RFL
Kigali

Miss Akiwacu Colombe yasoreje uruzinduko rwe i Paris, aho yagiranye ibiganiro na Miss France 2014 hamwe n'igisonga cya Miss UA

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:6/09/2014 10:48
4


Nyuma y’uruzinduko rw’iminsi 12 yaramazemo iminsi ku mugabane w’u Burayi mu gihugu cy’u Bufaransa na Espagne, Nyampinga w’u Rwanda 2014, Miss Akiwacu Colombe yasoreje uru ruzinduko i Paris, nyuma yo kuva muri Espagne mu mijyi ya Valencia na Barcelona.



Ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rwe, Miss Akiwacu Colombe na Ishimwe Diedonne uhagarariye Rwanda inspiration back up(Iyi akaba ari kompanyi yateguye Miss Rwanda 2014 ndetse akaba ariyo imukurikirana) wagiye amuherekeje, baherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa babonanye na Miss France 2014 Flora Coquerel ndetse n’igisonga cya mbere cya Nyampinga w’Afurika Yunze Ubumwe(Union Africaine).

aksjns

Miss Rwanda, Akiwacu Colombe, Ambasaderi Jacques Kabale na Miss France 2014 Flora

Nk’uko tubikesha Ishimwe Diedonne, mu kiganiro  Miss Akiwacu Colombe yagiranye na  mugenzi we w’u Bufaransa  Miss Flora Coquerel n’ikipe ye, baganiriye ku mikoranire ndetse nibyo bafatanya byagirira akamaro impande zombi. Aha kandi Miss France ngo akaba yagaragaje ko yifuza gusura u Rwanda mu gihe cya vuba biramutse bigenze neza.

ams

Naho ku ruhande rw’igisonga cya mbere cya Nyampinga w’Afurika Yunze Ubumwe, ikiganiro bagiranye kibanze ku kurebera hamwe uko bakomeza guhesha ishema Afurika ndetse no kuba aho baba bari hose bakwiye kuzirikana ko ari Abanyafurika kandi ko Afrika ikeneye ingufu zabo nk’urubyiruko.

Nk’uko Ishimwe Diedonne akomeza abitangaza, avuga ko yaba Miss Rwanda Akiwacu Colombe ndetse no ku ruhande rw’abategura igikorwa cya Miss Rwanda bari bahagarariwe nawe hari byinshi bungukiye muri uru ruzinduko bigiye gukomeza kubafasha mu iterambere no kunoza igikorwa cya Miss Rwanda.

aksj

Tubibutse ko Nyampinga Akiwacu Colombe yahagurutse mu Rwanda ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki ya 27 Kanama 2014, aruhukira mu Bufaransa aho yasuye rumwe mu ruganda rwaho rukorana na Simba Super Market ari nayo yamufashije muri uru ruzinduko ndetse aza no gusura Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa agirana ibiganiro birambuye na Ambasaderi Jacques Kabale hamwe n’indi miryango y’abanyarwanda ituye mu Bufaransa.

Nyuma Akiwacu Colombe yaje gukomereza uru rugendo rwe mu gihugu cya Espagne aho yasuye inganda ebyiri zaho zikomeye mu gukora ibintu bijyanye n’amavuta yo kwisiga zikorana na Simba Super Market harimo uruganda rwa Babaria ruherereye i Valencia hamwe na Bruno Vasarri ruherereye mu mujyi wa Barcelona.

amks

aks

Aha yari yasuye uruganda rwa Bruno Vasarri

Biteganyijwe ko nyampinga Akiwacu Colombe ahaguruka mu Bufaransa kuri uyu wa Gatandatu, akagera mu Rwanda mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki ya 07 Nzeli 2014.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • fille fifi9 years ago
    Ikibazo cyamatsiko ko miss wacu wagirango iwaba ntarya?ko yabyibushye cyane in just 2 weeks?i wonder how she will be If she comes for a month
  • soso9 years ago
    Arabyibushye yazanye amatama. Agabanye naho ubundi yasa nabi kurushaho.
  • yooo9 years ago
    esubundi buriya miss aba yambaye ibiki koko ariko MANA .....
  • vanina9 years ago
    yeweeee......njye ubu narumiwe pee.....speachless





Inyarwanda BACKGROUND