Kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Nzeri 2014, Minisitiri wa Siporo n’Umuco Amb. Joseph HABINEZA yasuye Ingoro y’Umurage n’Amateka yo gukumira Jenoside (Campaign against Genocide Museum), iri Kimihurura mu nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Ni muri gahunda ya minisitiri Joseph Habineza akomeje kugenda akora hirya no hino mu gihugu asura ibikorwa bitandukanye bijyanye na Siporo n’Umuco. Gahunda yatangije nyuma yo kongera guhamagarirwa kuyobora iyi minisiteri.
Aha, kuri iyi Ngoro y’Umurage n’Amateka yo gukumira Jenoside, Minisitiri yasobanuriwe byinshi mu mateka yayo, aho imirimo yo kuyubaka igeze ndetse n’akamaro ifitiye abanyarwanda n’isi yose muri rusange mu kwibuka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi hanakumirwa andi mahano nkayo.
Major Nyirimanzi Gerald wasobanuye ibijyanye n’iyi ngoro yavuze ko ibice biyigize bisobanura neza ubutwari bw’Abanyarwanda bitanze bagahagarika Jenoside, bakarokora abicwaga no kubohora Igihugu amahanga arebera.
Major Nyirimanzi Gerald asobanurira Minisitiri Joseph Habineza n'ikipe yari imuherekeje, ibirambuye kuri iyi Ngoro
Iyi ngoro igizwe n’ibice bibiri by’ingenzi, hari igice cy’imbere kigizwe n’ibyumba icyenda bitandukanye ahanini gikubiyemo uburyo Jenoside yateguwe, uko amasezerano y’amahoro y’i Arusha yagenze, uko indege ya Habyarimana yaguye, uko Jenoside yateguwe igashyirwamubikorwa, uburyo bwakoreshejwe n’ingabo za APR ( Armeé Patriotique Rwandaise ) mu guhagarika Jenoside no kurokora abicwaga mu duce dutandukanye hamwe n’uko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yagiyeho.
Batambagijwe ibice bitandukanye
Igice cyo hanze cyo kigizwe n’ibishushanyo (monuments) bitatu bigaragaza ibikorwa byakorwaga n’ingabo za APR mu gihe cy’urugamba.
Igishushanyo kiri hejuru y’inzu y’Inteko Ishinga Amategeko ni cy’umusirikare n’uwamufashaga guhangana n’amasasu yaturukaga mu kigo cya gisirikare kibamo abarinda umukuru w’igihugu kizwi nka Camp GP (Camp de gardes presidentielles).
Igishushanyo kindi giherereye ku ruhande rw’inyuma y’inzu y’Inteko Ishinga Amategeko, kiriho ifoto y’umusirikare uhagarariye abandi bose aha icyubahiro n’agaciro abaguye kurugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohoza igihugu bose.
Ishusho iri imbere y’urwinjiriro rukuru rw’umuryango winjira mu mutwe w’Abadepite igaragaraho abasirikare ba APR (Armeé Patriotique Rwandaise) bari mu mirwano, ari nako batabara abasivile babaga bari kwicwa. Umwe mu basirikare agaragaraho yunamiye umugore wari umaze kwicwa mu gihe umuyobozi wabo agaragara abari imbere afite ku rutugu umwana muto batabaye, ari nako afite igikoresho (binocular/ jumelle) gifasha kureba aho umwanzi aherereye mu gihe ku rundi ruhande naho hari undi musirikare ari kurwana anatwaye inkomere.
Iyi ngoro iri kubakwa ku cyicaro cy’inteko ishinga amategeko [Icyo gihe hitwaga CND: Conseil national pour le Dévelopement] ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali ahari hari batayo y’abasirikare 600 ba RPA barindaga abanyapolitiki ba FPR-Inkotanyi nk’uko byari byemejwe mu masezerano ya Arusha hagati ya Leta yariho na FPR mu rwego rwo gusangira ubutegetsi.
Muri iyi ngoro hagaragaramo amateka y'urugamba rwose rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu bice bitandukanye by'igihugu
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO