RFL
Kigali

Miss Bahati Grace yagarutse ku ibaruwa yandikiwe na Dady De Maximo ubwo hasohokaga inkuru y'uko atwite

Yanditswe na: Editor
Taliki:14/10/2014 8:10
13


Bahati Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2009 yongeye gusubiza amaso inyuma yibuka ibaruwa Dady De Maximo yamwandikiye ubwo hamenyekanaga amakuru y’uko atwite, icyo gihe akaba yaribasiwe na bamwe ari nabyo byatumye yongera gushimira Dady De Maximo wamweretse ubucuti nyabwo.



Muri 2012 nibwo hasohotse inkuru yavugaga ko uwari Miss Rwanda 2009 Bahati Grace atwite inda y’umuraperi K8 Kavuyo bakundanaga, icyo gihe abantu batandukanye bakaba baragarutse kuri uyu mukobwa bamuvugaho amagambo atandukanye, nyuma nibwo Dady De Maximo yaje kumwandikira ibaruwa ndende ifunguye, none nyuma y’imyaka irenga ibiri Miss Bahati Grace yongeye gusubiza amaso inyuma aramushimira byimazeyo anamusabira umugisha ku Mana.

Bahati Grace ubu ni umubyeyi, yerekana kenshi ko aterwa ishema n'umwana we Ethan

Bahati Grace ubu ni umubyeyi, yerekana kenshi ko aterwa ishema n'umwana we Ethan

Abinyujije ku rubuga rwa Facebook, Bahati Grace yagize ati: “Nashakaga kugushimira wowe nshuti yanjye Dady De Maximo! Uyu munsi nasubizaga amaso inyuma ntekereza ku ibaruwa wanyandikiye mu gihe inkuru yo gutwita kwanjye yasohokaga. Ntiwigeze wita ku magambo bamwe bavugaga ahubwo waritanze ugaragariza rubanda icyo inshuti nyanshuti aricyo. N'ubwo wari kure, amagambo wanditse hamwe n'inama wangiriye biri muri bimwe byanteye ishyaka n'ishema ryo kurwanira uwo ndi we. Nashakaga kugushimira byumwihariko kumugaragaro. Imana izakumpembere kuko njye sinabona uburyo buhagije bwo kugushimira.Imana iguhe umugisha... Nkwifurije amahirwe n'imigisha mubyo ukora byose”

Ethan; umuhungu wa Miss Bahati Grace na K8 Kavuyo

Ethan; umuhungu wa Miss Bahati Grace na K8 Kavuyo

Nyuma y’iyi baruwa ifunguye Dady De Maximo yari yandikiye Miss Bahati Grace, nk’uko yabigaragaje yakomeje kwihangana aza no kubyara umwana ubu ufite imyaka ibiri n’amezi agera kuri ane, uyu mukobwa kandi akaba yarakomeje kugaragaza gukomera no kudacika intege mu byo akora byose.

K8 Kavuyo nawe yakomeje kwerekana ko atewe ishema n'umwana yabyaranye na Miss Bahati Grace

K8 Kavuyo nawe yakomeje kwerekana ko atewe ishema n'umwana yabyaranye na Miss Bahati Grace

Ibaruwa ndende Dady de Maximo yari yandikiye Bahati Grace yagiraga iti:

Nshuti yanjye, Munyarwandakazi nkunda. Nyuma y'inkuru na commentaires zabo duhuje igihugu niyemeje kukwandikira ngirango nifatanye nawe muri ibi bihe,singize icyo ntangaza ku nkuru ivugwa ko utwite nibijyanye na Miss utwite ahubwo nifuje kukwandikira nka BAHATI namenye nk'umukobwa ufite ubwenge wita kuby'igihugu akanamenya ibyamahanga, akifuza kumenya, ugira ubupfura, ukunda abantu, wizihiye umuryango akomokamo, inshuti ya benshi mwiganye n'abo mwakoranye mu Rwanda.

Nk'umunyarwanda nkanjye uzi kuvugwa neza cyangwa nabi uko bimera ku muntu, nk'umuntu wabonye ko mu byiza ukundwa mu bihe bikomeye ukajugunywa nagirango ngukomeze kandi ngusabe kugirango ingufu zawe n'imitekerereze byawe utumbirire Uwiteka kuko niwe ugukunda kuturusha, arakuzi kandi aho ugeze ni we.

Babyise ibyago abandi babyita amahano kandi ku misozi dutuyeho kubera iterambere ubu dusangira n'abahekuye u Rwanda kandi tugaseka tugahana ibiganza, tugasabana umunyu nkibaza rero aho twe twahera tugutera amabuye. Ese njye ndi nde wo kukuvana mu ntama?Nkwandikiye nka Bahati nzi ibya Miss ndabyirengagije......................

Ntatandukiriye mvuze biriya kugirango dutekereze muti Bahati yishe umuco? Uwuhe muco tukigira mu Rwanda? Kubyina se, guhamiriza se nibyo muco gusa? Ikinyarwanda ko gicika tugaceceka, ibitirano bikitwa Brigde tugaceceka nk'aho abo tubyandikira babisomye mu Kinyarwanda hari aho byabakomeretsa ko tubyakira raaa? .... Kuki twakoresha umuco ahantu hamwe ahandi tukabyirengagiza? Ko twemera abana bakaribwa n’imiryango yabo, impfubyi zikabura kirengera, ibimuga byo ku rugamba tukabitererana, abayobozi ntibakore akazi kabo neza kugeza n'aho Nyakubahwa Perezida asigaye ajya gukemura ibibazo by’imirima y’abaturage nk'aho abayobozi bo hasi bo batabimukorera tukarengera umuyobozi akariganya umuturage byose ni umuco?

Nshuti Bahati ndakwandikira nk’inshuti yawe na K8 nirengagije ibyanyu, ndakwandikira nk’inshuti sinanditse nk'urwego rw’akazi uzambaza nko mu kazi nzamusubiza, ariko twivanga ibintu ngo umuntu yishe umuco, yaciye inka amabere kandi abaryi b'inyama n'imirizo yazo bigaramiye. Ntabwo nemera ko twiha uburenganzira bwo gutuka umuntu ngo yakoze iki n'iki ese byo ko byaba wenda byabaye byo BAHATI wacu se tumujugunye? UWAWE AKURUTIRA AMAFUTI uwo ni umugani nahimbye, ariko se bangahe dufite mu miryango yacu bashobora kuba bakora icyo mwise ishyano?

Mu Nteko nabo badohoye reka mbyite gutyo impinja zigiye gushira noneho uwaba yahisemo kubyara tumuhe akato? Nonese niba ukuyemo inda bamuha certificate akanicara muri salle d’attente nta mpumu kandi agiye kwica kuki ugiye kubyara tutamurekera impundu akwiye? Ese twe turi gusakuza muri za commentaires turi bande? Twitwara dute iwacu mu ngo? Mu kazi se? Mu byo dukora? Uza gukomanta kuri iyi wall yibuke ko nanditse nk’inshuti ya BAHATI na K8 ntabwo ari mu rwego rw’akazi kandi aho guta umwana nk'uyu ngo ni akazi nk'umuntu expert mu by'aba Miss nareka ako kazi kuko kukagumana naba mpisemo ibyo ngakuramo kurusha umwana wacu w’umunyarwandakazi. Nakoze amakosa menshi mu buzima nk’umuntu ngereranyije ayanjye n'ibi abandi bise ishyano wowe nakugira umutagatifu.

Nta marangamutima nshyizemo nataye ibyanjye kenshi kubera gukunda abantu no kubera gukunda u Rwanda n’abanyarwanda n'uyu nawe mumundekere kuko hari benshi bariho mu Rwanda bazi ko ari beza kandi we aturusha ubwiza ku mutima, bantu beza b'abatagatifu bari ku Isi, mwe mwese banyirubutungane musigeho kuko ubumuntu bwe turi kubwangiza aritwe afite kandi ejo bundi hashize hari njyewe, ubu niwe, ejo hazaza mu minsi iyi ni wowe wundi. Komera muri ibi bihe kandi IMana iragukunda, n’abawe n'ubwo twaba turi bake turahari kandi aho guhitamo uwo Muco abandi baharanira kw’izina nkagutererana nahitamo wowe kuko ubu urankeneye kuruta uko uwo muco unkeneye. Bahati, U Rwanda si imisozi gusa U Rwanda nitwe, ni wowe, n’abandi kandi aho gukunda imisozi n’ibibaya nahitamo wowe uko umeze kose n'ibihe urimo byose kandi kunda uwo mwana kuko afite amateka, umwana wanzwe ni we ukura. Imana ikurinde kandi abantuka kubera ko nifuje kugukomeza mbahaye rugari njye nishima ari uko umunyarwanda yishimye.

Ibaruwa Dady de Maximo yanditse mu myaka irenga ibiri ishize yongeye kuyishimirwa

Ibaruwa Dady de Maximo yanditse mu myaka irenga ibiri ishize yongeye kuyishimirwa

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ingr9 years ago
    wow kbs de maximo akwiye gushimirwa!ibyo yavuze nukuri knd ababisoma mwese nizerako hari icyo mukuramo!dad de maximo ukwiye ishimwe!!
  • muta9 years ago
    if all men on this world had the mentality that he has then our country would be a better place to dwell !
  • franco9 years ago
    warakoze Dady
  • Fifi Esc9 years ago
    Dady uzi ubwenge kdi uzi ibifite agaciro kuruta ibindi.Wahabaye intwari kuko wakoze ndetse utinyuka ibyabandi batakoze agahumiriza uyu muvandimwe wacu!!Komerezaho ube intwari kuko ukunda u Rwanda! GOD BLESS U
  • RHM9 years ago
    NUKURI REKA MBABWIRE IBI NSOMYE BITUMYE NDIRA KUBERA UBUNYARWANDA DADY AFITE.ESE TWESE TWABAYE NKA DADY KO HARI AHO IGIHUGU CYAGERA.GUSA MWAMFASHA MUKAMPA NUMBER ZA DADY?ARANYUBATSE MUBURYO NTABONA UKO MBIVUGA!!!!!PLZ MUMFASHE MUZIMPE
  • illuminee9 years ago
    Dady,Imana yaguhaye umutima nubushishozi mubyo ujya kuvuga nishimwe cyane.kuko buriya wasubijemo umunezero Bahati miri biriya bihe yongera gutekereza neza kuko buriya ibitekerezu bibi byabenshi byari byamuteyemo ubunabi.gusa Uwiteka akongerere
  • Armel9 years ago
    Dady Urumugabo2
  • Toto9 years ago
    Dadi nukuri unteye kurira Imana igukomeze
  • vv9 years ago
    umupede agira ibitekerezo byiza pe
  • 9 years ago
    uuuhhh,dadii ugite umutima mugari kdi ukinda koko iyaba twese twari dufite guca bugufi nk ukwawe byaba ari mahire ,nongeye kongera gushimishwa naya magambo meza yo gukomeza uyu mwaro mwiza Bahati,nukuri nanjye nku mukobwa ngusabiye imigisha myiiiinshiii ku Mana ,hari abandi nkawe mu Rwanda rwaba paradizo.
  • alfa9 years ago
    a friend in need...
  • 9 years ago
    urimfura pe urakwiriye
  • kaba remember9 years ago
    dady urintwri kbsa abanyarwanda Bose batekereza nkawe u Rwanda rwaba nka paradizo





Inyarwanda BACKGROUND