Nyuma y’uko ku Cyumweru Miss Akiwacu Colombe yavuye mu Bufaransa agakomereza uruzinduko rwe mu gihugu cya Espagne mu mujyi wa Valencia ndetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere akaza gusura rumwe mu ruganda rukomeye muri iki gihugu mu gukora amavuta yo kwisiga ruherereye muri uyu mujyi rwa Babaria.
Kuri ubu Nyampinga w’u Rwanda 2014, Miss Akiwacu Colombe yamaze kugera mu mujyi wa Barcelona, aho akomereje urugendo rwe.
Ahagana ku isaha ya saa Tatu za mu gitondo yo kuwa Mbere tariki ya 01/09/2014 nibwo Miss Akiwacu Colombe yasuye uruganda rwitwa Babaria ruzwi mu gukora amavuta yo kwisiga rwatangiye 1974 rukaba rukorera mu bihugu 114.
Nk’uko tubikesha Ishimwe Diedonne uhagarariye Rwanda inspiration back up wagiye aherekeje Nyampinga,Aha nyampinga w’u Rwanda yabashije kuzengurutswa ibice by’ingenzi bigize urwo ruganda ndetse ahura n’abayobozi barwo bagirana ibiganiro birambuye aho bamusobanuriraga uuko bakora n’ibikorwa byabo nawe abashishikariza cyane gukomeza gushora imari yabo mu Rwanda, cyane ko basanzwe bakorana na SIMBA super market.
Miss Akiwacu Colombe yatambagijwe ibice by'ingenzi bigize uru ruganda
Miss yagiye aganira na bamwe mu bayobozi bakuru b'uru ruganda rukora amavuta yo kwisiga
Nyuma yo gusura urwo ruganda, Miss Rwanda Akiwacu Colombe ku isaha ya saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba(18h00) yahise yerekeza I Barcelona, aho naho azasura zimwe mu nganda zaho zikorana na Simba super market ari nayo yamufashije gukora uru rugendo shuri ku mugabane w’u Burayi.
Miss Akiwacu Colombe azava Barcelona asubira i Paris ari naho azava agaruka mu Rwanda
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO