RFL
Kigali

Mr D arakataje muri muzika, album agiye kumurika ishobora kumukura muri Amerika ikamuzana mu Rwanda

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/11/2014 15:24
0


Umuhanzi Didace Ntakirutima uzwi ku izina rya Mr D ukorera muzika ye ku mugabane wa Amerika, n’ubwo mu minsi ishize yagiranye ibibazo na Producer w’umunyarwanda Licklick bakoranaga bagashwana bakanatandukana, ubu yafashe ingamba zikaze mu muziki kandi ashaka no kuza kumurikira Abanyarwanda album ye.



Uyu muhanzi Mr D wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Umwanzuro” yagiranyeho ibibazo na Urban Boys, ahamya ko kuba yaratandukanye na Licklick byamufashije kurushaho kwita kuri muzika ye no gukora cyane kandi agakorana n’abantu bagira gahunda, ubu akaba yashyize ahagaragara indirimbo nshya yitwa “Akabanga”  yakozwe n’uwitwa Niz B ukorera mu Rwanda, iyi ngo ikaba iri mu mishinga Licklick yasize adakoze kandi iri imwe mu zigize album y’uyu muhanzi yitwa AKABANGA.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "AKABANGA"

Kuri iyi album ya Mr D, hazaba hariho indirimbo zishimira Imana yakomeje kumuba hafi no kumufasha haba mu buzima busanzwe ndetse no muri muzika, muri izo hakaba harimo iyitwa Nkopeza, Aho twahuriye, Mama Africa, Mbasusurutse n’izindi zizaba zaragiye zikorwa n’aba Producers batandukanye kugirango akomeze kuvanga ibirungo.

Mr afite ingamba zikomeye muri muzika ye kandi ashaka kuzaza kumurikira abanyarwanda album ye

Mr D afite ingamba zikomeye muri muzika ye kandi ashaka kuzaza kumurikira abanyarwanda album ye

Nk’uko abishimangira, Mr D arateganya ko ntagihindutse iyi album yazayishyira hanze mu mwaka utaha wa 2015 kandi akayimurikira iwabo mu Rwanda kuko yumva ntako bisa kumurika album ye ari mu gihugu cy’amavuko kandi ari kumwe n’abanyarwanda ari nabo aba yageneye ubutumwa buri mu ndirimbo ze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND