RFL
Kigali

Muri Rwanda day i Atlanta Perezida azasangira n'abazayitabira, abahanzi 9 bazayiririmbamo

Yanditswe na: Editor
Taliki:15/09/2014 10:59
7


Mu mpera z’iki cyumweru, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame azaba ari i Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’abanyarwanda batandukanye barimo abahanzi Masamba Intore, Jules Sentore, Teta, King James, Sophia, Meddy, The Ben, K8 Kavuyo na Emmy, mu muhango wa Rwanda Day.



Rwanda Day igiye kubera Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, izaba itandukanye cyane z’izagiye zibera mu bindi bice bitandukanye by’isi, itandukaniro rikaba riri mu mitegurire, ibizayibamo ndetse n’abahanzi bazayitabira, dore ko ari ubwa mbere uyu muhango ugaragayemo abahanzi b’abanyarwanda bayingayinga 10.

Meddy, The Ben na K8 Kavuyo ni bamwe mu bazaba bari muri Rwanda Day i Atlanta

Meddy, The Ben na K8 Kavuyo ni bamwe mu bazaba bari muri Rwanda Day i Atlanta

Rwanda Day y’uyu mwaka, yateguwe ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ihuriro ry’abanyarwanda baba muri Amerika y’amajyaruguru  ndetse n’inshuti z’u Rwanda ziri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri ibi birori ku nshuro ya mbere Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba azasangira umuganura n’abazitabira ibirori bose.

Umuhanzi Emmy uba muri Amerika nawe azaba ari muri Rwanda Day i Atlanta, aha yaririmbaga i Texas mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20

Umuhanzi Emmy uba muri Amerika nawe azaba ari muri Rwanda Day i Atlanta, aha yaririmbaga i Texas mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20

Mu bahanzi bazasusurutsa abazitabira ibi birori, harimo abahanzi batanu bazaturuka mu Rwanda barimo Masamba, King James, Jules Sentore, Teta na Nzayisenga Sophia, aba bose bakazahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa gatatu aho bazafatanya n’abahanzi b’abanyarwanda basanzwe baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aribo The Ben, Meddy, K8 Kavuyo na Emmy.

King James ni umwe mu bahanzi bazerekeza muri Amerika kuri uyu wa gatatu

King James ni umwe mu bahanzi bazerekeza muri Amerika kuri uyu wa gatatu

Mu bahanzi bagize Gakondo Group, Masamba, Jules Sentore na Teta nibo bazataramira abanyarwanda baba muri USA

Mu bahanzi bagize Gakondo Group, Masamba, Jules Sentore na Teta nibo bazataramira abanyarwanda baba muri USA

Sophia Nzayisenga; umuhanga mu gucuranga inanga nawe azaba ari muri Atlanta

Sophia Nzayisenga; umuhanga mu gucuranga inanga nawe azaba ari muri Atlanta

Kuva mu mwaka wa 2011, “Rwanda Day” yabereye mu bihugu bitandukanye byo ku isi harimo nko muri Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu mujyi wa Paris mu Bufaransa, Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, i Toronto muri Canada, i London mu Bwongereza n’ahandi aho abanyarwanda bagiye bahura bakaganira, bakungurana ibitekerezo, bakabaza ibibazo ndetse bakanidagadura, kuri iyi nshuro bikazabera i Atlanta muri Leta ya Georgia tariki 19 na 20 z’uku kwezi kwa Nzeri.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • matata jado9 years ago
    bizaba aribyiza peee nuko knowless ntawurimo
  • Aaron9 years ago
    wooow ndishimye cyane kuba TETA DIANA arimo
  • dodos9 years ago
    The Ben warahindutse urakabya pe,ubwo no mumutwe wabona ariko wabigenje. abandi mwese courage. BIZABA ARI BYIZA.
  • ndabarasa john9 years ago
    Daniel ko asigaye se Teta amurusha kuririmba hahaahhaha masamba
  • murangwa modeste9 years ago
    daniel rwose iyo batamusiga byari kuzaba bwiza cyane.Gakondo ndayikunda peeeeeeeee.
  • dodos9 years ago
    MANI MARTIN arihe na NYAMITARI PATRICK? OYA GAKONDO GROUP NTIYUZUYE BARABURAMO.
  • trishia9 years ago
    njye ndababaye kuba batatwaye manimarteen pe





Inyarwanda BACKGROUND