Aba bahanzi babarizwa mu nzu itunganya muzika ya The Super Level ndetse na Producer ukomoka muri iyi nzu uzwi ku izina rya Piano kuri iki cyumweru berekanye ko ari abafana bakomeye b’ikipe ya Rayon Sports, mu mukino wa CECAFA Kagame Cup wabahuje n’ikipe ya Adam City yo muri Ethiopia.
Aba bahanzi Mico na Bruce Melodie ndetse na Piano bari baherekejwe n’umujyanama wabo Richard, ubwo uyu mukino wabaga ni bamwe mu bagaragaje imifanire yo ku rwego rwo hejuru, ndetse banataha berekana ko bishimiye cyane intsinzi y’iyi kipe yabo ya Rayon Sports, bigaragara ko abahanzi benshi babarizwa muri Super Level ari abafana ba Gikundiro nk’uko abafana bayo bakunda kuyita.
Nyuma y’uyu mukino warangiye Rayon Sports itsinze ibitego 2 kuri kimwe cyanAdam City, Mico The Best, Piano na Bruce Melodie batangaje ko bakunda cyane ikipe ya Rayon Sports kuburyo baba bumva umukino wayo udakwiye kubacika, aba bakaba biyongera kuri Safi nawe bizwi ko akunda cyane Rayon Sports.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO