Meddy, The Ben, K8 Kavuyo na PressOne nk’inzu batunganyirizamo umuziki wabo, bamaze gutera indi ntambwe ikomeye yo kwereka iyi yose u Rwanda n’iby’i Rwanda, ubu bakaba batangiye gucuruza mu buryo bw’ikoranabuhanga imyenda igaragaramo ijambo “Ndi uw’i Kigali” iri rikaba ari ijambo risobanuye byinshi kuri bo.
Nk’uko Inyarwanda.com yabitangarijwe n’umuhanzi The Ben, ubu barashaka kwereka isi yose ko batewe ishema no kuba abanyarwanda, bakaboneraho no gusaba abanyarwanda baba hirya no hino mu mahanga ko nabo baterwa ishema n’aho bakomoka, bagakomeza kwerekana ko bishimira kandi birata kuba bakomoka i Rwanda, n’abari mu Rwanda nabo ntibibagirwe kwereka buri wese ko bishimiye aho bari.
The Ben, Meddy na K8 Kavuyo aha bari kumwe n'abayobozi batandukanye
Ubu aba abahanzi batangiye gusakaza ku isi hose imyenda yanditseho “Ndi uw’i Kigali”, iri rikaba ari izina ry’indirimbo y’aba bahanzi ari nayo bashaka kugira intero berekana uburyo batewe ishema no kuba bakomoka mu Rwanda n’ubwo bibera muri Amerika, ubu buri wese aho ari hose ku isi akaba ashobora kubona iyi myenda, binyuze ku buryo bw’ikoranabuhanga bwo kugura binyuze ku rubuga rwa Internet (online) hanyuma nk’abanyarwanda bagakomeza gushimangira ko ari ab’i Kigali.
Abanyarwanda batandukanye bakomeje guterwa ishema n'iyi ntero yo kwereka amahanga ko bishimira abo bari bo
Nk’uko bakomeza babisobanura, kuvuga ko umuntu runaka ari uw’i Kigali ntibishatse gusobanura ko abandi banyarwanda bo mu bindi bice bo batarimo, ahubwo Kigali nk’umurwa mukuru w’igihugu ihagarariye u Rwanda, kuburyo n’uwo mu ntara iyo ariyo yose yo mu Rwanda nawe ari uw’i Kigali, kuko byanze bikunze nawe afite ibyo akenera kandi akesha Kigali nk’umurwa w’igihugu cye.
Abantu bo hirya no hino bakomeje gutunga iyi myenda ku bwinshi
Kugeza ubu ushaka kubona iyi myenda, mu gihe yaba afite uburyo bwo kugura akoresheje itumanaho rya Internet (online) yajya kuri http://www.cafepress.com/pressonerwanda agahita asaba kubona iyi myambaro, naho ku bantu bari mu Rwanda ariko batabasha gukoresha iryo tumanaho nabo hari amasezerano aba bahanzi barimo kugirana n’umunyabugeni mu bw’imyambaro witwa Francis Zahabu, kuburyo yazageza iyi myenda mu banyarwanda bagakomeza nabo kwerekana ko batewe ishema n’abo baribo kandi ko bahisemo kwihesha agaciro.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO