RFL
Kigali

Tour du Rwanda 2018: Mugisha Samuel yatwaye ibihembo 5 mu 9 byatanzwe nyuma yo gutwara agace ka Kigali-Huye-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/08/2018 17:49
0


Mugisha Samuel umunyarwanda uri gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda wahamagawe avuye muri Team Dimension Data, yatwaye agace ka Kigali-Huye (120.3 Km) akoresheje amasaha atatu, iminota umunani n’amasegonda 56 (3h08’56”).



Mugisha Samuel kuri ubu ni nawe wahise ayobora urutonde rusange (General Classification) kuko magingo aya nyuma y’uduce tubiri akaba amaze gukoresha amasaha atanu, iminota 21 n’amasegonda 39 (5h21’39”) mu ntera ya kilometero 218 (218 Km).

Mu itangwa ry’ibihembo ry’umunsi, Mugisha Samuel yatangiye yambara umwenda w’umukinnyi watwaye agace (Stage Winner) umwambaro utangwa na SKOL. Mugisha yongeye guhabwa igihembo cy’umukinnyi witwaye neza ukomoka muri Afurika, uwuyoboye abandi ku rutonde rusange, umukinnyi ukiri muto anaba umunyarwanda wahize abandi.

Mugisha Samuel asesekara i Huye

Mugisha Samuel asesekara i Huye 

Mugisha Samuel mu mwambaro w'umuhondo

Mugisha Samuel mu mwambaro w'umuhondo

HaileMichael Mulu (Ethiopia) yabaye umukinnyi warushije abandi mu kuzamuka neza imisozi yari iteganyijwe mu muhanda wa Kigali-Huye. Uwizeye Jean Claude umunyarwanda ukinira POC Cote de La Lumiere (France) yabaye umukinnyi warushije abandi mu bijyanye no guhatana mu gihe Ukiniwabo Rene Jean Paul yarushije abandi mu kubadukana imbaraga n’umuvuduko (Best Sprinter). Ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Team Rwanda) yabaye ikipe y’umunsi.

Mugisha Samuel

Mugisha Samuel yanabaye UMunyafurika wahize abandi

Mugisha Samuel yanabaye Umunyafurika wahize abandi

Dore uko bahembwe (Kigali-Huye 120.3 Km)

1.Uwatwaye agace (Stade Winner) : Mugisha Samuel (Rwanda)

2.Umwenda w’umuhondo (Yellow Jersey): Mugisha Samuel (Rwanda)

3.Uwazamutse neza (King of Mountain):  HaileMichael (Ethioipia)

4.Uwurusha abandi imbaduko (Best Sprinter): Ukiniwabo R.J.Paul (Rwanda)

5.Umukinnyi ukiri muto (Best Young Rider): Mugisha Samuel (Rwanda)

6.Inkotanyi (Best In Combativity): Uwizeye Jean Claude (Rwanda)

7.Umunyafurika wahize abandi (Best African Rider): Mugisha Samuel (Rwanda)

8.Umunyarwanda wahize abandi (Best Rwandan):Mugisha Samuel(Rwanda)

9.Ikipe y’umunsi (Team of the Day): Team Rwanda

Mu muhanda wa Kigali-Huye, Uwizeye Jean Claude, Mugisha Samuel na HaileMichael Mulu bakunze kuba bari kumwe muri uru rugendo kugeza aho bizigamiye iminota itatu n’amasegonda 20 (3’20”).

Mugisha Samuel yabashije gukuraho Azedine Lagab kuko kuri ubu aramurusha iminota itatu n’amasegonda ane (3’04”) ku rutonde rusange. Ku rutonde rusange, Azedine Lagab ari ku mwanya gatanu kuko amaze gukoresha 5h24’43” mu gihe ku rutonde rwa Kigali-Huye yaje ku mwanya wa 27 kuko yakoresheje 3h12’22”.

Nyuma yo gutwara aka gace, Mugisha Samuel yavuze ko yishimye ariko ko byari bigoye cyane ko we na Jean Clauide Uwizeye bahangana na HaileMichael umunya-Ethiopia wabagenze hafi batanazi uburyo akina. Mugisha Samuel yagize ati:

Ni iby’agaciro kuba ntwaye iyi Etape, byari bigoye ariko ni ibintu bikomeye kuko uyu munsi ni uwanjye. Ntabwo byari byoroshye ko njye na Jean Claude twahangana n’umunya-Ethiopia tutari tuzi uko akina ariko navuze nti Jean Claude ajye amwataka nanjye nkore cyangwa mwatake nawe akore birangira tumutsinze.

Muri aka gace ka Kigali-Huye (120.3 Km), Mugisha Samuel yaje imbere aza akurikiwe na Uwizeye Jean Claude birirwanye we yakoresheje 3h09’17”. Biragaragara ko arushwa amasegonda. Behringer Olivier (Team Novo Nordisk), Bissa Bodoja (SNH Velo Club) na Jilowa Agoster (Sampada Cycling Team) ni bo bakinnyi batabashije gusoza isiganwa kuko hasoje abakinnyi 76 muri 79 bahagurutse Kicukiro.

Team Rwanda 2018 niyo kipe y'umunsi

Team Rwanda 2018 ni yo kipe y'umunsi 

Abakinnyi 5 ba mbere mu gace ka Kigali-Huye 120.3 Km:

1.Mugisha Samuel (Team Rwanda):3h08’56”

2.Uwizeye Jean Claude (POCCL-France): 3h09’17”

3.Munyaneza Didier (Team Rwanda): 3h09’17”

4.Doring Jonas (Suisse): 3h12’20”

5.Aebi Antoine (Suisse): 3h12’22”

Abakinnyi 10 ba mbere ku rutonde rusange:

1.Mugisha Samuel (Team Rwanda): 5h21’39”

2.Uwizeye  Jean Claude (POCCL/Rwanda): 5h22’00’’

3.Hailemichael Mulu (Ethiopia):5h22’00”

4.Lozano Riba David (Espagne): 5h24’43”

5.Lagab Azedine (Algeria): 5h23’43”

6.Doring Jonas (Suisse):5h24’53”

7.Fourie James (South Africa): 5h24’53”

8.Ndayisenga Valens (POCCL/Rwanda): 5h24’55”

9.Mugisha Moise (Les Amis Sportifs):5h25’01”

10.Munyaneza Didier (Team Rwanda): 5h25’03”

Munyaneza Didier yaje ari imbere y'igikundi cyamwometse

Munyaneza Didier yaje ari imbere y'igikundi cyamwometse

Abafana i Huye

Abafana i Huye 

Team Rwanda 2018 mbere yo guhaguruka Kicukiro

Team Rwanda 2018 mbere yo guhaguruka Kicukiro 

Dore inzira za Tour du Rwanda 2018:

Tariki ya 5 Kanama 2018: Prologue: Rwamagana:104.0 Km (Azedine Lagab 2h12'21")

Tariki ya 6 Kanama 2018: Kigali-Huye: 120.3 Km (Mugisha Samuel:3h08'56")

Tariki ya 7 Kanama 2018: Huye-Musanze: 195.3 Km

Tariki ya 8 Kanama 2018: Musanze-Karongi:135.8 Km

Tariki ya 9 Kanama 2018: Karongi-Rubavu: 95.1 Km

Tariki ya 10 Kanama 2018: Rubavu-Kinigi :108.5 Km

Tariki ya 11 Kanama 2018: Musanze-Kigali: 107.4 Km

Tariki 12 Kanama 2018: Kigali-Kigali: 82.2 Km






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND