Ubushakashatsi bwakorewe muri gereza ya Nsinda ndetse na gereza ya Rusizi bwagaragaje ko abagororwa 519 muri izi gereza zombi babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko Gereza ya Nsinda(Rwamagana) ifite abagororwa 325 babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, mu gihe gereza ya Rusizi yo ifite abagororwa bagera ku 194 babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.
Umuryango Mpuzamahanga ukurikirana ibya SIDA (AIDS Healthcare Foundation -AHF), wakoze ubu bushakashatsi nyuma y’aho muri izi gereza zombi hatangiriye igikorwa cyo gupima abagororwa bahafungiye babyifuza, igikorwa cyatangiye mu kwezi kw’Ugushyingo mu mwaka w’2013.Uyu muryango ukaba ukomeza uvuga ko muri izi gereza hagenda hagaragara ubwandu bushya.
Mu kiganiro ikinyamakuru Izuba Rirashe cyagiranye n’Umuyobozi w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS), Gen. Paul Rwarakabije yavuze ko ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu magereza buhari ariko bugenda bugabanuka cyane.
Gen. Rwarakabije akomeza akomeza avuga ko ubwandu bw’agakoko gatera SIDA muri gereza zo mu Rwanda bwari kuri 4% mu mwaka w’2009, ariko mu mwaka w’2013 ubushakashatsi bukaba bwaragaragaje ko bwagabanutse kugera kuri 0,4%.
Zimwe mu ngamba urwego rwa RCS rwashyizeho kugira ngo ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bugabanuke, ni ugupima abantu binjiyemo, abo babonye barwaye bakabakurikiranira hafi bagatangira no gufata imiti.
Ubushakashatsi ku bwandu bw’agakoko gatera SIDA buherutse gushyirwa ahagaragara na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, bwagaragaje ko abanyarwanda 226,225 bangana na 3% by’abanyarwanda bose,banduye agakoko gatera SIDA.
Robert Musafiri
TANGA IGITECYEREZO