RFL
Kigali

Mu bukwe bw'agatangaza Kim Kizito n'umukunzi we basezeranye kubana nk'umugabo n'umugore-AMAFOTO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:27/07/2014 0:11
6


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Nyakanga 2014, nibwo ubukwe bw’umunyamakuru Safari Kim Kizito n’umukunzi we Umugwaneza Joie Liliane bwatashye, mu birori byari bibereye ijisho byaranzwe no gusezerana imbere y’imana, maze urugo rushya rwakira abari baje kwifatanya nabo mu busitani bwa Croix rouge.



Ni nyuma y’uko mu minsi yashize tariki ya 29 Gicurasi 2014 bari basezeranye imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda naho tariki ya 19 Nyakanga akaba aribwo habaye imihango yo gusaba no gukwa yabereye ku Gisozi.

as

Ubwo Safari Kim Kizito na Umugwaneza Joie Liliane bari bageze ku kiliziya

Ku kiliziya ya Mutagatifu Mikayile(St Michael), Aba bageni basezeraniye imbere y’Imana kubana mu rukundo ubuzima bwabo bwose, mu bibi no mu byiza.

AB

Aha barimo barahira Imbere y'imana kubana       

Ubu bukwe bw’uyu mugabo bwitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye,Ababyeyi, inshuti n’abavandimwe b’imiryango yombi, harimo abanyamakuru benshi, biganjemo by’umwihariko abo bakorana kuri Radio na Televiziyo 10, abahanzi batandukanye barimo Mani Martin na Jules Sentore basusurukije ibi biroro n’abandi.

z

Bahawe umugisha

Safari Kim Kizito, ni umwe mu batangije itsinda ryamenyekanye cyane mu muziki nyarwanda rya Just family gusa yaje gufata iya mbere mu kuva muri iri tsinda mbere y’uko risenyuka, maze ashyira ingufu mu mwuga we w’itangazamakuru akora kugeza ubu, aho abifatanya n’indi mirimo itandukanye yibanda cyane ku bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro.

Dore uko byari byifashe mu mafoto

as

Baganaga mu kiliziya

an

Kim Kizito n'umukunzi we nyuma yo gusezerana

QM

Izi mpeta ni ikimenyetso cy'urukundo, ikaba gihamya y'uko babaye Umugore n'umugabo

mdk

Bafashe amafoto y'urwibutso

ak

mak

Bayoborwaga n'uburyohe bw'urukundo

a

Umuhanzi Ngarambe Francois Xavier wamenyekanye cyane mu ndirimbo 'UMWANA NI UMUTWARE',nawe yari yaje gushyigikira abana be

amks

Mu busitani bwa Croix rouge aho bakiririye abari bitabiriye ibirori by'ubukwe bwabo, Kim Kizito na Umugwaneza Joie Liliane bari bishimiye urugendo rushya batangiye

asd

Abageni bagaragariza abitabiriye ibirori byabo ko bafashe ikemezo gihamye

a

az

ma

Bafatanya gukata umutsima

am

a

Umunyamakuru Claude Kabengera ni umwe mu bari bambariye Kim Kizito

ma

Abantu b'ingeri zitandukanye bari bitabiriye

ms

ma

mals

Aba nibo bari bambariye abageni

ms

ma

na

Mushyoma Joseph a.k.a Boubou, umuyobozi mukuru wa EAP niwe wari Best man wa Kim Kizito

na

am

a

ns

a

Babyinanye bishimira umunsi wabo

Reba ubwo Kim Kizito yafatanyaga na Jules Sentore kuririmbira umugore we


,al

ac

Jules Sentore ni umwe mu bahanzi basusurukije ubu bukwe

a

Abanyamakuru Muzogeye Plaisir na Ernesto nabo bari babutashye

aas

Umuhanzi Aimable Twahirwa n'umufasha we nabo bari baje kwifatanya na Kim Kizito n'umugore we

am

Umuhanzi Khizz Kizito nawe yari yatashye ubukwe bwa bazina we

na

Kate Gustave n'umukunzi we nabo bari bahari

aa

Dj Happy Bunane, producer Piano na David Bayingana

am

Iyi korali nayi yacurangiye abageni indirimbo z'urukundo

ma,

aml

Televiziyo 10 yakurikiranye ubu bukwe bwose

na

Bahawe impano zitandukanye

amn

Abakozi bakorana na Kim Kizito kuri radio na televiziyo 10

ma

Abakorana na Kim Kizito muri EAP nabo bamuteguriye impano

ma,

as

Super level yari ihagarariwe n'umuyobozi mukuru wayo Richard hamwe na producer Piano na Mico nabo bageneye impano Kim Kizito n'umugore we

am

Mani Martin nawe yataramiye abageni

Reba ubwo ibirori byari bihumuje

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    ernesto neza abyibushye nkakagurube, hahaaaaa arasekeje
  • Emmy star aka Emmingston9 years ago
    mbega byiza urugo rwanyu ruzabe urutamba mitavu muzahorane amata ku ruhimbi
  • gg9 years ago
    ernesto kubyibuha hahahaaaaaaaaaaaaa, akabenz.com
  • Willy Akami Kanyarwanda9 years ago
    Urugo ruhire Mr.Kim....Muzabyare muheke,muzatunge mutunganirwe..Kandi Imana izahorane namwe.
  • Mizero9 years ago
    Kim courage kbs, uzabyare uheke, uri umuntu wumugabo kbs
  • Reponse9 years ago
    Nukuri baraberanye





Inyarwanda BACKGROUND