugo kandi Atari ko usanzwe uvuga?

Ambasaderi:Nahisemo gukoresha imvugo nk’iy’umuntu w’umugande wananiwe ikinyarwanda mu rwego rwo kugira ngo bibashe gukurura abantu benshi ndetse binabasetse ari nako bavanamo ubutumwa buba burimo.

Inyarwanda.com:Ubasha ute gufatanya akazi ka leta no kuba Ambasaderi w’abakonsomateri?

Ambasaderi:Umwanya wo kubikora byombi ndawubona ahubwo ukanasaguka.Iyo ukora ibintu ukunda kandi bifitiye abantu benshi akamaro ntushobora kubura umwanya.Nk’ubu ntabwo nigeze niyambaza abantu benshi kugira ngo ibyo mvuga bimenyekane ahubwo abantu barabyumvise barabikunda.Iyo ukora ibintu byiza ntibigusaba ingufu nyinshi mu kubimenyekanisha kuko biritambutsa .

ff

Ambasaderi w'abakonsomateri

Inyarwanda.com:Ni ibihe bintu ubona bitagenda neza uteganya kunenga?

Ambasaderi:Ubu ndi gutegura gukina ku bintu 89 bigomba guhinduka muri iki gihugu.Nk’ubu hari ikibazo cy’itegeko rivuga ko umubyeyi atagomba kurenza ukwezi kumwe n’igice ataragaruka mu kazi nyamara ku rundi ruhande ukumva ngo umwana agomba kumara amezi 6 yonka gusa nta n’amazi bamuha.wumva ko harimo kwivuguruza kandi byose bivugwa na leta.Umugore yagakwiye kujya azana umwana ku kazi akajya amwonsa anakora.Kuki abahinzi babishobora bakajyana abana mu murima?Buri kwezi nzajya nkora byibura audio 1 na video 1 byo kuvugira abakonsomateri.

Inyarwanda.com:Urubatse?cyangwa uri ingaragu?

Ambasaderi:Ndi ingaragu ariko mfite fiancée ntibizarenza uyu mwaka tudakoze ubukwe.Ariko ndacyakomeje kwakira abakandida bifuza ko twarushinga.Hari ibintu abahungu bajya babeshya ngo bahisemo abakobwa kandi nyamara umukobwa niwe wemera umusore.Nk’ubu nagahisemo Miss Rwanda ariko ntiyanyemera.

Inyarwanda.com:Ni hagera igihe serivise zose zikagenda neza ntuzabura ibyo unenga?

Ambasaderi:Urugamba rwa serivisi ntirujya rurangira kandi nta gihe ibintu byose bigenda neza uko abantu bose babyifuza.

Inyarwanda.com:Ufite urwego rungana gute rw’amashuri?

Ambasaderi:Mfite Master’s Degree,nkaba naranize mu cyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda I Butare mu ishami rya Economics and Management.

Wowe ni iki ubona wabaza ambasaderi w’abakonsomateri?Ni ibiki bitagenda neza ubona yazavugaho ubutaha?

Umva hano icyo ambasaderi w'abakonsomateri avuga ku kuringaniza urubyaro


Robert N Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Ambasada turakwemera bya hatari
  • kabera9 years ago
    ambassada ararenze!!
  • teta9 years ago
    jye nari nzi ko ari umugande kabisa....aransetsa ariko





Inyarwanda BACKGROUND