RFL
Kigali

Minisitiri Joseph Habineza yatangaje byinshi ku buzima bwe anava imuzi iby'imikino n'imyidagaruro -VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/08/2014 14:11
21


Minisitiri Joseph Habineza, mu kiganiro kirambuye cy’iminota 36 yagiranye na Inyarwanda.com, yadutangarije byinshi ku buzima bwe, byinshi ku mikino n’imyidagaduro ndetse na byinshi byiza ateganya kugeza ku banyarwanda, mu kiganiro cy’amajwi n’amashusho tukaba twabandikiye iby’ingenzi twamubajije, ariko byose biri muri Vid



Inyarwanda.com: Twongeye kubaha ikaze, Joseph Habineza; Minisitiri mushya muri Minisiteri y’umuco na Siporo cyangwa se Minisiter Joe nk’uko dukunda kubikwita. Ese ubundi ko abanyarwanda dukunda kukwita Minister Joe, iryo zina ryo ubwaryo uryumva gute?

Minister Joe: Ni izina numva nkunze kandi ni izina maranye iminsi, abantu bakeka ko ari izina wenda nafashe nje muri Politike ariko... kuva ntangiye kumenya icyongereza, bambwiye ko Joseph ari Joe.

Ministre Joseph Habineza benshi bakunze kumwita Minister Joe

Ministre Joseph Habineza benshi bakunze kumwita Minister Joe

Inyarwanda.com: Tuzi Joseph Habineza nka Minisitiri mushya w’umuco na Siporo ariko hari byinshi abanyarwanda baba bifuza kumenya birenzeho. Ese ubundi wavutse ryari? Wavukiye he? Wize he amashuri yawe yose guhera ku y’incuke kugeza ku mashuri ya Kaminuza? Ufite abana bangahe?

Minister Joe: Abana mfite umubare wo ni bane, ubwo ariko mfite n’uwo twashakanye; Justine Kampororo, twashakanye tukiri abasore n’inkumi, twari tukiri bato cyane; twashakanye mfite imyaka 23. Ubundi navukiye hariya ku Kamonyi mu 1964 ku itariki ya 3 z’ukwa cumi... So, mu mezi angahe ndagira imyaka 50. Ubwo ariko ntabwo twahatinze kubera ko ababyeyi banjye bahise bajya kwiga hanze noneho bagarutse baraza bakorera mu Kiyovu kuri EPR, papa na mama niho bakoraga; ubwo natwe niho twari dutuye, nageze i Kigali mfite imyaka itatu cyangwa ine. Amashuri abanza ya mbere; imyaka itanu ya mbere nayize kuri EPA; hariya bitaga ku Kibikira, hariya ku Gitega ugana i Nyamirambo. Umwaka wa gatandatu nkomereza kuri Ste Famille, ubundi njya muri Secondaire; Tronc Commun nyiga i Rubengera ku Kibuye hariya muri Mabanza... ariko ubungubu hasigaye hitwa... Karongi.

...Section niga mu Byimana, nyuma nza kuva mu Byimana niga St Fidele ku Gisenyi, yari Institut Superieur d’Informatique et de gestion (Ikoranabuhanga n’icungamutungo), ninaho namenyeye madamu wanjye twariganaga, noneho nkomereza ahitwa mu Bufaransa i Montpellier aho narangije mu 1989 umwaka ujya kurangira, Bralirwa ihita impa akazi nka Analyste Programmeur (Mu by’ikoranabuhanga; ICT), nyuma y’umwaka umwe mba chef wa Departement ya Informatique; ari nako kazi nakoze kuva icyo gihe kugeza mu 1994 ubwo Heineken yashatse ko za ‘systems za Informatique” zo muri Afrika zose zimera kimwe, ubwo iyi projet njya kuyikoraho ariko mu gihe yari igiye gutangira nibwo mu Rwanda habaye Jenoside.  Ku bw’amahirwe njyewe Jenoside ijya gutangira; uzi ko yatangiye nyuma y’urupfu rw’uwahoze ari perezida w’u Rwanda; ubwo ariko mbere yaha gatoya nari nagiye ku Mulindi, najyanye abakinnyi ba Volleyball; kuko n’ubwo nakoraga muri Bralirwa ariko nakundaga Volleyball, naranayikinnye ku rwego rushimishije ariko ntangiye kugira ibibazo by’amavi volleyball ndayireka noneho ahubwo njya muri Administration (ubuyobozi bwayo), icyo gihe ngirango nari Vice President cyangwa Secretaire general wa Federation, icyo gihe rero nari najyanye n’abakinnyi gukina ku Mulindi ariko... ni histoire ndende kubera ko mu kwa mbere nari natumije abakinnyi bo mu Nkotanyi kuza gukina Volleyball, bakinira hariya kuri Stade Regional i Nyamirambo, umunsi ukurikiyeho dushaka ko haba indi match aho kugirango ibe interahamwe zirantera mu rugo iwanjye, bamenesha Kacyiru bituma nimuka mba muri Milles Colline igihe gitoya, abana mbohereza kuri Goma na Madamu; kuko madamu wanjye ni uwo kuri Goma, nyuma numva nta mutekano uhari, nsanga basa n’abangera amajanja, ni iby’Imana byamvugiyemo nyine navuye hano ku itariki ya 3 z’ukwa kane, ubwo nyine uwari umukuru w’igihugu icyo gihe indege ye ihanuka ndi ku Mulindi. Nagumye ku Mulindi nk’ukwezi, nyuma nza kuhava ngiye gushaka umuryango wanjye kuri Goma, mpageze nsanga Heineken bavuze ko ninza bazahita banjyana gukorera Kinshasa, nkasigayo umuryango noneho nkajya gukorera mu Bubiligi no mu Buholandi. Ubwo muri ayo mezi abiri, atatu nibyo nakoze, hanyuma rero Jenoside irangiye ndagaruka nca i Kinshasa gufata umuryango turaza tugera hano ntangira gukora, kuri Bralirwa turongera dukora akazi gasanzwe ariko icyo gihe nta activites (ibikorwa) zari zihari. Kubera ya Project nari natangiye gukora, bansaba ko najya i Kinshasa gukorayo noneho ngakora implementation y’iyo project (ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga), Ubwo niho nakoze umwaka w’1995 n’igice kimwe cy’1996. Igihe u Rwanda rwari rutangiye kugirana ibibazo na Kongo ndagaruka nkorera hano ariko icyo gihe nkora n’i Burundi, noneho 1998 Heineken inyohereza muri Nigeria, kujya gukora muri Heineken yo muri Nigeria. Nagiye ngomba kumarayo umwaka umwe ariko ngezeyo abayobozi baho barankunda, basanga nshoboye akazi marayo imyaka itandatu. Ubwo muri 2004 rero nibwo nari ngarutse, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika angira Minisitiri hano... Ndumva nguhaye amateka yanjye. Abana mfite bane... mfite impanga kabiri; aba mbere ni umuhungu n'umukobwa; umuhungu wanjye w’imfura yigisha muri Green Hills, umukobwa wanjye akora hano hirya kuri Airport hari company itegura ibintu bya catering; biriya biryo bohereza mu ndege, abandi bato babiri b’abahungu umwe ari Arkansas muri Amerika undi ari Shangai mu Bushinwa. Abo bato babiri bari mu mashuri bararangiza umwaka utaha, nabo ni impanga n’aba mbere ni impanga; mfite abahungu batatu n’umukobwa umwe.

Ministre Joseph Habineza mu kiganiro n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com

Ministre Joseph Habineza mu kiganiro n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com

Inyarwanda.com: Hakimara gutangazwa ko Joseph Habineza yongeye kugirwa Minisitiri w’Umuco na Siporo, abantu bagaragaje ibyishimo bitangaje. Ese waba mbere hose warajyaga utekereza ko abanyarwanda bagukunda bigeze hariya? Iyo warebaga ku mbuga nkoranyambaga ukuntu urubyiruko rwose ari wowe rurimo kuririmba wumvaga umeze ute? Watekereje iki?

Minister Joe: (Aseka) Gukunda byo... gukundwa ni relatif... Ariko rimwe na rimwe abantu barakwishimira, nk’ubwongubwo ibyo uvuga, ndibuka nanone muri 2011 mu kwa gatanu Nyakubahwa perezida wa Repubulika angize ambassador kugirango nzabahagararire muri Nigeria, nabwo abantu barishimye mbona amabaruwa menshi, mbona ama emails menshi, mbona ama sms, abantu barampamagara, ariko iby’ejobundi byo nabonye noneho byarakabije, sinzi… numva ari ibintu nishimiye ariko nanone nkumva ari ibintu bivuga biti abantu bagutegerejeho byinshi. Niko bimera iyo umuntu akwishimiye ni uko aba agutezeho byinshi. Ubwongubwo ibyo byinshi bantezeho nzagerageza kubisohoza ariko nanone ntabwo nzabikora njyenyine kubera ko igihugu, policy yacyo cyangwa kubishyira mu bikorwa ntabwo ari Minisitiri ubikora, bikorwa n’abantu, dufatanyije n’abanyarwanda bose… kuburyo bagomba kubyumva noneho bakabikora nabo. Kubera ko ntabwo ari njyewe uzajya kubwira abantu ngo bahindure uburyo,… nzabibabwira ariko sinjye uzabibakorera. Niyo mpamvu navuze ngo duhinduke, duhindure imyumvire, duhindure uko tugenda kugirango twihute, kugirango dukore vuba, neza kandi cyane kugirango igihugu cyacu gitere imbere. Urumva buri muntu wese muri domain ye agomba kubikora. Urumva rero ko atari njye wajya kuvuga ngo umubaji nabaze ibintu byagira agaciro kuburyo bigurwa n’uwo hanze, umuhanzi nahange kuburyo ibihangano bye bigurwa hanze, umuhinzi nahinge neza kuburyo umusaruro we… ibyo byose ni mu muco, ntabwo ari njye uzabibakorera. Ariko abanyarwanda nibabyumva bakabyishyiramo bakumva ko tugomba kubikora, icyo gihe nzaba nushije ikivi cyanjye…

 Joe

Inyarwanda.com: Uretse imyaka isaga itatu umaze muri Nigeria,  na mwere hose wambwiye ko wigeze kuhakora imyaka isaga itandatu kandi ni kimwe mu bihugu bihagaze neza cyane mu ruhando rwa muzika ndetse na Sinema muri Afrika, kugeza ubu uwavuga ko ari nacyo cya mbere kuri uyu mugabane ntabwo yaba abeshye. Ese nk’umuntu abatuye iki gihugu bakomeje kwerekana ko bagukundaga kandi ko wababaniye neza, ntacyo mwaba muteganya gufasha u Rwanda ngo umuziki na Sinema bya hariya bigire icyo bihindura iwacu?

Minister Joe: Nk’uko ubivuze, ngeze muri Nigeria abantu ba mbere twagiranye connection ni abahanzi nka ba Peter na Paul bo muri P-Square ni inshuti zanjye, bariya ba Davido, bariya bahanzi bose hari n’abandi mutazi nagize Imana yo kuzajya mpura nabo, no muri sinema hari abantu nka ba Ramsey, benshi bari hariya. Bose rero bumvise ko ngarutse hano barambwiye bati keretse icyo utazashaka. Nk’ubungubu nari mfite gahunda na Ramsey Noah hari filime yashakaga kugirango akore ariko tugishakisha amikoro yo kugirango ikorwe, ariko uko mbibona ndumva iyo filime izasohoka mbere y’ukwa kane k’umwaka utaha. Filime yerekana ibyiza by’u Rwanda, yerekana ukuntu mu Rwanda byoroshye gukora business, noneho ikerekana imico ibiri yahuye; umunya Nigeria waje mu Rwanda gukora business ariko yahagera agakunda umunyarwandakazi, agashaka kumusaba ngo noneho bakore na marriage, ikerekana ukuntu mu Rwanda ubukwe bukorwa, mu gusaba bakerekana ukuntu mu Rwanda basaba, bakwa,... nyuma bakajya gukorera marriage i Lagos... ku Kiliziya. Urumva nk’icyo kintu kizaba ari ikintu cyerekana umuco w’abanyarwanda bahuriyeho n’aba Nigeria, noneho ikerekana n’ukuntu babayeho. Ubwo nzareba gahunda dufite, ndebe amikoro dufite ndebe duhuze na gahunda yabo turebe ukuntu bajya baza tukagira za exchanges.

Inyarwanda.com: Buri muntu wese agira ubwoko bw’umuziki akunda ndetse n’umuhanzi umunyura. Ese mu Rwanda ni uwuhe muhanzi muzi kandi mukaba mukunda no kumva indirimbo ze? Ni iyihe ndirimbo y’umuhanzi nyarwanda mu ndirimbo za vuba mukunda kurusha izindi?

Minister Joe: (Aseka) Reka nkubwire, nka Minisitiri ushinzwe umuco mu nshingano zanjye, ntabwo najya kuvuga ngo nkunda uyu muhanzi naba mbateye amashyari. Abahanzi b’abanyarwanda numva indirimbo zabo, njya nzibona no kuri televiziyo kubera ko na hariya twari muri Nigeria ; icyo kintu kikaba ari n’ikintu nagirango nashimire RBA kubera ko ahantu hose umunyarwanda ari ubungubu ubinyujije kuri Canal Sat ubasha kubona televiziyo y’u Rwanda, actually na TV10 urayibona. Ibyo bituma rero ibintu byo mu Rwanda usa nk’aho uhibereye, nta kintu gishya nasanze hano ntari nzi kubera ko iryo tangazamakuru ryatugeragaho. Ariko nanone namwe biriya binyamakuru mwandika online nabyo bitwereka ibintu byinshi cyane. Kuvuga rero ngo nkubwire umuhanzi nkunda w’umunyarwanda cyangwa indirimbo nkunda, ndumva naba mbyihoreye nkabigumana mu mutima wanjye ariko abahanzi b’abanyarwanda bamenye ko mbashyigikiye, nabo ariko bagomba gukora effort kugirango n’utari umunyarwanda indirimbo zabo azumve kandi azikunde. Nibyo nigeze kuvuga ngo sinakora reggae kurusha umunya Jamaica cyangwa ngo nkore Hip Hop kurusha abanyamerika cyangwa rumba kurusha abanyekongo, ariko ninkora indirimbo ya Kinyarwanda nkayikora neza,.. abanyarwanda bazayikunda bayanduze n’ab’ahandi kandi ubungubu aho bigeze ibihangano ushobora kubigurisha wibereye iwawe… ushobora gushyira kuri iTunes nk’uko ubungubu tuguraho indirimbo z’abandi… kandi icyiza cy’ibyo ni uko nta kindi ukora uretse guhimba indirimbo nziza ukayishyira hariya… Ibyo byose rero bisaba creativity kandi si Ministiri uzayigukorera, ariko numara gukora indirimbo nziza ugashaka ngo dushake ubwo buryo… icyongicyo nzabafasha… Ibyo numvise ngo abahanzi barishimye… Nibishime ariko njyewe ndabasaba byinshi, ndabasaba ko banoza ibyo bakora, ibyo bakora nibinoga, ni bya bindi mu cyongereza bavuga ngo ‘Sky is the limit’.

Inyarwanda.com: Muvuze n’ubundi ikintu natekerezaga kubabazaho, ku bijyanye no kugurisha ibintu Online ninaho icyerekezo turimo kigana. Ariko mu Rwanda ubona ko bikiri hasi, mubona bipfira he ? mwaba muzafasha iki abanyarwanda muri ibyo?

Minister Joe: Biba hasi kubera ko burya Online burya ikintu kigurwa ni uko kiba kizwi. Reba nk’iyo ngiye gushaka ngashaka nk’indirimbo za Elvis… wapfuye kera ahari nkivuka ariko nkaba nkijya gushakisha indirimbo ze ngo nzigure, ni uko zari zifite quatity… abana banjye iyo mbabona barimo kugura indirimbo za Bob Marley wapfuye batari banatekereza kuvuka, bikwereka ko haba harimo quality… So natwe mbere yo kugirango tujye kuvuga ngo tugurishe, uzagurisha ikintu kidafite quality nta muntu uzakigura. Iyo kidafite quality ntikimenyekana, iyo gifite quality kikamenyekana kigomba noneho kuba available (kiboneka) icyo gihe rero abantu bakaza bakagikuraho bakakwishyura… abanyarwanda rero nk’ikintu cya Live ntabwo cyari cyabazamo, bakunda gukina gusa just back… akaza akavuza iminwa gusa kugirango tugirengo arimo kuririmba, playback hari abantu batayemera…. Abanyarwanda natwe ntituri exigeant, ngo umuntu nazana playback tumubwire tuti stop twishyuye Live, abanyarwanda bamenye gitari, bamenye keyboard,…

joe

Inyarwanda.com: Ni kenshi mu bijyanye n’imyidagaduro mu Rwanda havugwa ikibazo cy’uko ibitaramo bifungwa kandi abantu baba bagishaka kwinezeza, ibyo ahanini Police nayo ikavuga ko biterwa n’urusaku ? Ese wowe icyo kibazo ukibona ute ? Ese hari icyo wumva uzagikoraho cyane ko burya iyo abantu bari kwishima babyina baririmba batabona umwanya wo gutecyereza ikibi ?

Minister Joe: Sinzi ndumva muri master plan y’umujyi hari ahantu bateguye hagomba kujya haba ahantu ha entertainment, ndumva bavuga hariya ku Kimicanga,… ni ukuvuga ngo iyo area (aho hantu) ushobora gukina umuziki kugeza mu gitondo. Ikintu tugomba kumenya,… n’abahanzi cyangwa abantu batunzwe na entertainment bagomba gukorera amafaranga yabo. Umuntu araza agashora amamiliyari n’ibiki n’ibiki barangiza ngo… Mubwire norms agomba kuzuza ariko umureke akore, nk’uko bavugaga ngo ducuruze amasaha 24/24, n’iyo entertainment ni ugucuruza… Njyewe icyo kintu numva ngomba kukiganira n’abashinzwe umutekano. Tukumvikana normes bashaka, noneho tukavugana n’abantu bakora entertainment bakazuzuza, bamara kuzuzuza noneho icyo gihe tukaba twese twabyumvikanyeho. Kubera ko reba nk’ubungubu ndi mu kiruhuko, sinkunda iperu kuwa mbere… Kuki wambwira ngo ndyame saa munani z’ijoro? Hari igihe nshobora no kutaryama wenda. Ikibazo ni uko mbona abantu batabanza kumvikanaho ibintu n’abantu, tumenye normes. Kubera ko niba dushaka ko igihugu cyacu kiba igihugu cya tourism destination (ahantu hakorerwa ubukerarugendo), umu touriste ntabwo uzaza ngo umubwire ngo jya ku gitanda saa moya saa mbiri, come on, ntibishoboka.  Ariko nanone ntabwo bigomba gukorwa anyhow (uko ariko kose), ntuzafata abantu ngo ukubite umuziki, ngo ujye gukubitira umuziki muri residence (ahantu abantu baba)…

Inyarwanda.com: Hari  ikibazo urubyiruko rwinshi rwibaza kubijyanye n’indirimbo  z’abahanzi nyarwanda zihagarikwa cyangwa se zikabuzwa guca kuri TV zitandukanye  kandi iz’amahanga zirimo abambaye ubusa  nka ba Rihanna, Miley Cyrus n’abandi zo zigatambuka? Ese mwe kuri icyo kibazo mubitecyerezaho iki ?

Minister Joe: … Ariko se ibyo ushaka kuvuga, hari ibyo nabonye hari amashusho nabonye… sinzi niba nka biriya, hari ibintu usanga… ugashaka gukora ibintu ukabikora giturage… Si kuvuga giturage ariko ni ukuvuga kiginga… ukabikora nk’umuntu utazi ubwenge. Niba ushaka gukora ibintu biri smart, biba smart, kubera ko nibyo bakubwiraga… ibyo uvuga ba Rihanna cyangwa ba… ntabwo babikora gutyo… biba ari soft, baba babikozeho, nicyo nkubwira ko burya ikintu bita gukora ikintu wize wabanje kwigaho neza, ugikora neza… bariya baba bafite aba professionels bareba image akamenya uburyo yayerekana. Nonese wenda tuvuge nka Rihanna bakamwerekana yambaye akantu kamufashe,… it’s ok… ariko undi aragenda agafata ibere ry’umuntu akarikubita hanze hariya…  hari ibintu ureba ukabona umuntu arashaka kuba umugaturika kurusha papa!

Inyarwanda.com: Tugarutse kuri Minisitiri Joseph Habineza ku giti cye, Iyo uri mu gihe cy’ikiruhuko utari mu kazi, ni iki ukunda gukora kijyanye no kwidagadura kitari ugukina volleyball na tennis ?

Minister Joe: Kwidagadura njyewe numva… nkunda guseka, kuganira n’abantu tugatebya tugaseka, nkajya ahantu abantu bicaye tukaganira, iyo mbonye umwanya ndeba imipira kuri Televiziyo cyangwa nkajya kuwureba Live, ariko akenshi njyewe mbanza gukora sports nanjye ubwanjye, ubu n’ubu nitumara kurangiza mukanya ndajya gukuramo iri kote nkore sports…

Inyarwanda.com: Kera utaraba Minisitiri wigeze ugira inzozi zo kuzagera kuri uwo mwanya ? Ni iki wabwira nk’umusore cyangwa inkumi yifuza kuzaba Minisitiri mu myaka iri imbere ?

Minister Joe: Iyo mbitekereza nanabishaka nari kuba umunyapolitiki, nari kujya muri za partie politique, nta partie politique mbamo. Ntabwo nigeze ntekereza Politique njyewe, nayigiyemo nyijyanywemo na Perezida Kagame, niwe wanzanye muri Politique, niwe watumye mba Ministre. Ubundi njyewe mu bitekerezo byanjye, nk’uko nakubwiye nakoreraga Bralirwa na Heineken, icyo natekerezaga numvaga wenda ari ukuzamuka nkazaba wenda nka DG wa Heineken… Bitakunda nanone nkaba nakwikorera ngakora ibindi bintu. Perezida wa Repubulika angize Ministre,… ndavuga nti burya Politique iraryoshye, cyane cyane iyo ukorera igihugu cyawe, ukabona ukorera abantu bashima… Ntabwo nigeze ntekereza kuba Ministre ariko nari narihaye objectif (intego) ko mbere y’imyaka 40 nzaba ndi Directeur general… mbere y’uko ngira imyaka 40, Nyakubahwa perezida wa Repubukika yangize Ministre. Ubwongubwo sinzi ukuntu byahuje…

Inyarwanda.com: Ntagushidikanya ko mukunda kandi mukurikirana shampiyona y’umupira w’amaguru yo mu Bwongereza. Ni iyihe kipe ufana yo mu Bwongereza ?

Minister Joe: Kuva cyera njye nikundiraga cyane Arsenal ariko natangiye kuyikunda kubera Thiery Henry n’umutoza Wenger, bagira umukino mwiza. Ariko mu minsi ishize ntibatsindaga, ariko rero gutsindwa ntibimbuza kuyikunda kuberako nkunda umukino wayo.

REBA HANO VIDEO Y'IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA MINISTER JOE

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Grace9 years ago
    Erega ntakindi dukundira Joe bitari ibikorwa no kwicisha bugufi, turamukunda kandi turamwubaha cyane rwose. Iyo filime sitwe tuzarota isohoka byanze bikunze izatuma u rwanda ruba icyamamare umuco wacu umenyekane
  • Migambi9 years ago
    Joe wacu yajeeeeeeeeeeeeeeeeee. Ndabona noneho ibintu ari sawa sawa leeeee
  • 9 years ago
    Turagukunda
  • Didace Muneza9 years ago
    Ubashije kumva neza ubu buzima Joe yanyuzemo wahita wumve neza ko ari intwari kandi ko azi agaciro ko kwidagadura no gukina muri rusange. Nakomereze aho natwe tuzakora ibyo dushoboye byose tumushyigikire namukundiye ko mu minsi ishize yavuze ngo nibatekereza imikino bajye bibuka natwe bo mu byaro. Inyarwanda namwe mukomeje kutwemeza, iki kiganiro cyerekana ko muba mwahaye agaciro akazi kanyu.
  • 9 years ago
    Ariko rero no mu byo tubona tujye tunakuramo isomo. Ubwose nka Mitali iyo abonye uburyo Habineza akunzwe ntibimwereka ko hari ibyo yagakwiye kumwigiraho? Ndetse nabandi bigenga cg se abayobozi nabo ibi bibabere isomo bajye bashaka icyo bakora ngo tubakunde, dukunda uduha umwanya nka Joe akatugira inama akanadufasha muri byinshi akatwereka ko aba atuzirikana.
  • Gatari Viateur9 years ago
    Theo umaze gutera imbere kandi ntibintunguye, twiganye kera ugira umurava no kwiyaminiya none warabikomeje ugera ku bintu bifatika, turagukurikira kandi dukomeje kukwigiraho byinshi njye ahubwo mbona hari imico myinshi uhuje na Habineza, Imana ibahe umugisha mwese.
  • Evodia9 years ago
    Hari umuntu uba ubona aberewe no gukora ikintu runaka, byonyine urebye iyi video wagirango Joseph Habineza yavukiye muri MINISPOC akuriramo anigamo byose. Big up turagukunda kandi turagushyigikiye.
  • Gisa Lysette9 years ago
    Joe wacu Ati nubuginga rwose haaaaa Ati nugushaka kurusha ubugatolika Papa!!! Coup de chapeau kbsa aha hantu hakubiyemo byishi
  • Joselyne9 years ago
    Ni ukuri mwarakoze cyane, hari ibintu najyaga nibaza kuri uyu mugabo kuko mukunda nkumva mbuze aho nabikura none murankoreye. Imana ibahe umugisha Joe wacu turamushyigikiye
  • Jay9 years ago
    Joe Joe Joe Joe Joe turagukundaaaaa kandi turagushyigikiye.
  • Gogo9 years ago
    Ni byiza ni ukuri hamwe na Minister Joe tuzagera kuri byinshi natwe tuzajya tumwubaha iteka. Imana ikomeze kumuha umugisha.
  • Artist 9 years ago
    Theo wakoze kutubariza ikibazo kijyanye nibitaramo kandi na Minister wacu nawe yerekanye ko asobanutse wamugani natwe tubigiramo uruhare kandi na polisi irakabya reka dutegereze ko azaganira nabo ubundi bagire ibyo batubwira biciye mu mucyo.
  • marthens9 years ago
    nizere ko atari agahararo muzakomeza kumukunda gutyo kuko Joe ni umuntu w,umugabo kandi avugisha ukuri.
  • Suarez9 years ago
    courage turagushyigikiye
  • Augustin9 years ago
    joe ndakwemera kbsa iyuvuga mbanumva ufite suaga nyinshi kbsa
  • Bosco9 years ago
    Turamwemera Kbsa
  • Yvan9 years ago
    turakwemera kbsa akazi keza knd imana ibane nawe 2
  • Gasana9 years ago
    joe turamwishimye ariko namusabaga kwiga ku kibazo cya kanamugire aloys ubuza abana bato amahirwe yo gukina football
  • Eric9 years ago
    Mbega byiza ikigaragaracyo uyumugabo numusitari kbsa ariko ngewe bitewe nuburyo mwemera muzamumbwirire azanzanire murwanda aba bakurikira ronardinho, hazard, diego coster, oscar junio, fabrigas na caoch murinho niyo nakwipfira aho nzabanemeye
  • 9 years ago
    Ndakwemera yenda nzapfe ijo, nuniyamamaza kuba umukru wigihugu nzagutora!





Inyarwanda BACKGROUND