Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Nyakanga 2014, nibwo ubukwe bw’umunyamakuru Safari Kim Kizito n’umukunzi we Umugwaneza Joie Liliane bwatashye, mu birori byari bibereye ijisho byaranzwe no gusezerana imbere y’imana, maze urugo rushya rwakira abari baje kwifatanya nabo mu busitani bwa Croix rouge.
Ni nyuma y’uko mu minsi yashize tariki ya 29 Gicurasi 2014 bari basezeranye imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda naho tariki ya 19 Nyakanga akaba aribwo habaye imihango yo gusaba no gukwa yabereye ku Gisozi.
Ubwo Safari Kim Kizito na Umugwaneza Joie Liliane bari bageze ku kiliziya
Ku kiliziya ya Mutagatifu Mikayile(St Michael), Aba bageni basezeraniye imbere y’Imana kubana mu rukundo ubuzima bwabo bwose, mu bibi no mu byiza.
Aha barimo barahira Imbere y'imana kubana
Ubu bukwe bw’uyu mugabo bwitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye,Ababyeyi, inshuti n’abavandimwe b’imiryango yombi, harimo abanyamakuru benshi, biganjemo by’umwihariko abo bakorana kuri Radio na Televiziyo 10, abahanzi batandukanye barimo Mani Martin na Jules Sentore basusurukije ibi biroro n’abandi.
Bahawe umugisha
Safari Kim Kizito, ni umwe mu batangije itsinda ryamenyekanye cyane mu muziki nyarwanda rya Just family gusa yaje gufata iya mbere mu kuva muri iri tsinda mbere y’uko risenyuka, maze ashyira ingufu mu mwuga we w’itangazamakuru akora kugeza ubu, aho abifatanya n’indi mirimo itandukanye yibanda cyane ku bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro.
Dore uko byari byifashe mu mafoto
Baganaga mu kiliziya
Kim Kizito n'umukunzi we nyuma yo gusezerana
Izi mpeta ni ikimenyetso cy'urukundo, ikaba gihamya y'uko babaye Umugore n'umugabo
Bafashe amafoto y'urwibutso
Bayoborwaga n'uburyohe bw'urukundo
Umuhanzi Ngarambe Francois Xavier wamenyekanye cyane mu ndirimbo 'UMWANA NI UMUTWARE',nawe yari yaje gushyigikira abana be
Mu busitani bwa Croix rouge aho bakiririye abari bitabiriye ibirori by'ubukwe bwabo, Kim Kizito na Umugwaneza Joie Liliane bari bishimiye urugendo rushya batangiye
Abageni bagaragariza abitabiriye ibirori byabo ko bafashe ikemezo gihamye
Bafatanya gukata umutsima
Umunyamakuru Claude Kabengera ni umwe mu bari bambariye Kim Kizito
Abantu b'ingeri zitandukanye bari bitabiriye
Aba nibo bari bambariye abageni
Mushyoma Joseph a.k.a Boubou, umuyobozi mukuru wa EAP niwe wari Best man wa Kim Kizito
Babyinanye bishimira umunsi wabo
Reba ubwo Kim Kizito yafatanyaga na Jules Sentore kuririmbira umugore we
Jules Sentore ni umwe mu bahanzi basusurukije ubu bukwe
Abanyamakuru Muzogeye Plaisir na Ernesto nabo bari babutashye
Umuhanzi Aimable Twahirwa n'umufasha we nabo bari baje kwifatanya na Kim Kizito n'umugore we
Umuhanzi Khizz Kizito nawe yari yatashye ubukwe bwa bazina we
Kate Gustave n'umukunzi we nabo bari bahari
Dj Happy Bunane, producer Piano na David Bayingana
Iyi korali nayi yacurangiye abageni indirimbo z'urukundo
Televiziyo 10 yakurikiranye ubu bukwe bwose
Bahawe impano zitandukanye
Abakozi bakorana na Kim Kizito kuri radio na televiziyo 10
Abakorana na Kim Kizito muri EAP nabo bamuteguriye impano
Super level yari ihagarariwe n'umuyobozi mukuru wayo Richard hamwe na producer Piano na Mico nabo bageneye impano Kim Kizito n'umugore we
Mani Martin nawe yataramiye abageni
Reba ubwo ibirori byari bihumuje
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO